Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Abanyeshuri 327 bakopejwe ikizamini cya leta mu bibazo

Abanyeshuri 327 basoje amashuri abanza mu 2016 babarizwaga mu bigo by’amashuri bya GS Muzizi, GS Buhabwa na GS Rwimishinya biherereye mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza, biravugwa ko bamwe muri bo bataye amashuri abandi bajya gusibira nyuma yo gukopezwa ikizamini cya leta mu gihe ababakopeje bo bamerewe neza mu kazi kabo.

Abana baganiriye na Imirasire.com baje gusibira bavuze ko abarimu bari bari kubacunga ko badakopera babaretse barakoperana ntibagira icyo babatwara.

Umwe muri bo utarashatse kwivuga amazina yabwiye Imirasire.com ko hari umwarimu wabasabye ko bareba ibyo mugenzi we yanditse kugira ngo atsinde bityo ikigo cyabo kizagire abana benshi batsinze.

JPEG - 36.3 kb
Rwakayigamba Ferdinand, umuyobozi ushinzwe amasomo ku kigo cya G.S Muzizi

Zimwe mu ngaruka aba bana bahuye nazo ni ukutagaragara ku rutonde rw’abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza ndetse no kudatsinda.

Imwe mu myanzuro yafashwe n’ibigo by’amashuri bya GS Rwimishinya, GS Muzizi na GS Buhabwa ni ugusibiza aba bana ndetse n’abarimu babacungaga ko badakopera bakagira ubusobanuro batanga.

Bamwe mu bana bahisemo kwemera gusibira naho abandi bareka ishuri burundu. Ku ruhande rw’abalimu bandikiwe amabaruwa abasaba gutanga ubusobanuro bw’impamvu zatumye abana bakopera ariko ntibakurikiranwa nk’imwe mu mpamvu yatumye abana babura ku rutonde rw’abakoze ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza mu 2016.

Rwakayigamba Ferdinand, umuyobozi ushinzwe amasomo ku Kigo cya G.S Muzizi, kimwe mu muri ibyo bigo byakopeje abanyeshuri, yabwiye abanyamakuru ko mu banyeshuri 186 bakoreye ikizamni kuri iki kigo abanyeshuri 105 bose batasohotse ku rutonde kubera gukopera.

Gusa uyu muyobozi yahamirije ko kugeza ubu abarimu bagize uruhare muri iki kibazo bose bashyikirijwe amabaruwa n’ubuyobozi bw’akarere kugirango bisobanure.

Rwakayigamba yagize ati “Ni ikibazo natwe nk’ubuyobozi twabonye ariko nanone byumvikane ko niba ari REB yabonye ko hashobora kuba harabayeho gukopera hagati y’abana ndetse igafata umwanzuro wo kudasohora amanota yabo, urumva twe icyo twaketse nk’impamvu yabiteye ni iyo ari nabwo twabimenyesheje ubuyobozi bw’akarere bukaba bukiri gukurikirana abo barimu”

N’ubwo uyu muyobozi avuga ko aba barimu bakekwaho kugira uruhare mu ibura ry’amanota y’aba bana boherejwe amabaruwa abasaba kwisobanura ariko kugeza ubu baracyari mu mirimo yabo nk’uko uyu muyobozi yakomeje abitangaza.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X