Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Kayonza: Umuyobozi yirukanywe ku mirimo ye kubera ruswa

Nshunguyinka Vianne wari umukuru w’umudugugu w’Agasharu mu kagari ka Kabura, umurenge wa Kabarondo mu karere ka Kayonza yirukanywe ku mirimo ye azira ruswa.

Uyu muyobozi avugwaho kuba yarajyaga gutanga service y’ubuntu ku muturage yasabaga uwo agiye kuyiha kubanza kumwishyura amafaranga ibihumbi bibiri (2000) yizata ikiziriko n’umuti w’ikaramu.

JPEG - 53.8 kb
Nshunguyinka Francois ukekwaho ruswa

Gahunda yibandagaho cyane ni gahunda za leta zigenewe abatishoboye zirimo gahunda yo guhabwa ihene yagenewe abari muri gahunda y’ubudehe.

Kugira ngo imyitwarire y’uyu muyobozi ijye ahagaragara byatewe n’abaturage bagiye kuregera ubuyobozi ko uyu muyobozi abaka ruswa kugira ngo bahabwe service.

Ibi abaturage babifataga nko gucuruza service za leta ku nyungu ze bwite dore ko amafaranga yavagamo atagiraga aho yanditse cyangwa ngo uguze izo service ahabwe urupapuro rugaragaza ibyo yishyuye.

Nyuma y’aho bimenyekaniye ubuyobozi bw’umurenge bwafashe umwanzuro wo gutumiza inteko y’abaturage maze butegeka Nshunguyinka kwishyura amafaranga yagiye yaka abaturage akayabasubiza ndetse n’abahawe ihene batazikwiye kuzisubiza.

Nshunguyinka Vianey wayoboraga uyu mudugudu w’agasharu yabanje guhakana ibyo yaregwaga n’abaturage by’uko abaca amafaranga ibihumbi bibiri kugirango bahabwe ihene igenerwa abatishoboye.

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’umurenge bufatanyije na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Kayonza bategetse ko uyu muyobozi afungwa, amaze iminsi itatu afunzwe nibwo yemeye gusubiza aya mafaranga ndetse anemera amakosa ye yose.

Avugana n’itangazamakuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarondo, Dusingizumukiza Alfred. Yahamije aya makuru anemeza ko uyu mugabo yegujwe ku mirimo ye ndetse anavuga ko imyitwarire ye idakwiye umunyarwanda.

Ati “Abaturage bemeje koko ko yagiye abaca amafaranga hanyuma we abanza kubiduhakanira abaturage bo baraza barabyemeza we asobanura ko ari amafaranga yagiye aha abashorera ayo matungo ariko n’ubundi ntabwo byemewe ko niba ugiye kugurira umuntu itungo ugenda ukarigura ukarimuzanira ahubwo amabwiriza uko ateye murajyana yashima itungo ugahita urimugurira na we akarijyana, rero nyuma yo kumubonaho ayo manyanga twamusabye ko yasubiza amafaranga abo yagiye ayaka bose birumvikana twanamutakarije icyizere bituma tunamukura ku buyobozi kuko ntabwo yari gukomeza kuyobora abaturage”

Dusingizmukiza Alfred, Umuyobozi w’Umurenge wa Kabarondo, avuga avuga ko kuri ubu uyu mudugudu uyobowe n’uwari usanzwe ashinzwe umutekano mu gihe hagitegerejwe umuyobozi abaturage bazihitiramo akaba ari we uyubora uyu mudugudu w’Agasharu.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X