Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ikiganiro kirambuye ku mubyeyi wa Miss Gisabo na Kivamvari

Nyampinga Claire ni Mama wa Uwase Hirwa Honorine , ubwo Imirasire.com yasuraga Gisabo tukagirana ikiganiro kirambuye twabagejejeho twagize n’amahirwe yo kuganira n’uyu mubyeyi maze atubwira byinshi byerekeye uyu mukobwa kuva akiri umwana.

Nkuko twabibabwiye mu nkuru yacu yahise Uwase Hirwa Honorine afite abayeyi bombi ndetse afite na barumuna be babiri twahasanze umwe witwa Kelia bakunze kwita Kivavamvari naho undi ukurikira Gisabo yari ari ku ishuri.

Tumaze kuganira na Gisabo twegereye umubyeyi we maze tugirana ikiganiro gikurikira.

JPEG - 38.6 kb
Nyampinga Claire (Mama Gisabo)

Imirasire: Mwatangira mutwibwira?

Mama wa Gisabo: Nitwa Nyampinga Claire nkaba ndi umubyeyi wa Uwase Hirwa Honorine kuri ubu dusigaye twita Igisabo muri iyi minsi.

Imirasire: Watubwira Gisabo kuva akiri umwan kugeza ubu?

Mama wa Gisabo: Gisabo kuva akiri umwana muto yakoraga utuntu dutandukanye n’utw’abandi bana yaba ari kumwe n’abandi bana ukabona aracomotse (avuye mu bandi bana) agakora nk’utuntu dutandukanye mbese utari witeguye.

Imirasire: Hari impano wigeze umubonamo akiri muto.

Mama wa Gisabo: yego kuko bigeze nko mu mwaka wa 2009 nibwo nabonye ko umwana arimo kuzamuka arimo kugenda akuza impano zari zimurimo ndibuka ko aribwo yatangiye kugenda atorerwa kuyobora abandi bana nko muri za Primeri(Primaire) tukicara akambwira ngo mama njyewe mfite intego imeze gutya na gutya.

Imirasire: Nk’izihe?

Mama wa Gisabo
: Tuvuge niba yabonye nk’amanota 45 kuri 50 mu mibare akambwira ngo ni gute mbona aya manota? Ubutaha ngomba kuzuzuza, kuburyo nari naramugize nyirantego nyine ayo manota yansezeranije najya kubona nkabona arayazanye, tugenda tuzamuka bigera aho muri Secondaire( mu mashuri yisumbuye) muri secondaire za mpano zikomeza gukura ninde wafashe umwanya wo kwigisha bagenzi be niwe, ninde uri kwigisha abandi banyeshuri ijambo ry’Imana niwe, ninde wayoboye abana kuririmba mu ndirimbo zihimbaza Imana ni Gisabo noneho bigera n’aho numva ngo yabaye umunyeshuri uhagarariye abakobwa (Headgirl) ibyo birakura noneho aza kwicara arambwira ngo Mama ni gute abana bahagararirwa ku rwego rw’igihugu? Muri uno mudugudu ninde ubishinzwe? Ndamubwira nti shefu(chef) w’umudugudu atuye hari hepfo ndamurangira bityo wagenda ukabimuganiriza hanyuma akakubwira uko bigenda.

Imirasire
: Byaje kugenda gute?

Mama wa Gisabo: Ubwo yaraje ambwira ko bamwereye ndetse bahise banamwandika aza gutorwa ku rwego rw’umudugudu arakomeza agera ku rwego rw’igihugu ahagararira abandi bana. Ibyo rero byanyeretse ko ejo hazaza he ari heza binyereka kandi ko muri ibyo ashaka kuyobora azabiyoborana ubwenge, umurava ndetse no kwitanga, kuko wasangaga ibyo byose akora harimo kwitanga kuko wasangaga ahagarariye ibintu byinshi bitandukanye kandi ugasanga byose yabihagazemo neza ku ishuli ntate umurongo ndetse namwitabaza no mu rugo akaba ari tayari bityo rero ntangira kubona ko ejo hazaza ari heza.

Imirasire: Hanyuma impano ijyanye no kuba yaba Nyampinga?

Mama wa Gisabo: Nyuma yaho gato nibwo irushanwa rya Nyampinga ritangiye gukara muri iki gihugu uko barimo kwiyerekana niko nawe abigana ukabona ari kwegera Televisiyo cyane mbega ubona afite inyota yo kwigana ibyo bakora basoza agatangira kwigana za ngendo zabo.

Imirasire
: None se byarangiriraga aho?

Mama wa Gisabo
: Ntago byarangiriraga aho kuko ibyo yakoraga byose yabaga afite ikaramu n’urupapuro buri kimwe cyose yandika yandika yandika..!

Imirasire: Mwatubwira niba igitekerezo cyo kwitabira irushanwa rya Nyampinga 2017 yaba yarabanje kukibagezaho?

