Monaco cosmetics

RDC: M23 na FDLR bateje impagarara I Rutshuru

Abategetsi gakondo mu gace ka Rutchuru ( Kivu y’Amajyaruguru) batangiye kudagadwa nyuma y’aho imitwe yitwara gisirikare ya FDLR , M23 na Mai Mai igaragariye muri utu duce.

Ubwo aba bategetsi bari ku cyicaro cya Monusco I Rutshuru mu mpera z’iki cyumweru bavuze ko iyi mitwe yitwara gisirikare ihungabanya umutekano muri aka gace ku rwego rwo hejuru.

JPEG - 35.5 kb
Abarwanyi ba M23

Mu gace ka Ntamugenga muri groupement ya Bweza, amakuru ahaturuka avuga ko abantu bitwaje intwaro bataramenyekana binjiye muri aka gace basarura imyaka y’abaturage bajya mu ngo barasahura. Abategetsi gakondo bakaba bavuga ko bakeka ko uwo mutwe ari uwa FDLR.

Amakuru aturuka mu ngabo bavuga ko abantu 13 bo muri FDLR bashatse kwica abaturage barimo bahinga bashushubikanyijwe n’igisirikare cya FARDC muri aka gace ka Ntamugenga.

Nanone kandi abarwanyi ba Mai Mai Nyatura bayobowe na Nyiunzima Janvier, bateye ubwoba muri gurupoma ya Rubare bica abaturage nk’uko byemejwe n’umukuru w’aka gace Eric Mashagiro.

JPEG - 60.2 kb
Abarwanyi ba FDLR i Rutshuru

Nanone kandi nyuma yo gutsindwa kw’inyeshyamba za M23 mu gasanteri ka Matebe abakuru b’ako gace batangaje ko bongeye kubona ingabo z’uyu mutwe bakavuga ko bazifitiye impungenge.

Mu gukemura ibyo bibazo, Leta yohereje ingabo zo kubungabunga umutekano muri aka gace n’ubwo aba bategetsi bavuga ko zidahagije.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

peter - 7/03/2017 saa 20:51

iyo umushitsi ya kubaramiye akaba akeneye gutaha,bisaba ngo umurenze irembo.inderahamwe nizihangane tumanzedutore presida musha,hanyuma abakongomani twese (abasirikare,abaturage) tuzabaherekeza tubageze iwabo kuko nikera urwanda rutubuza umutekano rugakoresha M23 rukiyibagizako natwe duchumbikiye abatavuga rumwe narwo. umwana ninkundi, niba M23 mugiriye imbuhwe natwe dufitiye FDLR impuhwe!
Kanda hano umusubize

value - 12/03/2017 saa 18:53

Uwimana Innocent
Kanda hano umusubize

Nizeye - 7/03/2017 saa 16:06

Ariko M23 ko yakubiswe inkundura arashaka iki?nabari bayishyigikiye bakagira ubwoba Ubu ko nanone igiye gukubitwa noneho izerekeza hehe?ko noneho abayishyigikiye ntacyo bazakora bararushywa nubusa
Kanda hano umusubize

Placude - 7/03/2017 saa 18:05

umenye komurwa dahaariyo aba kogo manibe chi ka mbira na ha ga rike nta mba ra ba ga rukn ma ze ure be ko emu 23 kwi ga ruka nta kind i isha ka numute ka no!!
Kanda hano umusubize

SONGA - 7/03/2017 saa 14:26

Ikibazo gifite abavuze ko bagiye kurwanya imitwe yose yitwaje intwaro iba muri kariya gace, barangiza bakarwanya M23 gusa interahamwe za FDLR bakazihorera bakibwira ko ubwo ikibazo kirangiye!!! None reba uburyo kwibwira ko ucyemuye ikibazo ugendeye ku marangamutima bitarangiza intambara. Igihe cyose interahamwe zizaba zikiri muri kariya gace nta mahoro Congo ishobora kubona nubwo yateka ibuye rigashya. Interahamwe nizitahe mu Rwanda kuko intambara yarazinaniye icyo zishoboye ni ukwica abasivire b'inzirakarengane naho kurwana byo uretse na FDLR ndeba igizwe n'utugabo twahindutse ingoroji nta n'ikindi gisirikare cyashobora ingabo z'u Rwanda (RDF) muri kariya karere kose.
Kanda hano umusubize

Justin - 8/03/2017 saa 19:32

Oni Izaduhe urubuga Mazewirebereko Kongo Nigisirikarecyayo, Batazafatu Rwanda Muninota Kandi Urwanda Amaherezo Ruzatubona
Kanda hano umusubize

mimi - 7/03/2017 saa 09:00

Interahamwe zifite umuvumo ntacyindi zashobora usibye kumena amaraso
Kanda hano umusubize

fred - 6/03/2017 saa 19:54

Imana ikwiye gufasha abaturage ba congo kko bragowe cyane
Kanda hano umusubize

rwanda - 6/03/2017 saa 19:48

simbona ko m23ariyo.ifite ibikoresho bihambaye ubwo.niyo kibazo
Kanda hano umusubize

peacemaker - 7/03/2017 saa 11:54

Nanjye ndabona M23 ariyo kibazo kuko bariya bana nabasaza bashonje kuriya ntabwo bafite imbaraga mubigaragara, ahubwo ikibazo gikomeye ni M23 yo ifite n'ibikoresho bihambaye!
Kanda hano umusubize

Placude - 7/03/2017 saa 18:22

kibaa zo si e mu23 siyo iteza inta mb a ra nib a nyure FDLR .iwa bo em 23 ira re ga na pe e!! nti ba yi beshe re!!
Kanda hano umusubize

rukundo - 11/03/2017 saa 14:02

sha abakongomani turaharanganiye dore impunzi ziririyongera M23 irarengana
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X