Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Umuyobozi wa RMC Cleophas Barore aranenga abanyamakuru bakora inkuru zijyanye n’itabwa muriyombi ry’abanyamakuru

Umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC. Cleophas Barore aratangaza ko abanyamakuru badakwiye kujya bandika cyangwa batangaza inkuru zabo bashingiye ku marangamutima, ibi yabitangarije umunyamakuru wa imirasire.com kuri uyu wa 6 werurwe 2017. Ubwo yamubazaga ku banyamakuru bafunzwe ariko ibyaha bacyekwaho bikaba bidafite aho bihuriye n’umwuga w’itangazamakuru bakora.

Mu mpera z’iki cyumweru nibwo urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC : Rwanda Media Commission) rwasuye abanyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal (Eminante) na Shyaka Kanuma bari mu maboko y’ubutabera kubera ibyaha bakurikiranyweho, ariko bidafite aho bihuriye n’umwuga w’itangazamakuru bakora.

RMC ivuga ko n’ubwo ibyaha aba banyamakuru bakurikiranyweho bidafite aho bihuriye n’umwuga wabo, nk’abantu bakoraga umwuga w’itangazamakuru ishinzwe kugenzura, ntibyababujije kubasura ikanabihanganisha bakaba banatangaje ko bari aho bakomeye bategereje kuburana mu mizi ibyo bakurikiranyweho.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa imirasire.com yagiranye n’umuyobozi w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC ,Cleophas Barore ku bijyanye na zimwe mu nkuru ziba zatambutse mu bitangazamakuru bitandukanye byaba ibyandika cyangwa iby’amajwi aho usanga iyo umunyamakuru yatawe muri yombi, bitewe n’ibyaha bamucyekaho ariko bidafite aho bihuriye n’umwuga w’itangazamakuru usanga abakurikirana ibyo bitangazamakuru badatandukanya icyatumye atabwa muri yombi kuko byose babifata ko yazize kuba ari umunyamakuru.

Kuri iki kibazo Cleophas Barore yavuze ko igituma abakurikira ibyo bitangazamakuru badasobanukirwa neza nizo nkuru biterwa nuko abanyamakuru bandika cyangwa batangaza izo nkuru usanga ziganjemo amarangamutima kurenza uko bakavuze icyo uwo mu nyamakuru yafatiwe.

JPEG - 123 kb
Umuyobozi wa RMC Cleopfas Barore

Yagize ati”: Mubyukuri niba hari umunyamakuru watawe muri yombi n’inzego z’umutekano kubera ibyaha runaka bamukurikiranyeho ariko bidafite aho bihuriye n’umwuga w’itangazamakuru akora, byakabaye byiza umunyamakuru atangaje ko afunze acyekwaho ibyaha bidafitanye isano n’umwuga akora”.

Aha yatanze urugero ati:” ujya kumva mu kiganiro cyangwa mu nkuru umunyamakuru yandite ivuga kwitabwa muri yombi ry’umunyamakuru aho yagaragaje ikibazo nyamukuru cyatumye atabwa muri yombi ahubwo ukumva aribanda ku kugaragaza ko uwo munyamakuru yari akunzwe na rubanda, yavugaga neza amakuru cyangwa ikiganiro yakoraga.

Bityo ugasanga muri ayo makuru ariho avuga ashingiye ku marangamutima ye gusa bigatuma na wa muturage ariho ashingiraho avuga ko uwo munyamakuru yatawe muri yombi kubera ko ari umunyamakuru, bitewe nuko yabyumvise bivugwa kuri Radio cyangwa se ku mbuga nkoranyambaga."

Yakomeje agira ati"Ubundi wakavuze ko niba umunyamakuru runaka yatawe muri yombi n’inzego zibishinzwe mu nkuru yawe ukwiye kwerekana impamvu zatangajwe n’urwego rwamutaye muri yombi noneho ukerekana icyatumye atabwa muri yombi kandi ugasobanura ko adafunze kubera ko ari umunyamakuru ahubwo ufunzwe kubera ibyo yakoze, kuko nubwo aba ari umunyamakuru mu buzima busanzwe nawe ashobora kugwa mu cyaha nk’abandi bose."

Ikindi nuko Barore yavuze nuko usanga hari igihe umunyamakuru yanditse( Title) Umutwe w’inkuru mu byukuri wasoma inkuru irambuye ugasanga ntaho bihuriye n’ibiri mu mutwe w’inkuru, ibi nabyo bituma abasoma izo nkuru ntacyo bakura mu nkuru.
Barore yasabye abanyamakuru gukomera ku bunyamwuga batangaza amakuru afitiye akamaro abanyarwanda n’abandi bose bakurikira ibitangazamakuru bya hano mu Rwanda.

