Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ubumwe nyarwanda bw’abatabona burinubira abagisabiriza ku mihanda bazengereje rubanda

Nyuma y’uko mu duce dutandukanye tw’igihugu by’umwihariko umujyi wa Kigali hakigaragara abantu basabiriza, ubumwe nyarwanda bw’abatabona RUB buranenga bikomeye abo abasabiriza ko igihe tugezemo iyo ari imyumvire ya kera batagakwiye kuba bazengereza rubanda babasaba.

Ni mugihe bamwe mu bafite ubumuga butandukanye usanga bakwiye imihanda yose bitwaje ubwo bumuga bafite ugasanga basabiriza ku mihanda cyane cyane mu mujyi wa Kigali by’umwihariko Nyabugogo nyamara bagakwiriye kugana iryo huriro bakigiramo imishinga ibafasha gukora imishinga ibabyarira inyungu.

Ubwo itangazamakuru ryasangaga umwe mu bafite ubwo bumuga Nyabugogo yavuze ko yavuye mu karere ka Ngororero aje i Kigali gushaka amaramuko kuko aribwo buryo bwiza abonamo serivisi(Service) byihuse.

Ibi bituma ubumwe nyarwanda bw’abatabona RUB buhashinga agati ntibuvuge rumwe n’aba bantu bafite ubumuga bakirara mu mihanda cyangwa binjira mu ngo no mu mahuriro rusange basabiriza mu gihe uyu muryango wakira abawugannye.

Mu gihe ubu bumwe busaba aba batabona bagisabiriza kubugana, abasabiriza nabo bibaza impamvu ubu bumwe budakora uko bushoboye ngo bushakishe aho abatabona bari haba mu mujyi wa kigali, indi mijyi no mu cyaro.

Ubwo abatabona bari bamaze gusobanurirwa ko umuryango w’ubumwe bwabo ubaho, bavuze ko batari babuzi batari banasobanukiwe ko bahabwa inkunga yo ibafasha.

Urugamba rwo guhangana n’iki kibazo ngo runareba Leta, Ubumwe nyarwanda bw’abatabona bwifashishije ingero bavuga ko abenshi mu basaga 57200 babarurwa mu gihugu ko batabona, babarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi ngo hakaba hari ubufasha bw’ibanze bwihutitwa butangwa na leta, ariko kugeza ubu bukaba butabageraho mu gihe babukwiriye.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X