Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Inkongi y’umuriro yangije bikomeye ishuli ribanza rya Kinyanzovu

Mukarere ka Rubavu haravugwa inkongi y’umuriro yibasiye ikigo cy’amashuri abanza cya Kinyanzovu giherereye mu murenge wa wa Cyanzarwe mu karere ka Rubavu, ubuyobozi bw’icyo kigo bukaba busaba ubufasha bw’ibyangiritse kuko icyo kigo kivuga ko ntabushobozi gifite bwo kongera kubona bimwe mu byangijwe harimo nk’ibitabo n’ibindi bikoresho kuko birenze ubushobozi bwabo.

Iyo nkongi icyekwa ko yaba yatewe n’amashyanyarazi, biravugwa ko yangirije bikomeye ibiro byumuyobozi w’iri shuri hamwe n’icyumba cy’ububiko bw’ ibitabo n’ibindi bikoresho by’ishuri byinshi nkuko byatangajwe n’umuyobozi w’icyo kigo Uwambaza Leoncie.

Yagize ati:” hari mu masaha ya saa kumi mu rucyerera nibwo bampamagaye bambwira ko ishuri ryibasiwe n’inkongi y’umuriro by’umwihari ko mu biro byange”.
Yakomeje avuga ko yahise yihutira kuhagera maze asanga ibiro bye byahiye ndetse n’ububiko bw’ibikoresho bitandukanye birimo ibitabo.
"

JPEG - 78.2 kb
Ibi nibimwe mu bikoresho birimo ibitabo byangirikiye mu biro by’umuyobozi w’ikigo

Gusa abaturage bo mu kagari ka Kinyanzovu iryo shuri ryubatsemo bahise bahagera batangira kuzimya ku buryo amasomo yahise akomeza nk’uko bisanzwe.

Gusa kuva iyi nkongi y’umuriro yaba ntiharamenyekana icyayiteye .Ikindi kandi nuko hatari habarurwa agaciro cy’ibyangijwe niyo nkongi, ariko umuyobozi w’icyo kigo yemeza ko byaba byatewe n’insinga z’amashyanyarazi.

Uyu muyobozi akaba yasabye inzego zibifite mu inshingano ko habaho ubufasha kuko ikigo ntabushobozi gifite cyo gusana ibyangiritse ndetse no kongera kugira ibitabo nk’ibyo bari basanganwe.

Ishuri ribanza rya Kinyanzovu ryigwamo n’abana basaga 1300, ikindi nuko irishuri rikunze kwibasirwa n’ibiza kuko no mu mwaka wa 2015 nabwo imvura nyinshi ivanze n’umuyaga yari yangije bikomeye iryo shuri.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X