Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Musanze: Abazize Jenoside bashyinguye hamwe n’abishwe n’abacengezi

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze UWAMARIYA Marie Claire avuga ikibazo ko cy’imyumvire ariyo ntandaro yo kuba hari imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi iruhukiye hamwe n’indi y’abatusti bishwe n’abacengezi muri 1997-1998 byatewe n’ikibazo cy’imyumvire kuko icyo gihe umuntu wese w’umutusti wabaga y’itabye Imana bumvaga ko yashyingurwa mu rwibutso ruri mu murenge wa Muhoza.

Mu kiganiro umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’ungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UWAMARIYA Marie Claire yagiranye n’ikinyamakuru imirasire.com yavuze ko akarere ka Musanze gafite ikibazo cyo kuba nta rwibutso rwo ku rwego rw’Akarere.

Uwamaliya yagize ati :” kugeza uyu munsi Akarere ka Musanze nta rwibutso dufite rwo ku rwego rw’akarere; inzibutso zose dufite yaba Urwibutso rwa Muhoza, yaba urwa Kinigi ndetse yaba n’urwa Busogo nta rwibutso na rumwe dufite ruri ku rwego rw’akarere:”

Ikindi ni uko Uwamaliya agaragaza ko umwihariko w’Urwibutso rwa Muhoza rumaze igihe rutavugwaho rumwe aho runengwa bikomeye n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafite ababo baruruhukiyemo.

JPEG - 76.9 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze w’ungirije ushinzwe imibereho mnyiza y’abaturage UWAMARIYA Marie Claire

Ati: "by’umwihariko hano kuri uru rwibutso rwa Muhoza hashyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi ariko kandi hakaba hanashyinguwemo n’Abatutsi bazize abacengezi byaba mu mwaka wa 1997 cyangwa mu mwaka wa 1998."

Usibye ibyo byiciro bishyinguye aho ngaho, hanashyinguye umucecuru wari urwariye mu bitaro bya Ruhengeri akaza kwitaba Imana agashyingurwa aho Ndetse hari n’u musirikare warashwe ari mu kibari (ikiruhuko) nawe akaba ashyinguye muri urwo rwibutso.

Kuri iki kibazo umuyobozi w’Akarere yavuze ko impamvu abo bashyinguye bavanze n’abazize jenoside yakorewe abatusti 1994 byatewe n’ikibazo cy’imyumvire aho wasangaga umuntu wese witabye Imana ari umutusti bumvaga ko ari ngombwa ko ashyingurwa muri urwo rwibutso.

Yagize ati:” mu by’ukuri kuba hari abashyinguye mu rwibusto rwa Muhoza kandi batarazize jenoside byatewe n’ikibazo cy’imyumvire kuko urebye nkabo abantu babiri icyatumye bashingurwa aho ngaho byatewe n’imyumvire bashingiye ko bari abatutsi gusa, urumva ko iyo bitaba ikibazo cy’imyumvire baba barashyinguwe mu marimba asanzwe kuko n’ubusanzwe akarere ka Musanze gafite amarimbi gashyinguramo uwitabe Imana.

Aha Uwamariya akaba yavuze ko mu gihe hazaba hamaze ku bakwa urwibitso rw’Akarere bazahita bafata imibiri y’abazize jenoside yakorewe abatutsi bayimurire muri urwo rwibitso.

JPEG - 137.4 kb
Urwibutso rwa Muhoza rushyinguyemo Abazize Genoside ya korerwe Abatutsi ndetse hakaba hanashyinguyemo n’abazize Abakengezi muri 1997-1998

Mu gihe mu karere ka Musanze gafite ikibazo cyo kuba nta rwibutso rwo ku rwego rw’Akarere gafite buvuga ko biteganyijwe mu ingengo y’imari y’umwaka utaha ko bazatangira kubaka urwo rwibutso.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Joro - 8/03/2017 saa 08:26

Hanyumase abacengezi bishwebo bahambwe he?
Kanda hano umusubize

iganze - 8/03/2017 saa 08:02

Ku bwanjye n'abishwe n'abacengezi 1997 na 1998 no mu bindi bihe, baba abatutsi cyangwa abo mu yandi moko, niyo yaba n'umunyamahanga numva nabo barazize jenoside, kuko abayikoze nibo bagarukaga bashaka kuyikomeza. Ndibuka ko bicaga ku ikubitiro rya mbere abacitse ku icumu, abatutsi bari bahungutse bavuye COngo(Zaire), abahutu bari mu nzego z'ubuyobozi bwa Leta babaziza ko bayobotse FPR babonaga ko ari iy'abatutsi. Ni Jenoside bageragezaga gukomeza n'uko Imana iba mu ruhande rwacu irwanana n'ingabo zacu baratsindwa. Hari Jenoside yemewe n'abazungu ngirango ni 1990-1994, ariko twe abanyarwanda,tuzi ko no guhera 1959 kugera za 1967 ndetse na 1973 no mu bindi bihe binyuranye, hari abatutsi bishwe, kandi ababicaga ni bamwe, n'impamvu yatumaga babica muri ibyo bihe byose,ni ingengabitekerezo ya jenoside . Kuri jye rero, abo bose bazize Jenoside
Kanda hano umusubize

kato - 8/03/2017 saa 04:57

Ni uruvange
Kanda hano umusubize

JEAN - 7/03/2017 saa 21:09

Inzira iracyari ndende mumyumvire.Cyangwa kwarugupfobya.
Kanda hano umusubize

babu - 7/03/2017 saa 16:11

murebe neza cg mumoamagare hahambwemo nabacengezi batanu karemera nabandi ntibuka amazina yabo ariko umuntu wabikoze yakagombye gukurikiranwa kuko ni rucagu wategetse kubashyinguramo igihe yari perefe nari mpibereye
Kanda hano umusubize

citoyen - 7/03/2017 saa 16:08

Yemwe murebe neza ikibazo cy'imyumvire ndumva ntawe utagifite. None se abishe abo bantu mu gihe cy'abacengezi ubundi ni bande si babandi bari basize boretse imbaga imyaka itatu mbere yaho?
Kanda hano umusubize

babu - 7/03/2017 saa 16:01

yewe nababwiriki nimushake mubarekemo bose nabapfu nta mupfu uruta undi dore ko bose bazize interehamwe uretse nzi neza ko muti urwo rwibutse hahambyemo interahame eshanu uwitwa muyoboke karemera muhumuza nabandi ntibuka amazina bivanze nimirambo abacengezi bishe bose babazana kubahambamo
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X