Monaco cosmetics

RDC : 4 bapfuye nyuma y’ihangana rikomeye hagati ya polisi n’abashyigikiye depite

Abantu bane bishwe nyuma y’irasana rikomeye hagati ya polisi n’insoresore z’ishyaka rya Nuamba Nsemi usanzwe ari umudepite mu nteko ishinga amategeko ubwo bari mu bikorwa byo kumwamamaza I Kinshasa mu mpera z’icyumweru gishize.

Iyi mibare ikaba yatangarijwe radio Okapi na komiseri wa polisi Celestin Kanyama.

JPEG - 86.7 kb
Abayoboke ba Ne Muanda Nsemi kuri bariyeri nyuma yo guhangana na polisi

Ati « Ibyo twashakaga twabigezeho n’ubwo hari abahasize ubuzima.
Ku ruhande rwa polisi twatakaje umuntu naho ku ruhande rw’abarwanyi batatu bahasiga ubuzima”.

Uyu mutegetsi wa polisi avuga kandi ko hari intwaro zafatiwe ku cyicaro cye Ne Muanda Nsemi.

Célestin Kanyama avuga ko depite yatawe muri yombi hamwe n’abagore be 3 hamwe n’abana be.

Akaba uyu mudepite azakurikiranwa hakurikijwe amategeko n’ubwo ari depite.

Ati« Turi igihugu kigendera ku mategeko, amategeko azubahirizwa. Polisi yakoze akazi kayo natwe dukora akacu igisigaye n’uruhare rw’amategeko.”

Ne Muanda Nsemi akurikiranyweho guteza akaduruvayo nk’uko byemezwa na polisi.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X