Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abanyamakuru banditse ku buzima bwa Perezida Mugabe bari mu mazi abira

Mu mpera z’iki cyumweru dusoza nibwo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye hagaragaye amakuru yavugaga ko Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe ubuzima bwe buri mu marembera, ndetse hakaba n’andi makuru yavugaga ko Mugabe yaba yitabye Imana, bamwe mu banyamakuru banditse izo nkuru bo mu gihugu cya Zimbabwe bakaba bari mu mazi abira kuko bamaze gutabwa muri yombi.

Abanyamakuru babiri ba Zimbabwe barimo uwitwa Mudzungairi hamwe nundi witwa Richard bamaze gutabwa muri yombi bashinjwa kuba baranditse inkuru zivuga ko ubuzima bwa Perezida Robert Mugabe buri mu marembera.

JPEG - 29.4 kb
Uyu mukambwe Robert Mugabe ubuzima bwe bwaba buri mu marembera

Umwanditsi w’ikinyamakuru cyigenga kitwa NewsDay ,Wisdom Mudzungairi ndetse na Richard Chidza, uyu akaba arinawe wanditse iyo nkuru yavugaga ku buzima bw’umukambwe Mugabe. batawe muri yombi ku girango baryoze amakuru batambukuje mu bitangazamakuru byabo, aho bivugwa ko baba baraharabitse ibiro by’umukuru w’Igihugu.

Umwunganizi mu mategeko wabo banyamakuru witwa Obey Shava, yavuze ko abakiriya be yunganira ko barezwe icyaha cyo gusebya ibiro bya Perezida
Iyo nkuru yari yanditswe muri ibyo bitangazamakuru yavugaga ko ubuzima bwa Perezida Mugabe buri kurushaho kuba bubi nyuma yo kurizwa indege igitaraganya akajya kuvurirwa hanze y’igihugu.

Ibi bibaye nyuma y’iminsi mike Perezida Mugabe yizihije isabukuru y’imyaka 93 y’amavuko, nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru AP ngo iyo uhamwe n’icyaha cyo gutuka cyangwa gusebya umukuru w’Igihugu ugomba guhabwa igihano cyo gufungwa.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

NZARAMBA EZRA - 6/03/2017 saa 08:51

Ariko se ibi ni ibiki?Niba abanyamakuru banditse ko president MUGABE ashaje cyangwa arwaye,ibyo bagomba kubizira?Iyi si koko irarwaye!!!Uretse no gusaza,mu minsi mike azapfa.Kandi kubera ko yakoze ibintu byinshi bibi,ntabwo azaba mu Bwami bw'imana. Soma 1 Corinthians 6:9,10.Kimwe n'abandi ba presidents benshi bo ku isi,MUGABE yibye amafranga menshi y'igihugu,yica abantu benshi,afungisha abantu benshi,asambanya abagore benshi.Umugore atunze,yamwambuye umugabo wali Colonel mu ngabo za Zimbabwe.Kubera ibintu byinshi bibi abayobozi bakora,niyo mpamvu imana izabakuraho bose ku Munsi w'Imperuka nkuko tubisoma muli Daniel 2:44.Bible ivuga ko imana izabica,ikabagaburira ibisiga (birds).Bisome muli Ibyahishuwe 19:17,18 na Zaburi 110:5. Kubera kwanga kwiga Bible,ndetse n'abanyamadini bagahera mu kwigisha Icyacumi no kubwira abantu uburyo bazakira (Prosperity Gospel),bituma abantu batazi ibyo Bible yigisha.Buliya Abanyamadini bo muli Zimbabwe,bigisha abantu ko imana yaberetse ko president MUGABE ariwe uzahindura Zimbabwe Paradizo kandi ko ari imana imuyobora!!!Abanyamadini babiterwa no kwishakira umugati n'ibyubahiro.Mujye mwiga Bible neza kugirango mumenye uko mushobora kurokoka ku Munsi w'imperuka.Kuko kwibera mu byisi gusa,ukishinga ibyo abanyamadini bigisha,bituma Bilions/Miliyari z'abantu batazabona ubuzima bw'iteka muli paradizo.Soma Yeremiya 25:33.Iyi mirongo tubaha yanditse muli Bible,abantu ntabwo baba bayizi kubera kutiga Bible.Ntimukavuge ngo nta mwanya mwabona wo kwiga Bible.Duhora twiteguye kuyibigisha ku buntu. Ku Munsi w'imperuka uri hafi,imana nayo izababwira ko "nta mwanya ifite".Bityo muzarimbuke,mupfe mutazongera kubaho.NIMUKANGUKE.Turi abantu nka mwe.Kuki se twe twabikoze?Nuko twasanze kwibera mu byisi gusa bizatuma tubura ubuzima bw'iteka muli Paradizo.Soma Romans 8:7 na Yakobo 4:4 wumve impamvu abibera mu byisi gusa bazabura ubuzima bw'iteka.
Kanda hano umusubize

eric - 7/03/2017 saa 07:08

nibyiza byo kumenya Bible ariko nanone nukwitondera abayikwigisha kuko abenshi baba bafite inyungu zabo bwite ahubwo abantu nibarusheho kuyisoma bakunde kumva icyo IMANA ibabwira !!nibiba ngobwa bahitemo ahantu heza bayigira kuko ushobora kwishinga kwigira ahantu ukazayatamo pee!!abantu ni bamenye DATA watwese Bubahe na YESU bumvire MWUKA WERA uturuka ku MANA maze bakure mu kwizera nibikorwa byabo bibe byiza ubundi barangwe nurukundo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X