Muri uyu mwaka hari bamwe mu banyamakuru batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye bidafite aho bihuriye n’umwuga wabo w’ubunyamakuru.

Aha twavuga nku’umunyamakuru Jean Paul Nkundineza wamaze gukatirwa n’inkiko igihano kingana n’umwaka ku cyaha cy’ubujura akaba afungiye muri gereza nkuru ya Rwamagana izwi nka gereza ya Ntsida

JPEG - 32.1 kb
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul wakatiwe igifungo cy’umwaka

Mubandi bafunzwe harimo Shyaka Kanuma, nyir’ikinyamakuru Rwanda Focus watawe muri yombi aho akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukora no gukoresha impapuro mpimbano no kutishyura umusoro.

JPEG - 30.8 kb
Shyaka Kanuma umuyobozi w’ikinyamakuru Rwanda Focus akaba ari mu maboko y’ubutabera

Naho umunyamakuru Mugabushaka Jeanne de Chantal, uzwi cyane ku izina rya Maman Eminante, akurikiranyweho icyaha cyo kwaka amafaranga abanyamadini abizeza kubashakira ibyangombwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB).

Bagabo John}

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

david - 30/08/2017 saa 16:49

ni byiza ko utanga igitekerezo cyawe ariko udatukanye
Kanda hano umusubize

david - 30/08/2017 saa 16:47

ni byiza ko utanga igitekerezo cyawe ariko udatukanye
Kanda hano umusubize

NZARAMBA Aloys - 8/03/2017 saa 09:36

Ndasubiza uwitwa ERIC wanditse ngo "ibya kayizari mubihe kayizari iby' Imana mubihe Imana".Iri somo YESU yatanze,abantu benshi ntabwo bumva icyo YESU yashatse kuvuga.Mwibuke ko bali babajije YESU bati ese biremewe ko abantu batanga imisoro?Noneho YESU asaba IGICERI cyariho ifoto ya KAYIZARI,umwami wa Roma.Arababaza ati"Iyi foto ni iyande?"Bati ni iya KAYIZARI.Arabwira ati:"Ibya KAYIZARI mubihe KAYIZARI".Nukuvuga ko tugomba gutanga imisoro.Ntabwo YESU yavuze ko tugomba kwivanga muli politiki,ahubwo yavuze ko tutagomba KWIVANGA mu byisi (Yohana 17:16).Niyo mpamvu hali idini rimwe gusa ku isi ritajya muli Politics.Niba BARORE ari umukristu nyakuri,ntiyagombye kwivanga muli Politics.Byagaragaye ko uriya mwanya wa Chef wa RMC,ukora politics cyane. Soma neza inkuru ya KAGARAMA COSMA.
Kanda hano umusubize

John Exode Mugabo - 7/03/2017 saa 21:52

Barore Ntakuri Agira!
Kanda hano umusubize

Eric - 7/03/2017 saa 10:25

Kagarama you are wrong , Yesu yaravuze ati ibya kayizari mubihe kayizari iby' Imana mubihe Imana nicyo Cleophas yakoze mu murimo w' Imana abikora neza mukazi kamugaburira abikora neza. Daniel ntiyari umunyapolitic mwiza? David na ba Salomon ntibari abami? Joseph mu egypt yari iki? ntiyari uwa kabiri ku mwami ? Moridekai na Esther babagahe bakoraga iki umwe ntiyari umugabekazi undi ari icyegera cy' umwami? Abo politicians buzuye!!! u're wrong ntimukagorekr ijambo ry'Imana ngo muyobye abatarizi. Rwose ibyiza nuko twayoborwa n'abasinzi n'abajuru kuruta ko twayoborwa n'abakristu b'inyangamugayo bakatuyobora neza nkuko umurongo wigihugu umeze kandi nkuko Imana ishaka abantu bayo.Murakoze .Ijambo ry'Imana n' itabaza kandi n' ibuye rigusha bitewe nuko waritwaye.
Kanda hano umusubize

