Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ngoma: Ruragereste hagati y’abacuruzi n’ubuyobozi bw’Akarere .

Abacururiza mu isoko ry’Akarere ka Ngoma bagiye kugana inkiko nyuma yaho ibicuruzwa byabo byangijwe n’ imvura yaguye kuruyu wa 3 werurwe 2017, aba bacuruzi bavuga ko akarere kagombye kwishyura ibyabo byangiritse kuko byatewe n’uburangare bw’Akarere kuko inyubako z’iryo soko zubatse aho bita ko ari mu manegeka, ariko ibyo kwishyurwa ibyangiritse akarere ntikabikozwa kuko kavuga ko Ibiza bidateguza.

Aba bacuruzi bavuga ko batahwemye kugaragariza ubuyobozi bw’akarere ko aya mazu atubatse neza, bavuga ko ingaruka z’uku kurangaranwa baraye bazibonye ubwo hagwaga imvura idasanzwe amazi akinjira muri aya mazu akangiza ibicuruzwa.

Umunyamakuru wa imirasire.com yavuganye na bamwe mu bagizweho n’ibyo biza uzwi ku izina rya Kazubwenge yemeza ko agiye kwandikira Akarere nyuma akarere kabyirengagiza agahita agana inkiko kuko afite ibimenyetso byose.

JPEG - 133.1 kb
Umucuruzi Kazubwenge ugiye gutwara mu nkiko Akarere ka Ngoma.

Yagize ati:” mu byukuri twebwe ducuruza amafaranga ya banki kandi aba yunguka bityo iki gihombo kigomba kwishyurwa n’Akarere kuko niko kabigizemo uburangare izi nyubako nta hantu hagenewe umuvu w’amazi wanyura mu gihe imvura yaguye kuko yose atembera mu nzu ziri hano, ni nako byagenze ubwo iyo mvura yagwaga”
Kazubwenge yakomeje avuga ko agiye kwandikira akarere mu gihe kabyirengagiza akagana inkiko kuko atakwemera igihombo aho avuga koi bye byangiritse bifite agaciro kamafaranga miliyoni eshatu.

JPEG - 138.5 kb
Bimwe mu bikoresho byangirikiye munzu ya Kazubwenge

Yakomeje avuga ko atariwe wenyine dore ko hari n’undi mucuruzi ibikoresho bye byiganjemo amamashine( Computer) zose zikaba zarahiriye mu nzu kuko atari mu rugo.

JPEG - 29.3 kb
Isoko rikuru rya Ngoma

Tukimara kumva ibivugwa n’aba baturage ikinyamakuru imirasire.com cyavuganye n’umuyobozi w’Akarere ka Ngoma w’ungirije ushinzwe ubukungu RWIRIRIZA Jean Marie Vianney
Maze ahamiriza umunyamakuru ko abo bacuruzi bagomba gukurayo amaso kuko ibyabaye n’ibiza kandi Ibiza ntibiteguza.

Yagize ati:” Mu byukuri bariya bacuruzi bagiye gukorera muri ririya soko bahishimiye kandi bakaba bahamaze igihe kirekire, none babonye Ibiza bibaye ngo barashaka indishyi? Ndagirango mbabwire ko bagomba gukurayo amaso kuko nta ndishyi akarere kazatanga, niyo kabikora kabikora mu rwego rwo gufasha umuturage wahuye n’ibiza bakamuha ubufasha bw’ibanze”.

JPEG - 22.6 kb
Rwiririza Jean Marie Vianney umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu

Rwiririza yavuze ko ibyo kuvuga ngo isoko ryubatse mu manegeka ntabwo aribyo, gusa yavuze ko bohereje itsinda ry’abatekenisiye kugirango bajye kugenzura aho hantu, nyuma amakuru bazaha akarere niyo bazagenderaho harebwa icyakorwa kuri iryo soko.

Iyo mvura yaguye mu karere ka Ngoma yibasiye by’umwihariko Umurenge wa Rukira kuko muri uwo murenge hari umwana wahitanwe n’umuvu w’amazi akaza kuboneka yashyizemo umwuka.

Ikindi n’uko umuhanda wahitwa ku Gitesanyi nawo wangiritse bikomeye ku buryo kugeza ubu nta modoka ziwucamo.

Uretse ibyo kandi hari n’amazu 6 ndetse n’amatungo y’iganjemo ihene n’inka byahitanywe n’iyo mvura yaguye ari nyinshi.

Bagabo John.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Rushegesha - 6/03/2017 saa 09:02

Babishyure none se babaho bate?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.