Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore bimwe mu byatuma Miss Rwanda yamburwa ikamba

Iyo ubaye Nyampinga hari byinshi uba wararahiriye uzagezaho abanyarwanda kandi ukaba ufite n’abashinzwe kugenzura niba ibyo wiyemeje uri kubishyira mu bikorwa iyo utandukiriye cyangwa se ukitwara nabi hari ibihano byateganijwe ufatirwa.

Ubusanzwe Nyampinga agomba kuba intangarugero mu mico no mu myifatire kugirango n’abandi bakobwa bamurebereho ndetse akarangwa n’indangagaciro z’abanyarwanda.

Ubwo yaganiraga n’itangazmakuru Ishimwe Dieudonné ukuriye ‘Rwanda Insipiration back up’ ari nayo itegura irushanwa rya Miss Rwanda yabajijwe niba hari ikintu cyatuma Nyampinga yamburwa ikamba burundu maze asubiza ko rwose bishoboka mu gihe Nyampinga agaragaje imyitwarire mibi mu gihe agifite ikamba.

JPEG - 46.7 kb
Ishimwe Dieudonne uhagarariye Rwanda Inspiration Backup

Yagize ati: “ Ni byo koko Nyampinga ashobora kwamburwa ikamba ndetse n’ibyo yarihanywe nabyo byose mu gihe bigaragaye ko yitwaye nabi, kwitwara na bi mvuga n’igihe yakoze ibihabanye n’umuco nyarwanda birimo nko kwiyandarika, gutwita ndetse no gukatirwa n’inkiko, icyo gihe ahita yamburwa ikamba n’ibyo yabihanywe nabyo.”

Naho ku kibazo cy’ibisonga bye iyo bigaragaweho ibyo twavuze haruguru ngo nabo bafite amategeko abahana ariko bitandukanye na Nyampinga w’u Rwanda.

Tubibutse ko igihembo cya Nyampinga w’u Rwanda ari umushahara w’ibihumbi Magana inani by’amafaranga y’u Rwanda( 800 000Frws) hakiyongeraho n’imodoka nshya ahita ahabwa ndetse n’ibindi yemererwa mu gihe acyambaye ikamba.

JPEG - 26.4 kb
Kimwe mu bihembo bikomeye bihabwa Miss Rwanda

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

HIMBARA Joel - 6/03/2017 saa 12:02

Mujye mumenya ko twebwe nk'abantu,dufite ubushobozi buke.Muli iki gihe,biraruhije kumenya niba umukobwa yitwara nabi cyangwa neza.Kubera Technology,ubu umukobwa aryamana n'umuhungu cyangwa umugabo,ntihagire undi ubimenya. Niyo asamye,gukuramo inda biroroshye cyane.Ubu hali ikinini bagura muli Pharmacy ,kibuza gusama inda umaze gusambana.Ikindi kandi,KAPOTE zatumye ubusambanyi bworoha.Ba Nyampinga bo ku isi barasambana.Ngirango muzi ko ba Ex-Nyampinga bacu babyaye ibinyendaro.Gusambana byabaye umukino.Ntibikiri icyaha,ahubwo babyita GUKUNDANA.Nyamara bakajya mu nsengero ngo ni abarokore!!!Nta musambanyi uzaba mu bwami bw'imana (1 Abakorinto 6:9,10).Ntacyo bimaze kwishimisha igihe gito,hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka muli Paradizo dutegereje.Abantu bazaba muli iyo Paradizo,ni abantu batinya imana gusa.
Kanda hano umusubize

smg - 6/03/2017 saa 11:30

Aha baratubeshye none c umwe wabyaranye na kavuyo ko yarakiri miss kuko ntihari haratowe undi umusimbura kuki batamwatse ibihembo yari yarahawe ngo yamburwe n'ikamba? Ahubwo hakunvikana ababantu benshi bavuga ko ntanka yaciy'amabere?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X