Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Leta y’u Rwanda irasabwa ibisobanuro bihagije kuri Violette Uwamahoro


Human Right Watch, umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu ku isi urasaba leta y’u Rwanda gutanga ibisobanuro bihagije ku ifatwa n’ifungwa rya Uwamahoro Violette wafashwe na polisi y’u Rwanda akaba afunzwe. HRW ikaba isaba ko uyu mugore yarekurwa cyangwa agashyikirizwa inkiko.

Ibi ni ibyagaragaye muri raporo uyu muryango wasohoye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 6 Werurwe 2017.

Mu cyumweru gishize polisi ’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi Violette Uwamahoro, Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza wari waje mu Rwanda gushyingura umubyeyi we witabye Imana.

JPEG - 51.1 kb
Violette Uwamahoro wavugishihije menshi Human right Watch

HRW ivuga ko yafashwe mu buryo butazwi, igatangaza ko mu by’ukuri amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga avuga ko iyo umuntu yafashwe aba afite uburenganzira bwo kumenyeshwa vuba ibyo ashinjwa.

Bikamenyeshwa umuryango we ndetse n’avoka we ndetse n’ubutabera bugashyikirizwa ibirego bye bukamukurikirana agafatirwa ibihano akaba yafungwa cyangwa se agafungurwa.

Mu cyumweru gishize umuvugizi wa polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege yavuze ko Uwamahoro yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kumenyeshwa ko hari ibyaha bikomeye yagizemo uruhare birimo kugerageza gushaka abantu bo kwinjiza mu mutwe wa RNC.

HRW itangaza ko Violette Uwamahoro yafashwe mu buryo bw’ ibanga rikomeye hashira ibyumweru bibiri ntawe uzi aho aherereye umuntu wa nyuma waherukaga kuvugana nawe bavuganye ku wa 14 Gashyantare 2017.

Uwo muntu wo mu muryango we bavuganye amubwira ko yerekeje muri gare gutega imodoka mu mujyi wa Kigali, nyuma y’akanya gato yongeye kumuhamagara asanga telefone ye itakiriho.

Andi makuru agera ku Mirasire.com avuga Faustin Rukundo, umugabo wa Uwamahoro, yari asanzwe ari umuyoboke w’ishyaka RNC Leta y’u Rwanda ifata nk’uw’iterabwoba. Iryo shyaka rikaba rigizwe n’abarwanya Leta y’u Rwanda baba mu buhunzi by’umwihariko bamwe muri bo bakaba barahoze mu ishyaka FPR.

Ibinyamakuru byo mu Bwongereza bivuga ko umugore we yatawe muri yombi n’urwego rw’iperereza mu Rwanda, akabihuza na politiki. Uyu mugabo kandi agahakana avuga ko umugore we ntaho ahuriye n’ibikorwa bya politiki.

Imirasire.com

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Gender - 11/03/2017 saa 19:24

Leta ishobora kuba izi impamvu yamufunze
Kanda hano umusubize

birazwi - 9/03/2017 saa 17:58

ariko reka nibarize leta yurwanda haraburiki ngo mute muriyombi uwiyita umunyamakuru MUBARACK EDOURD , ushinzwe guha inkuru RNC abinyujije kuri youtube , erega yambuka uganda anyuze nyagatare murizira za panya. ashinzwe nokwangisha abaturage leta.avugakobakandamijwe. nzabandora
Kanda hano umusubize

thamas sankara - 8/03/2017 saa 16:09

il n'y avait et il n'y aura jamais la societe homogene dans le monde! il faut qu'il aie les differentes ideologies dans le monde! les africains vous devent changer votre ideologies, tous les personnes ne peuvent pas etre dans la meme parti politique, ne peuvent pas avoir meme ideologies, vous allez emprisonner jusque quand?
Kanda hano umusubize

thamas sankara - 8/03/2017 saa 16:04

il n'y avait et il n'y aura jamais la societe homogene dans le monde! il faut qu'il aie les differentes ideologies dans le monde! les africains vous devent changer votre ideologies, tous les personnes ne peuvent pas etre dans la meme parti politique, ne peuvent pas avoir meme ideologies, vous allez emprisonner jusque quand?
Kanda hano umusubize

