Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzaniya IGP Ernest yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’ u Rwanda

Umuyobozi wa Polisi y’U Rwanda IGP EK Gasana yakiriye mugenzi we wa Tanzania, IGP Ernest J. Mangu ku mupaka wa Rusumo mu Ntara y’u Burasirazuba, bagirana ibiganiro by’ubufatanye mu by’umutekano nk’ibihugu bisangiye umupaka.

IGP EK Gasana yavuze ko ubufatanye bwa Polisi z’ibihugu byombi buhari ubu butanga icyizere kandi ko abaturage babyo babyungukiramo.

JPEG - 53.2 kb
IGP EK Gasana yakiriye mugenzi we wa Tanzania, IGP Ernest J. Mangu

Yavuze ko zibifashijwemo na leta z’ibi bihugu, Polisi zombi zizabasha guhangana n’ibyaha bihungabanya umutekano birushaho kwiyongera.

Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Mangu yavuze ko polisi zose zirajwe ishinga no kubungabunga umutekano w’abaturage no kwita ku kureba niba bagenderanira mu mudendezo.

Yagize ati “Turamutse tudafatanyije ngo tubyaze umusaruro amahirwe ahari udutsiko tw’abanyabyaha dushobora kutwiba umugono hano ku mipaka yacu.”
Tubibutse ko akarere ka Kirehe gakunze kugarukwaho ku bijyanye n’ibiyobyabwenge bakunze kuvugwa ko bituruka mu gihugu cya Tanzaniya.

Imirasire

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X