Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ese PSD izongera gutanga umukandida ku mwanya wa Perezida

Mu mwaka wa 2010 ishyaka PSD ryatanze Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene nk’umukandida ku mwanya wa Perezida ahanganye na Perezida wa Repubulika Kagame. Nyuma yaje gutsindwa amatora bihwihwiswa hirya no hino ko atazongera kwiyamamaza. Amakuru ari hirya no hino aravuga ko iri shyaka rizongera gutanga umukandida ariko andi makuru akavuga ko ritinya kongera kwiyamamaza. Ese ukuri kuri he?

Hashize iminsi bivugwa ko ishyaka PSD ryaba riri gukora ingendo hirya no hino ritera icyumvirizo niba abayoboke b’iri shyaka bashobora kongera gutanga umukandida cyangwa niba bazabireka bagashyigikira Perezida Kagame.

JPEG - 27.3 kb
Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene umukandida wa PSD mu matora ya 2010

Ibi biri gukorwa muri gahunda y’amakongere agomba gutegura kongere nkuru y’igihugu iteganyijwe mu minsi iri imbere arinayo bazemeza ku mugaragaro icyo bagomba gukora ku ngingo zivuzwe hejuru.

Muri ibi biganiro barimo hirya no hino baraganira kuri gahunda za leta zirimo gahunda za Ndi umunyarwanda na girinka.

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri iri shyaka ryari mu karere ka Bugesera naho ejo bundi ku cyumweru tariki 5 Werurwe 2017, ryari mu karere ka Kamonyi.

Aha hombi abarwanashyaka b’iri shyaka bazwi ku izina ry’abakombozi bagiranye kongere (Congress) baganira kuri gahunda za Leta zirimo Ndi Umunyarwanda, gahunda yo guharanira agaciro no kwigira ku banyafurika (Pan Africanism), ibijyanye no kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi ndetse hanatanzwe ikiganiro ku matora.

JPEG - 44.4 kb
Abayoboke b’ishyaka PSD ubwo baheruka muri kongere yabo mu karere ka Kamonyi

Nyuma yo gukangurira abakombozi ba Kamonyi gahunda zirimo no kubashishikariza kuzitabira amatora, abanyamakuru babajije intumwa ya Komite y’iri shyaka muri aka karere niba bateganya kuzatanga umukandida ku mwanya wa Perezida, mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka.

Yagize ati: "Hari kongere ya PSD mu kwezi kwa Gatandatu ku rwego rw’igihugu. Kongere nirwo rwego rukuru rw’ishyaka, muri uko kwa Gatandatu nibwo ishyaka rizemeza niba rizatanga umukandida, niba ritazamutanga cyangwa niba rizashyigikira umukandida runaka uzatangwa..."

Iki gisubizo ninacyo cyatanzwe ubwo abayoboke b’iri shyaka bari mu karere ka Bugesera

Ese mu by’ukuri iri shyaka rizatanga umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika?

Umuntu avuze ngo Oya yaba yibeshye kuko atazi imitekerereze y’iri shyaka. Avuze nanone ngo Yego birashoboka ko umuvuno wahinduka. Ikizwi n’uko iri shyaka ribasha gutinyuka rigatanga umukandida n’ubwo hari umubare munini w’abavuga ko ritanga umukandida rizi neza ko atazatsinda ahubwo ari ukurangiza umuhango.

Ikindi abasesengura bavuga ngo niba ishyaka rihora mu kuvuga ko rishaka gushyigikira umukandida watanzwe n’iri shyaka bituma ritakaza abayoboke nanone kandi ryakwemeza ko rishaka gutanga umukandida buri gihe agahora atsindwa nabyo bituma ritakaza amanota n’abayoboke bakagenda bavuga ko ishyaka nta cyerekezo rifite.

Muri aya mahurizo abiri iri shyaka risa nk’aho ariryo rikomeye muri Opozisiyo ikorera mu Rwanda riratanga ikihe gisubizo? Ni ukubitega amaso.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

George - 10/03/2017 saa 11:43

1)Nkindi wavuze ngo "bazahangana", REKA da, izashyigikira dore aho nibereye. Gusa muri izo ngirwa Kongre ntawatinyuka kuvuga hato ngo.......; 2) Nkindi kandi uti PSD muri opposition, ASHWI da. Reka PSD igendera ku magi hato ngo idatakaza intebe 7 ihorana mu Badepite. Za Minisiteri zitwaga kera izayo hasigaye igishushungwa cya Biruta. Na kera yigeze kuyitegeka ikirwa MINITRAPE abakombozi bayikuranywemo biratinda kugeza ihindutse MININFRA. Primature yo ntibakibeshye ngo ni iyabo ;.....ni iya NYIRAYO nyine uyiha uwashatse. Naho ibyo kubeshya abaturage ngo PSD iratekereza kuzatanga Umukandida wo mu Rugwiro bibaye yaba ishaka gupfusha ubusa udufaranga inyunyuza muri ba Mandataires bayo nabo bagerwa ku ntoki. Oya yewe byaba gusa ari uguherekeza RPF bareke kubeshya abanyarwanda. PSD niyo isigaranye politiki y'ikinyoma niyemere ko nta ngufu ikigira kuko yamunzwe ikaba ahubwo isigayemo ababunza ubugambo bahakirizwa. Umukandinda ni umwe ni uwa RPF kandi nta wundi ni HE Polo KAGAME nubundi twamaze kumutereka mu Rugwiro ubwo twatoye guhindura Itegeko Nshinga. Mugire amahoro
Kanda hano umusubize

JEAN - 7/03/2017 saa 21:18

Nibamuherekeze naho kubatora nta wabatora,ntibagira abanyamuryango bahagije,nta gahunda ihamye bafite,projet de société,ariko babyungikiramo,ba kabona za ministère naba député.Tugakira induru za bera,qui trompe qui? Ministre à vie,député à vie.
Kanda hano umusubize

Paul - 7/03/2017 saa 19:13

gusa uratubeshye ngo riri Muri opposition hahhhhhahhhh
Kanda hano umusubize

Bagabo - 7/03/2017 saa 12:44

Nta shyaka ryakwemererwa gukorera mu Rwanda ridakoreshwa na FPR!mbese ni nkaho yose ari amashami yayo! Ariko kutagira opozisiyo nyayo si byiza ku muntu ukunda igihugu cye kuko ntaho biba bitaniye na bwa bwami bw'Abidishyi twasomye mu bitabo! Iyo ntawe ushobora kugira icyo ahindura ku byemezo byawe bishobora kurangira ufashe n'ibyemezo birimbura imbaga kandi wowe uba ubona ari byiza! Ingero mu gihugu cyacu ni nyinshi twavuga nk'iyi nzara "NZARAMBA" yatewe no kutegeka abaturage ibingwa bagomba guhinga n'ibindi n'ibindi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X