Monaco cosmetics

Perezida Magufuri yavuze ko no muri Perezidanse bishoboka ko babakupira umuriro mu gihe baba bafite ibirarane

Nkuko tu bikesha ikinyamakuru BBC kiravuga ko ubwo Perezida Magufuri yashyiraga ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikicaro gishya cya (Tanesco) ahitwa Mtwara, Perezida Magufuri yavuze ko ibigo byose bya Leta ko bigomba kwishyura ibirarane bifite bitaba ibyo bigafungirwa umuriro.

Yagize ati:” urugero nkibirwa bya Zanzibar binyuze mu kigo kitwa ZECO gifite ibirarane by’umwenda ungana na Miliyari 121 z’amashiringi ya Tanzania.”

Magufuri yabwiye Minisitiri ushinzwe ibyingufu n’amabuye y’agaciro Profesa Sospeter Muhongo, ko umuriro w’amashyanyarazi bishoboka ko niyo haba ari muri Prezidanse mu gihe byagaragara ko bafite ibirarane bagomba kubakupira.

PNG - 212.4 kb
Minisitiri wa Tanzania ushyinzwe ingufu n’amabuye y’agaciro Muhongo Sospiter

Yagize ati:” Ndashaka kubwira Minisitiri w’ingufu n’amabuye y’agaciro ko mutagomba gutinya niyo haba muri Perezidanse(ibiro bya Perezida) mugomba kubakupira.

Mugihe nzaba ntamuriro mfite ntabwo ariweho uzabibazwa ahubwo ababishinzwe nibo bazahura n’akaga, ibi ubifitiye uburenganzira kuko ninge ubikubwiye:”

Yakomeje avuga ko hagiye gukorwa igenzura hakarebwa amafaranga aba yaragenewe kwishyura ibijyanye n’umuriro aho arigitira, ntabwo ikigo gishyinzwe gu kwirakwiza ibyumuriro cyazatera imbere mu gihe hari imyenda yakabaye yarishyuwe kandi igiteye agahinda ni uko ari ibigo byareta bifite ibyo birarane.

JPEG - 43.1 kb
Abakozi ba Tanesco

Perezida Magufuri azwiho kuba afata ibyemezo bikakaye cyane cyane ku bigendana no kwangiza umutungo w’Igihugu.

Bagabo John.

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

sinnoga - 7/03/2017 saa 09:50

Komera Président magufuli,kandi wowe mbona uzageza tanzania ahantu heza pee!! Ibi nibyo gukunda i guhugu. Manda zawe ebyiri uzajya kuzirangiza ugejeje igihugu cyawe aheza nibitakuvangira ,ndavuga ibyo bisambo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X