Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Murasabwa gusigasira ibikorwa by’iterambere bimaze kugeraho, “Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi”

Minisitiri w’Inebe Anastase Murekezi yasabye abakirisitu b’itorero Angilikani mu Rwanda gusigasira ibikorwa by’iterambere bimaze ku gerwaho, ibi akaba yabivugiye mu muhango wo kwimika musenyeri wa Diyosezi ya Shyira Samuel Mugiraneza wabereye mu karere ka Musanze.

Kuri uyu wa 5 Werurwe 2017 mu Karere Ka Musanze muri Diyosezi ya Shyira habereye umuhango wo kwimika musenyeri Mugiraneza Samuel Uyu muhango ukaba wari witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru muri Guverinoma barangajwe imbere na Minisitiri w’intebe Anasitase Murekezi, akaba arinawe wari umushyitsi mukuru mu ri ibyo birori.

Mu butumwa yagejeje ku bakristo bitorero ry’Angilikani mu Rwanda yabasabye gukomeza gusigasira ibimaze ku gerwaho mu iterambere ry’igihugu.

Minisitiri w’Intebe, Anastase Murekezi wavuze mu izina rya Perezida Kagame, yavuze ko yamutumye kubwira abakirisitu b’iyi diyosezi ko yifatanyije nabo ndetse ko anabashimira uruhare bagira mu kubaka diyoseze yabo n’u Rwanda muri rusange.

Aha kandi niho Minisitiri Murekezi yasabye abakirisitu b’iyi diyosezi gukomeza gusigasira ibikorwa by’iterambere bamaze kugeraho, abizeza ko leta y’u Rwanda izakomeza kubaba inyuma.

Yagize ati:” "Muzakomeze gusigasira no kongera ibikorwa byiza biba muri Diyoseze ya Shyira, biteza imbere imibereho myiza y’Abakirisitu. Leta y’u Rwanda yiteguye gukomeza gufatanya na Diyoseze ya Shyira mu mikoranire myiza dufitanye n’Itorero ryanyu."

Minisitiri w’intebe Murekezi yifurije Mugisha kuzagira imirimo myiza irimo gufasha abakirisitu, ati "Nkwifurije kuzaba Umwungeri mwiza. Uzagere ikirenge mu cya Yesu; muzavure, mwomore ibikomere ku mitima y’abakirisitu banyu.’’

Mugisha wahawe ubwepisikopi yari amaze imyaka 16 akora umurimo w’ivugabutumwa muri iyi diyosezi nka Pasiteri.

Uretse iyi mirimo, Mugisha yabaye umuyobozi ushinzwe abakozi muri Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’icungamutungo n’amabanki yahoze ari SFB, yabaye umuvugizi wa Diyosezi ya Shyira ndetse anayibera umuyobozi mukuru ushinzwe abakozi, ari nawo mwanya yariho ubu.

Mugisha yize ibijyanye n’iyobokamana (Theologie), mu mashuri yisumbuye yigiye mu Iseminari ya Namugongo muri Uganda, muri kaminuza yize ayo masomo muri Uganda East African University, yize mu Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Diyosezi ya Shyira igizwe n’amaparuwasi 66 afite abakirisitu ibihumbi 102, bo mu turere twa Musanze, Burera, Gakenke na Nyabihu. Ifite kandi abakozi 736 barimo abapitoro 69, abadiyakoni 36, aba-catechiste 358 n’abandi.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X