SASA - 8/03/2017 saa 09:06

ERIC we,ko uvuga ko KAGARAMA ari wrong,ukanatanga ingero zo muri Bibiliya za ba Daniel,Esther,Dawidi,...ko utamunyomoje:Yavuze ko ABAKRISTO batajya bivanga muri Politics,ntiyavuze ABISIRAEL.Ngira ngo ni n'aho benshi batsindirwa.Ntibamenye ko YESU yaje aje kuduha umurongo ngenderwaho.Ngaho duhe amazina y'Intumwa za YESU KRISTO zakoraga politic! Mbwira se nibura abakristo babiri ba Yesu bari abasirikare,abategetsi,cg abacamanza?Ese ntuzi ko amateka twize mu ishuri(History)agaragaza ko Itorero rya mbere(L'Eglise primitive),rimwe Yesu yasize ashinje,rutivangaga na busa muri politics.Niyo mpamvu y'itotezwa ryabo bakorewe na Roma(L'empire romain).Rwose njye si ndi umufana w'idini,ariko ntibivangwa.Ni nk'amata n'amaraso.Nta politic isukuye ibaho.Ariko kandi ibyo mwavuze ngo amashuri,telefone,imihanda,etc ibyo muri kwirengagiza.Ubwo se abakozi ba Leta Bose ni aba politicians? Murasetsa! Ko ndi Mwalimu ndi umunyapolitike? Politike ni umwuga.Abantu bose ntibawukora! Mwalimu,muganga,chauffeur,umuhinzi,umushumba,umutekinisiye,umucuruzi,...si abanyepolitiki.Ariko Inzego za Politike nyine zikorwamo n'abanyepolitike.Niba aba Témoins de Jéhovah batajya muri politike,it's ok.Bakore ibindi biduteza imbere.Tworoherane.Banabwirize abantu babe bazima bareke ibiyobyabwenge,ubusambanyi,ubujura.Rwose ndabashyigikiye. Pastor (Padiri)rero w'umunyapolitike rero we,ni ukuvanga.Umunsi mwiza.
Kanda hano umusubize

Musemakweri - 7/03/2017 saa 08:41

@ KAGARAMA Cosma, Nawe ubwawe politiki uri kugaragaza ko uyirimo unayikunda; kandi wigize umuvugizi w'ibyo wemerantiwarora. Ubwo ubyinjiyemo ute waretse abafitanye ibibazo bakabikemura? Nakugira inama ko wareka imyifatire yawe nkiyi wigaragaza ko ukurikiza Biblia , ko ntaho ubogamiye kandi ahubwo ubogamye bikomeye, cg wasanga kutabogama utazi icyo bivuga?? Uzajye usoma wicecekere, kuko nkubu Mr. arabona ko umugenzeho. Ubwo se ntubogamye?????????????Urakoze,byari inama nakugiraga,kuyemera no kutayemera ni uburenganzira bwawe.
Kanda hano umusubize

Sibomana Jack - 8/03/2017 saa 12:27

Niko se MUSEMAKWELI we,ibyo Kagarama yanditse,yaguhaye aho ubisoma muli Bible.Hali icyo wasanze abeshya?Kuki uvuga ko Kagarama akora Politics?Kuba aho usengera batakwereka iriya mirongo muli Bible,byerekana ECHEC (Failure) y'abanyamadini.Baba bishakira umugati aho gutinyuka kwigisha ibyo Bible ivuga.Soma neza,muli Daniel 2:44 havuga ko ku munsi w'imperuka.imana izamenagura ubwami bwose bwo ku isi,igashyiraho ubwayo buzaba buyobowe na YESU (Revelations 11:15).Kubikubwira,ntabwo ari ukubogama cyangwa kugenda kuli Mr wanze kuvuga izina rye.Mwige Bible kugirango mumenye UKURI.
Kanda hano umusubize

Ndayisenga Esron - 7/03/2017 saa 08:30

Mu byukuri mbona ntaho Barore ahengamiye mu kazi ashinzwe Igitekerezo yatanze n'undi yagitanga Kuba Pastor ntibikuyeho kuba umunyarwanda uvuga ukuri Yagize ati niba wanditse ko umuntu runaka afunze tangaza nicyo afungiye umaze kuganira nurwego rwamufunze Sinzi aho wowe usengera ariko buri torero rifite amabwiriza arigenga si ngombwa ko tugendera ku ryo umuntu runaka yemera
Kanda hano umusubize

anonymous - 6/03/2017 saa 22:28

Nkawe uje ubwiriza hano ngo ntibakajye mu byisi ngo abategetsi bisi Imana izabamenagura Urwo rwongereza ududubiza ntiwarwize mu mashuri leta yubatse Umurongo wa telephone ukoresha twese tugiye muri bibiliya ibindi tukabitera umugongo ninde wa wu monitoring I think h are the one who hve to think twice
Kanda hano umusubize

