Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Rubavu: Abaturage ngo baraburara bakanabwirirwa kubera amazi amaze imyaka 3 yarabuze

Mu murenge wa Rubavu mu kagari ka Mbugangari mu karere ka Rubavu haravugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi bigera abaturage bananirwa guteka bakaburara abandi bakabwirirwa. Ibi ngo biraterwa n’uko aya mazi amaze imyaka irenga itatu atagera mu ma robinet.

Muri iyi myaka 3 ishize, abaturage bajyaga gushakisha hirya no hino aho bakura amazi n’abashije kuyabona bagahitamo kuyagurisha ku giciro kiri hejuru ku bayakeneye. Ijerekani imwe ubu iragura amafaranga 200.

JPEG - 136.1 kb
Robinet bavomagaho zatangiye kumeraho ibyatsi kubera kubura amazi

Kamanzi Natanael umwe mubatuye uyu mudugudu wa Mbugangari avugana na Imirasire.com ko hashize imyaka 3 batagira amazi, bajya kubaza bakababwira ko amazu yabaye menshi, ngo amazi agera ino ari make. Bakababwira ko bari
gupiganwa bagiye kuyohereza, umwaka urashira undi uraza uyu ni uwa gatatu”

Ati “ahangaha dutuye umuntu arabwirirwa akanaburara, ibaze kugira ngo umuntu abwirirwe atabuze ibyo kurya, utabonye umwana ngo umutume aho hantu dukura amazi, uriyemeza ukabwirirwa ukaba wanaburara”

Aba baturage bemeza ko kubura amazi bibagiraho ingaruka zirimo guteza isuku nke, ndetse ngo bigira ingaruka ku myigire y’abana.

Jeanine umukobwa wo mu kigero cy’imyaka 18 nawe ututye muri aka gace katageramo amazi yabwiye imirasire.com ati” Nk’ubu ni ikibazo kidukomereye hari ubwo umwana ava ku ishuri agasanga nta biryo kubera kutagira amazi, ubundi ugasanga bajya ku ishuri badakarabye, nta kuntu umwana yaba yaburaye kubera kutagira amazi yo gutekesha ngo nagera ku ishuri yige nka bagenzi be, nta n’umusaruro wamutegaho”.

Aganira n’itangazamakuru, Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’amazi Isuku n’isukura (WASAC) mu Karere ka Rubavu Sematabaro Joseph avuga ko ikibazo cyabayeho ari ubwiyongere bw’abaturage bikaba byarabaye ngombwa ko amazi yagenerwaga aba baturage asaranganwa abandi.

Uyu muyobozi avuga ko impamvu aba baturage nta mazi na make abageraho biterwa n’imiyoboro mito ijyanayo amazi, ariko ngo iki kibazo bagiye kugishakira umuti kuko ngo batangiye umushinga wo kubaka umuyoboro munini w’amazi n’ubwo atagaragaza igihe nyacyo uzaba wuzuye.

Ati “ Amazi yabaye make dukora isaranganya bakagira iminsi bagenerwa amazi, ariko kubera umuyoboro ujyanayo amazi ari mutoya ubu twatangiye umushinga wo kubaha umuyoboro munini cyane uturuka haruguru y’ikibuga cy’indege, ugaca Mbugangali hagati ukagenda ukagera ku Karundo”

Utugari twa Byahi na Mbugangali ni utugari dukunze guhura by’umwihariko n’ikibazo cy’ibura ry’amazi aho usanga abaturage bamwe babona amazi gatatu mu cyumweru ndetse hakaba n’abatayabona nk’abatuye ku gice kimwe cy’ahazwi nko ku Karundo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X