Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Dream Boyz baravugwaho gusohora uruhuri rw’indirimbo basa n’aho bacyurira uwari umukunzi wa Platini

Dream Boyz nk’itsinda rimaze gushinga imizi mu Rwanda mu by’umuziki, nyuma yo gusohora indirimbo zitandukanye mu gihe gitandukanye, ubu ikirimo kuvugwa n’uko ngo ubu barimo gusohora indirimbo umusubirizo basa naho bibasira Ingabire Diane wari umukunzi Platini.

Aba basore bavugwaho ko mbere y’uko Platini atandukana n’uwo wari umukunzi we, basohoraga indirimbo urusorongo ariko ngo nyuma yo gutandukana kw’aba bombi baza gusohora urusobe rw’izindi ndirimbo ariko ngo zirimo amagambo asa n’arimo amaganya ncyuro biganisha ku gutandukana k’uyu musore na Diane ndetse izindi zikaba nko kumucyurira.

JPEG - 77.5 kb
Platini ataratandukana na Diane bari mu buryohe bw’urukundo

Muri izi ndirimbo zibanzweho harimo indirimbo yitwa “Mureke ajyende”Dream Boyz irimo gukorana na Just Family aho ngo ishobora kuba yibanda kuri uyu mukobwa ko niyo yagenda ntacyo bitwaye kuko atariwe mu kobwa wenyine.

Indi ndirimbo yasohotse yitwa Yale Yale, irimo amwe mu magambo agira ati”Nashinze ivi ku karubanda nzi ko uzatuza ariko uranga umbera ibamba, nasanze niyo naguha ibyamirenge inzira zacu zitahura”.Aya magambo rero ni amwe mu yubakiweho agaragaza ko iri tsinda ngo ryaba ryarayakoresheje muri iyi ndirimbo mu buryo bwo kwihimura kuri uyu mukobwa.

JPEG - 28.1 kb
Dream Boys

Mu ntangiro za Mutarama uyu mwaka nibwo byatangajwe ko Nemeye Platini yatandukanye na Ingabire Diane ariko ngo bikaba byari bimaze amezi asaga abiri bica amarenga, nyuma y’uko kumenyekana rero nibwo aba basore bagiye basohora izo ndirimbo harimo nindi yitwa "Kizunguzunga" irimo amagambo agira ati” Ni ubwo unsajije ariko umutima warawuntwaye”.

TMC umwe mu bagize iri tsinda yatangaje ko ngo gusohora izi ndirimbo umusubirizo ntaho bihuriye no gutandukana kwa mugenzi we n’uwo bahoze bakundana kuko ngo imwe muri izi ndirimbo(Yale Yale) yari iri no kuri Album yabo y’umwaka ushize ahubwo ngo wagirango bari barahanuye ko Platini azatandukana na Diane.

JPEG - 93.7 kb
Rutayisire Feston bivugwa ko ariwe watwaye Diane Platin agasigara amara masa

Dream Boys yamenyekanye cyane mu ntangiro za 2010 ubwo yari ikibarizwa mu cyahoze ari Kaminuza y’u Rwanda i Butare, nyuma yo gushyira hanze indirimbo zakunzwe icyo gihe zirimo nka Wanizinguwa,Magorwa, n’izindi! Ibi bikaba byaratumye bagira amahirwe yo kuza i Kigali bagakomeza kwigaragariza abakunzi babo.

Mu mwaka wa 2013 nibwo Platini yaje kujya mu rukundo na Diane nyuma yo kumusimbuza umuhanzikazi Rozy bahoze bakundana n’ubwo yabanje kubihakana ko yaba yaramweretse igihandure.

JPEG - 52.9 kb
Platini akiri kumwe na Rozy

Urukundo rwa Diane na Platini rwarashyize ruza kwemezwa ndetse bishinga imizi kugeza ubwo mu minsi ishize uyu musore yashingaga ivi akamwambika impeta ibanziriza umushinga w’ubukwe.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 07 Mutarama 2017 rero nibwo inkuru yabaye kimomo ko aba bombi batandukanye ariko banga gutangaza icyabatandukanyije.Gusa amakuru yageze mu bitangazamakuru bitandukanye ni uko Ingabire Diane ngo yajyaga amuca inyuma bikaza kugaragazwa n’umusore yerekanye witwa Rutayisire Feston uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasimbuje Platini.

Iyo ugerageje kuvugisha umwe muri aba yirinda kugira ibyo agutangariza ku itandukana ryabo kimwe ni uko batifuza gutangaza niba hari abandi bakunzi bafite kugeza ubu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Niyonshuti Samuel - 10/03/2017 saa 23:01

Platin Niyihangane
Kanda hano umusubize

BYIMBWA Aloys - 6/03/2017 saa 18:28

Ndababaye cyane.Jye maze gusoma ko Platini yatandukanye na Diane,jye naketse ko ari abantu bateye igikumwe bakabana,hanyuma bakaza gutandukana.Maze kubona ko bavuga abantu bisambaniraga gusa,byambabaje cyane.Abantu bahuzwa no kuryamana batarashakanye,ntimukabyite Gukundana.Nubwo millions and millions z'abantu bakunda gusambana,bamenye ko imana yatubujije gusambana.Birayibabaza cyane.Kugirango yerekane ko ibyo bintu ibyanga,imana yategetse ko bica (to kill) abantu bose batari Vierge.Bisome muli Deuteronomy/Gutegeka 22:20,24.Abantu bose bakora ibyo yatubujije,ntabwo bazaba muli Paradizo (1 Corinthians 6:9,10). Iyi si mubona,izakurwamo abantu bose basuzugura imana,hasigare gusa abantu bake bayumvira (Imigani 2:21,22).Ibyo bizaba ku Munsi w'imperuka dusoma muli Ibyakozwe 17:31.Abazarokoka bazabaho iteka,nta kibazo na kimwe bafite kuko isi nshya dusoma muli 2 Peter 3:13 izaba imeze nk'ijuru.Kuki mwanga kumvira imana,nyamara muvuga ko muyikunda?Ikibabaje nuko bikorwa n'abantu bitwa abakristu.
Kanda hano umusubize

- 6/03/2017 saa 18:13

Niyihangane bibaho
Kanda hano umusubize

isi rikomeye - 6/03/2017 saa 15:18

Byaba byiza kuko ukwanze ugomba kumwishyura Nimuhimbe nizindi pe
Kanda hano umusubize

ndagijimana jack - 6/03/2017 saa 14:42

Nemeye numu star wana uwo mukobwa nagende Imana izamuha undi kko uriya mutype ntiyabura umwari mwiza wurwanda bakundana.
Kanda hano umusubize

Alexis - 6/03/2017 saa 10:03

Dream Boys ndayemera sana. Nibo ba favorites banjye!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X