Mahoro - 6/03/2017 saa 18:11

Nonese umunyamakuru si umuntu nk'abandi wakwandikwaho inkuru runaka kimwe n'uko undi muturage bamwandikaho?ayo ni amarangamutima adafite aho ashingiye rwose!!cyereka niba ahubwo avuga ko nta muntu ikinyamakuru kizongera kwandikaho inkuru!! Reka ayo marangamutima Pastor!
Kanda hano umusubize

Butaro - 6/03/2017 saa 13:10

None nijyewe nyamarejo ashoborakuba wowe.
Kanda hano umusubize

KAGARAMA Cosma - 6/03/2017 saa 13:00

Ariko sinzi icyo BARORE ashaka kuvuga.Ibinyamakuru byose nasomwe,IMIRASIRE.COM ;IGIHE.COM,etc...,byose byanditse impamvu KANUMA na EMINENTE bafunzwe.BARORE agomba kuba afite ikindi agamije.Nzi ko BARORE Cleophas ari Pastor muli ADEPR. Gusa jye mbona ibyo akora ku kazi ke muli RBC,bitajyanye n'umurimo w'imana.Kuko Abakristu nyakuri tugomba kuba Neutral (neutre) mu bintu bya politics.Byagaragaye kenshi ko Chef wa RMC,iteka agomba kujya ku ruhande rwa LETA.Nyamara YESU yasabye abakristu nyakuri kutivanga mu byisi (Yohana 17:16).Ahubwo tukamamaza Ubwami bw'imana,nukuvuga Ubutegetsi bw'imana (Matayo 6:33).Tukigisha ko YESU ariwe uzaza agategeka neza ISI nkuko tubisoma muli Ibyahishuwe 11:15.Uretse na BARORE,nta Pastor numwe nari numva yigisha ko ku munsi w'imperuka,imana izamenagura abategetsi bo mu isi nkuko tubisoma muli Daniel 2:44 na Zaburi 110:5.Ahubwo usanga abanyamadini bose barata abayobozi.Soma Ibyahishuwe 19:17,18 wumve uko abayobozi b'isi bizabagendekera ku munsi wa nyuma.Niba BARORE ashaka koko kuba umukozi w'imana,nareke akazi ka Chef wa RMC.Bible ivuga ko "nta muntu ushimisha abami babiri".Ngaho nambwire impamvu batajya bigisha ariya masomo natanze ya Bible.The Bible Teachings are very clear!!!.Ariko kubera kwishakira umugati,banga kubyigisha.Erega nicyo gituma YESU yavuze ko Abakristu Nyakuri bazabanga,bakabafunga,ndetse bakabica.Bisome muli Matayo 10:22 na 24:9.Mulibuka ko na ba PAWULO,PETERO,YOHANA,YAKOBO,etc...,bose batotejwe.Muli 2 Thimothy 3:12,havuga ko abakristu nyakuri "bose" bagomba GUTOTEZWA.Ngirango muzi idini rimwe gusa ritotezwa ku isi hose,kubera ko batajya muli politics no mu ntambara z'isi. Ngabo Abakristu nyakuri.Nkuko YESU yasize abidusabye,tugomba kujya mu nzira no mu ngo z'abantu tukabwiriza (Yohana 14:12;Matayo 24:14).Kandi tukabikora tudasaba ICYACUMI kuko YESU,kimwe na PAWULO,badusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu".Byisomere muli Matayo 10:8 na Ibyakozwe 20:33.YESU n'Abayoboke be bose,niko bakoraga.Kuba umukristu nyakuri,ni ukwigana YESU n'Abigishwa be,ntabwo ari ukwiyita gusa "umukozi w'imana",nyamara wibera mu byisi.Ngiyo impamvu Bible ivuga ko Abakristu Nyakuri ari "bake cyane" (Matayo 7:13,14).It is a struggle for Eternal Life,not Icyacumi.We must think twice,analyse ourselves if we are serving God,according to his will.We must analyse our MOTIVATION (mobile in French).It is my Viewpoint.Many Thanks to listen to me carefully.
Kanda hano umusubize

John Exode Mugabo - 7/03/2017 saa 21:50

Reka Ubupfu Ngo Urabwiriza Ushyigikira Amafuti.Barore Wibuke Mumwaka2000 Utangira Umwuga Wubunyamakuru Ukowari Umeze Ugenda Namaguru None Niwowe Ubaye Uwambere Gucecekesha Abandi Umenyeko Abantunkamwe Imana izabahana Yivuye Inyuma Kdi Iyo Reta Ihishira Sumuvandiwawe Waba Ubizi?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.