Mama wa Gisabo: yaraje nyine aricara arambwira ati: “Mama ko nshaka kwitabira amarushanwa ya ba Nyampinga wabiha umugisha? Ndamubwira ngo buretse ejo nzabitekerezaho ndagenda ntekereza kuri gahunda ze zose kuva akiri umwana ndangije ndavuga nti nk’umubyeyi sinabuza umwana amahirwe nagende Imana n’ibishaka azatsinda kandi n’ibyanga nta kundi , ndamushyigikira ndamubwira ngo uzitware gutya mbese ntangira kumugira inama ajya i Gisenyi aratsinda aza ikigali naho aratsinda kugeza aho bagiriye mu mwiherero.

Imirasire: Ubwo basozaga kuwa 25/02/2017 mwari mufite ikizere ko ikamba rya Nyampinga ritaha mu muryango?

Mama wa Gisabo
: ni byo rwose twari twiteguye ko ari butahane ikamba rya Nyampinga kuko naramukurikiranye uburyo yakoraga ibivugwa ku itangazamakuru rwose byampaga ikizere kuko kuva na mbere hose intego ze yazigeragaho ikindi nagenderagaho n’uburyo njye nari muzi , uko namureze ndetse n’uko nabanje kumutegura, ariko si ko byagenze kuko mu irushanwa bibaho ko watakaza amanota kandi.

Imirasire: Birumvikana wahaga amahirwe Gisabo nyuma ye adatwaye ikamba wumvaga ari nde waryegukana?

Mama wa Gisabo: Bariya bakobwa bose bari bashoboye pe bazi ubwenge, ari beza, bafite umuco rwose sinakubwira ngo uyu niwe warushije abandi.

Imirasire: Kubijyanye n’uwegukanye iri kamba nkawe wabikurikiranye ubona yari abikwiye?

Mama wa Gisabo: Yewe rwose keretse abatangaga amanota naho njye sinamenya ibyo bagendeyeho, aha ntagisubizo nabona.

Tumaze kuganira na Mama wa Gisabo twegereye murumuna wa Gisabo Kelia bita Kivamvari uri mu kigero cy’imyaka iri hagati (7-10) atubwira ko yabaye cyane ko Gisabo atatsinze.

Imirasire: Kivamva Gisabo uramuzi?

Kivamvari: iiih si nguriya (aseka)

Imirasire: None se wari wagiye kumushyigikira?

Kivamvari: Ego nari najyanye na Mama

Imirasire: N’iki cyakubabaje?

Kivamvari: Ntago yabonye Imodoka na miliyoni, maze nararize.

JPEG - 111.5 kb
Gisabo, Kivamvari na Mama wabo
JPEG - 55.3 kb
Kelia bakunze kwita Kivamvari
JPEG - 49.8 kb
Uwase Hirwa Honorine Gisabo

Yaba Kivamvari na mama we ariwe mubyeyi wa Uwase Honorine batangaje ibyo nyuma yaho nyir’ubwite Gisabo atangaje ko nawe yari yiteguye kwegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda nkuko umubyeyi we nawe yari abyiteze ariko biza kurangira atari ko bigenze kuko yabashije kubona ikamba rya Miss Popurality (Nyampinga wakuzwe na rubanda) naho iradukunda Elsa aba ariwe wambikwa ikamba rya Miss Rwanda 2017.

Bruce&Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Felix - 19/04/2017 saa 13:25

Gisabo, yitwaye neza azagerageze amahirwe ubutaha niba bishoboka
Kanda hano umusubize

uwineza - 25/03/2017 saa 12:53

Njye miss gisabo ndamwikundira
Kanda hano umusubize

uwineza - 25/03/2017 saa 12:31

Njye miss gisabo ndamwikundira
Kanda hano umusubize

muhwezi - 8/03/2017 saa 12:51

ndabakundaibyomutugezahonibyiza
Kanda hano umusubize

rutwe - 7/03/2017 saa 09:41

mwaramutse imirasire, mwakoze agakuru keza kuri uyu nyampinga Gisabo peee!! reka mbashimire ariko mbasaba kongera kwisubiraho kuko musigaye mwandika inkuru zigaragaramo amakosa y'imyandikire, nubwo mu maze kuba ubukombe mukaba musurwa nabasomyi benshi ariko mwikubite agashyi... keep it up.....
Kanda hano umusubize

dede nibagwire - 7/03/2017 saa 09:23

erega wamubyeyi we nubwo wananiwe gusubiza niba uwatwaye miss yarabikwiye witinya twrse turabizi ntiyarabikwiye. niba warabonye uburanga imyitwarire ibisubizo umuco sa kalimpanya ntawakwemera nagato ko uriya Elsa yakwegukana ikamba rya miss. Ariko uko aba judges babishatse bakurikije itekinika ryabo niko byagenze.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X