mbegeti bobori - 8/03/2017 saa 10:27

Congs our security organs gutahura abantu nkabo bashaka kuduhungabanyiriza umutekano. Naho HRW yo nta gihe itatugenzeho, ariko mu Gifaransa baravuga ngo "Les chiens aboient la caravane passe". Mubareke basakuze natwe turwane kubusugire bw'Igihugu cyacu!
Kanda hano umusubize

kagara - 7/03/2017 saa 20:10

Ahaaaaaaa yeweyewe ahhhaaaaaa
Kanda hano umusubize

mahoro jack - 7/03/2017 saa 16:27

Ariko iyi HRW umenya hari uwayihaye ikiraka cyo kwirirwa iririmba u Rwanda? Ba birabura mwirirwa murasa bamanitse amaboko aho mu mijyi ya USA ko tutumva muvuza iyo nduru? Umuntu arafatwa kubera ibyaha acyekwaho, mugasakuza ngo agomba kurekurwa. Nibura we azajyanwa mu nkiko yisobanure. Abasize batumazeho abantu mwirirwa muvugira ngo barazira politiki, mukabakingira ikibaba, mukabaha amafaranga bakihisha iwanyu hagira ufatwa mugatera hejuru ngo uburenganzira bwa muntu! Muteye isesemi twarabahaze.
Kanda hano umusubize

Remy - 8/03/2017 saa 06:53

Ariko sha ugirango abantu bage barengana baceceke?none c kuki batamushyize nyine mu nkiko ngo aburane?none c azire ko umugabo we arumwanzi wa fpr?mujye mureka gushyigikira amafuti ya leta yacu.
Kanda hano umusubize

agnesnirere - 7/03/2017 saa 15:14

yego sha bwenge we!!!! ubwo bazi ngo ntitwabarebaga bashyiraho zone turquoise ngo bakingire ziriya nkoramaraso ngo nizigera hakurya bazitere inkunga zigaruke zice abari basigaye none babonye abateruzi b'ibibindi babo kabananiye bati reka dukange abanyarwanda MURANNYA KU YUMYE NA BA RUTUKU BABABESHYA........
Kanda hano umusubize

Onyango Mike Salim - 7/03/2017 saa 13:01

Ariko ubu tuvuge ko ikigihugu ntabanyamakosa babamo? utaba murwanda we niko yakoze genocide niko bigisha iterabwoba? Ubwo barikugira ngo ubwongereza bwongere butwijundike ngaho munzira ngo twamagane abongereza.
Kanda hano umusubize

bwenge - 7/03/2017 saa 09:13

Ariko HRW yirirwa isakuza munyumvira ari ibiki koko? Abantu bishe abandi mu gihugu cyacu barebera none n'abashatse guhungabanya umutekano w'abagituye irabashyigikira ubwo HRW muri biki? Uko mwambutse mushoreye inkoramaraso musize mworetse imbaga y'abanyarwanda ntibizwi? Turabamaganye n'abambari banyu
Kanda hano umusubize

rukaraba - 7/03/2017 saa 12:50

Yego sha bwe bazi ngo ntitwibuka bashiraho zone turquoise bari gukumira inkotanyi ngo zidakurikira interahamwe ngo bzihane sha Mureke kudukora mu nkovu kandi nimukomeza ibyo murimo ntibizabahira
Kanda hano umusubize

Gatare - 7/03/2017 saa 08:25

Yapolisi bavugako arinyamwuga burya ntibadusobanurira uwomwuga uwariwo.
Kanda hano umusubize

kamimba fanius - 6/03/2017 saa 23:58

nge sinumva abo Ngo baharanira uburenganzira bwa muntu.iyo batera hejuru Ngo umuntu yafashe rwihishwa muzadufashe mu batubarize ko kugira ngo police ifate umunyabwaha haruwo igomba kubimenyesha cyangwa kubisabira uburenganzira.sinziko kugira Ngo leta icunge umutekano wa ba nyarwanda haruwo ibanza gusaba uruhushya.nibareke igihugu police ikore akazi kayo
Kanda hano umusubize

jo - 6/03/2017 saa 18:10

Nuwendeye nyina mu nynga yaramenyekanye. Uwububa abonwa nuhagaze. Muba muzi ko rero tuzajya tubareka mukaduhungabanyiriza umekano. Turaza kujya tunabarasa ku manywa yihangu maze tuzarebe izo za HRW ! Eh murasetsa! Muri America upfa kwinjira ufite stamp muri pass port yawe ko wagiye muri Iran ugafatwa . None HRW ngo ngwiki? Go and hand yourself!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X