Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Mme Angelina Muganza ahangayikishijwe n’abakozi bimurwa by’agahimano

Mu nama ngarukamwaka ya Komisiyo y’abakozi ba Leta yabereye mu karere ka Nyanza harebwa niba amabwiriza agenga abakozi n’abakoresha babo y’ubahirizwa nkuko biteganywa, umuyobozi wayo yavuze ko abakoresha bimura abakozi by’agahimano bakwiye guhagarika iyo mikorere.

Ni nyuma y’uko mu byagarutsweho muri iyo nama harimo ikibazo abakozi bahora bibaza aho ngo badasobanukiwe iyo umukozi yimuwe aho yakoreraga akimurirwa ahandi igishingirwaho kuko ngo bikorwa hashingiwe ku nyungu z’akazi ariko ngo hari abo bidindiza.

Ubwo yaganiraga n’aba bayobozi, Nkurunziza Fernand uyobora ishami rishinzwe ubujyanama no gukemura amakimbirane yagarutse kuri iki kibazo abakozi bayigejejeho, ati “Barabazaga bati inyungu z’akazi zipimwa gute mu gihe cyo kwimura umukozi ?”

Yakomje agira ati “batubwiye y’uko hari igihe kwimura umukozi bidakorwa ku nyungu z’akazi ahubwo bigakorwa nk’igihano cyangwa nko guhimana.”

Uyu muyobozi avuga ko mu bo baganiriye bavuga ko hari ige babangamirwe n’uko kubimura babavana ahantu hamwe bajyanwa ahandi ariko ngo bakabura aho bahera bahakana kuko ntacyo bashingiraho kabone n’ubwo byaba ari agahimano.

Ni mu gihe kandi iyi komisiyo ivuga ko mu mategeko ntahagaragara ko umukozi yakwimurwa aho yakoreraga hagendewe ku makosa, icyo bita “mutation displinaire”.

Gusa kuri iki kibazo Umuyobozi w’iyi komisiyo Angelina Muganza, yibukije ko umukozi ashobora kwimurwa koko mu gihe hari mpamvu zisobanutse zigaragaza inyungu z’akazi ariko yamagana ababikoresha mu buryo bugaragara ko ari uguhimana, ati “mu by’ukuri twagiye twumva nk’umwarimu uvuga ko asabwa gukorera ahantu asabwa gutegesha ibihumbi 3 ku munsi kandi umushahara ari ibihumbi 40 ku kwezi.”

Avuga ko igihe cyose ntayindi mpamvu idasanzwe igaragazwa umukozi ukorera hafi y’aho atuye ariho abakwiye gukomeza gukorera.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

fred mugisha - 6/03/2017 saa 19:56

hari na bskozi bskorerwa iyicwa rubozo
Kanda hano umusubize

Tegera - 6/03/2017 saa 09:10

Ni byiza koko kuba iyo commission yarabonye ko hari ibyo bibazo mu bigo bitandukanye,ariko se nyuma yo kubimenya ,abakozi bakorewe ako karengane bararenganurwa gute,bica mu yihe nzira? Birababaje kubona umukozi ahabwa mutation ngo ni kunyungu z'akazi akajyanwa ahantu badashobotse byo kumunaniza ngo yiyirukane kuko babuze uko bamwirukana ngo bashyiremo bene wabo cyangwa za munyangire zateye. Yewe cyakoza niba iyi commission iriho koko kandi ikora ifite akazi katoroshye.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X