Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Dore abanyamuziki 5 bo mu Rwanda batanga amakuru bigoranye cyangwa bakanayimana

Bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda cyangwa abafite aho bahuriye n’umuziki nyarwanda usanga hari ingeso zitandukanye bavugwaho, muri izo harimo izo kudatanga amakuru yifuzwa cyangwa bakayatanga bigoranye.Gusa ariko uburenganzira bwabo bubemerera kugira amakuru runaka badatanga bitewe n’ubushake bwabo(Private Life).

1.Producer Clement

Ishimwe Clement ni umwe mu bantu bakomeye mu gutunganya umuziki (Production) akaba ari nawe nyiri inzu ya Kina Music isanzwe itunganya umuziki gusa uyu musore iyo hari amakuru umushakaho yihariye mu buryo buhinnye cyangwa rimwe na rimwe ntayaguhe usanga abanyamakuru batandukanye bamutunga agatoki ko atirekura igihe hari icyo bamushakaho.

2.Butera Knowless

Butera Jeanne uzwi nka Knowless ubusanzwe akaba ari umugore wa producer Clement bakaba banaherutse kwibaruka, uyu muhanzikazi nawe avugwaho kudatanga amakuru mu buryo busesuye kuburyo rimwe na rimwe iyo umuhamagaye ku murongo wa telefoni(Telephone) ushaka kugira icyo umubaza adapfa kuyifata ndetse wamwegera ngo aguhe amwe mu makuru amuvugwaho cyane cyane iyo aterekeranye n’umuziki ,agerageza kukubwira ko ntacyo yabitangazaho cyo cyimwe na Clement wavuzwe haruguru.

3.Alex Dusabe

Uyu ni umwe mu bahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana ubarizwa mu itorero ADEPR, uyu muhanzi ntajya yikoza itangazamakuru yewe no mu minsi ishize yabwiye imirasire.com ko kuvugana naryo byapfuye ubu bikaba byaranashyinguwe.

Alex aherutse gutangaza ibi nyuma y’uko yari abajijwe impamvu atacyumvikana cyane mu bitangazamakuru nk’uko byari bimeze mbere, maze avuga ashize amanga ko atazigera yongera kuvugisha itangazamakuru bibaho.

4.Christopher

Muneza Christopher ni umwe mu bahanzi beza u Rwanda rufite mu njyana ya R&B avugwaho kuba mu buzima busanzwe ari indakemwa, ariko iyo bigeze mu gutanga amakuru yifuzwaho cyane cyane atarebana n’umuziki biba ingume ndetse akaba ari no mubahanzi batajya bapfa gufata telephone batazi igihe babahamagaye kuko akenshi ngo baba batekereza ko ari abanyamakuru baba babifuzaho amakuru nkuko abakurikiranira hafi iby’umuziki bakunze kubitangaza.

5.Meddy

Ngabo Medard uzwi nka Meddy, ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye babarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho umuziki we ukomeje kuzamuka mu ntera.Gusa uyu avugwa ko ugereranyije na bagenzi babarizwa hamwe be uburyo batangamo amakuru mu buryo bwo kuzamura ibihangano byabo kuko we usanga atabishyiramo imbaraga cyane ndetse ku ruhande rw’ubuzima bwe busanzwe usanga yirindi kugira byinshi atangaza.

Uyu musore kandi akunze kuvugwaho ko niyo ukoresheje ubundi buryo bw’itumanaho haba ku mbugankoranyambaga, ku murongo wa Telephone ushaka ko agira ibyo atangaza usanga adapfa kuguha umwanya keretse wenda ngo nk’iyo ari umunyamakuru basanzwe bafitanye ubumwe.

Ntabwo ari abanyamuziki gusa batanga amakuru bigoranye gusa, kuko no muzindi nzego cyane cyane bamwe muri politiki usanga bamwe bimana amakuru cyangwa bagerageza kuyatanga bagashyiraho imbibi ntibirekure(Limite).

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

hakizimana Jean pierre - 9/03/2017 saa 00:34

sibyo nubundi ubuzima bwite ni ubwe nyine ndumva mwajya mubaza kubijyanye nibyo bakora apana ubuzima bwite
Kanda hano umusubize

mimi - 8/03/2017 saa 10:13

Ariko nubundi simbona impamvu yo gutangaza ubuzima bwabo bwite. bajye batangaza ibijyanye nimirimo bakora ariko ubuzima bwite uwariwe wese ntiyabushyira kukarubanda.
Kanda hano umusubize

yvette uwade - 8/03/2017 saa 02:06

Abonibonajyedabemera
Kanda hano umusubize

KENZO EN - 27/08/2017 saa 09:51

Reka ubwo ntabunyangamugayo burimo
Kanda hano umusubize

bakhresa Yvette - 8/03/2017 saa 00:59

Sha nanjye ndibo nakwihisha kuko abanyamakuru.mufite jezabel murimake ntawuvuga ukuri muri make tutarondogoyeu pple spoil Amazina yabandi bana
Kanda hano umusubize

bakhresa Yvette - 8/03/2017 saa 00:59

Sha nanjye ndibo nakwihisha kuko abanyamakuru.mufite jezabel murimake ntawuvuga ukuri muri make tutarondogoyeu pple spoil Amazina yabandi bana
Kanda hano umusubize

bakhresa Yvette - 8/03/2017 saa 00:59

Sha nanjye ndibo nakwihisha kuko abanyamakuru.mufite jezabel murimake ntawuvuga ukuri muri make tutarondogoyeu pple spoil Amazina yabandi bana
Kanda hano umusubize

paluku - 7/03/2017 saa 14:43

Ariko ibyo bakora rwose nibyo, ushaka amahoro wese yabikora kuko itangazamakuru utirinze ryaguteshumutwe.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X