Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ubutegetsi bwa Salva Kirr Bugiye gushyirwaho iherezo

Perezida wa Sudan y’Epfo Salva Kirr ubutegetsi bwe bwaba bugiye kushirwaho iherezo, kuko uwahoze ari umusirikare mukuru Lieutenant General Thomas Cirilo Swaka yamaze gutangaza ko ubutegesti bwa Perezida Kirr bugiye kuvaho vuba na bwangu.

Perezida Salva Kirr arashinjwa gutonesha abo mu bwoko akomokamo bw’aba Dinka.

Uyu mu jeneral Thomas yavuze ko gutonesha biranga Perezida Kirr ngo ni ko kwamuteye kuva mu ngabo z’icyo gihugu.

Uyu musirikare yamaze gushinga umutwe wa gisirikare ugamije guhirika ubutegetsi bwa Perezida Kirr aho amushinja gutonesha.

Uyu mu jeneral ashinze uyu mutwe ushaka guhirika Perezida Kirr nyuma y’uwa mugenzi we bahuje ubwoko, Dr Riek Machar wahoze ari Visi Perezida muri Sudan y’Epfo, nawe yashinze usa n’uwacitse intege ariko ugikora ibikorwa by’ubwicanyi hirya no hino mu gihugu.

Mashar aba muri Africa y’Epfo aho asa n’uwaciwe kuzongera kugera muri Sudani.

Lt Gen Cirilo ni umwe mu basirikare batatu batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Salva Kirr mu buryo bugaragara ariko kuko akomeye hakaba harabanje kumwihorera no gucubya ko hari ikindi kibazo cyavuka mu ngabo zahoze ari iza SPLA zashinzwe na John Garang de Mabior ashaka ubwigenge bwa Sudan y’Epfo.

Mu itangazo ryasohowe n’umutwe Lt Gen Cirilo Swaka yishinze ‘The National Salvation Front, NSF’ hagaragaramo ubushake budasubirwaho bwo guhirika ubutegetsi bwa Salva Kirr.

JPEG - 54.4 kb
Perezida Salva Kirr wa Sudani y’Amajyepfo

Hari aho bavuga ngo: “Kugira ngo iki gihugu kigire amahoro na gahunda, ni uko Salva Kirr avaho. Agomba kugenda.”

NSF izarwanira ko ibi bigerwaho bityo ngo ishusho nziza ya Sudan y’Epfo ntikomeze kononwa na Salva Kirr.

Uyu mutwe ushobora kuba uje gusubiza ibintu irudubi kuko Sudan y’Epfo yari imaze iminsi mu ntambara yatumye abantu babarirwa mu bihumbi bahunga abandi barapfa.

JPEG - 53.4 kb
Lieutenant General Thomas Cirilo Swaka ugiye guhirika ubutegetsi bwa Perezida Salva Kirr

Umuvugizi w’ingabo za Sudan y’Epfo, Brig Gen Lul Ruai Koang yatangarije Ibiro Ntaramakuru Reuters ko ntacyo yavuga ku gushingwa k’umutwe wa NSF, ngo akeneye umwanya uhagije wo gusoma itangazo ryawo.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Kwitonda - 8/03/2017 saa 16:16

sinumva ukuntu umuntu afata soudan akayigereranya n'urwanda. ubu ndi uganda, ariko nindonka nzaja kubaka urwanda rwanjye. kereka niba urumurundi. may be, sorry
Kanda hano umusubize

VIANNEY NZARAMBA - 8/03/2017 saa 17:53

Wowe witwa KWITONDA.Wabishaka utabishaka,kimwe no muli Sudan,mu Rwanda habaye Civil WAR hagati ya 1990-1994.Kuki urakara ngo bavuze u Rwanda?Intambara zo muli iyi si,inyinshi ni Civil Wars.Ni abenegihugu barwana n'abenegihugu.None se mu Rwanda ni Abanyarwanda barwanaga n'Abagande?Icyo gihe nawe waba ubaye nka Habyarimana na bene wabo bali bafite National Bread bavugaga ko turwana na Uganda!!! Tujye twumva UKURI aho kugira emotions.
Kanda hano umusubize

HATARI James - 8/03/2017 saa 09:09

Ntabwo kurwana ariwo muti w'ibibazo isi ifite.Imana itubuza kurwana,ikadusaba gukunda abanzi bacu (Matayo 5:44).Ikibabaje nuko akenshi intambara zibera ku isi,cyane cyane muli Afrika,ntabwo biba ari ukurwanira igihugu nkuko bavuga.Ahubwo biba ari abenegihugu basubiranamo (civil war).Ugasanga abasirikare bitwa ko ari ab'igihugu,nyamara ari abanyagihugu bahangana barwanira ubutegetsi. Ingero ni nyinshi:Burundi,RDC,Rwanda,Sudan,Angola,Somalia,Uganda,etc...Ntabwo ari byiza kurwana.Imana idusaba gukundana.Muli Yohana 13:35,YESU yavuze ko abakristu nyakuri barangwa no GUKUNDANA.Abanga kumvira imana bakarwana,imana izabarimbura bose ku munsi w'imperuka.Bisome muli Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3.Umuririmbyi wo muli Congo Brazaville witwa CASIMIR yararirimbye ngo : "La Guerre ce n'est pas bon" (War is not good).Aho kwiga kurwana,mujye mwiga Bible,mwigane bariya bantu birirwa mu mihanda ku isi hose bigisha ubwami bw'imana.Baliya ntabwo bajya mu gisirikare cyangwa muli politics.Mujye mwumva ibyo bavuga,mwijye Bible,mukore ibyo imana idusaba,namwe mujye mu nzira "mubwirize".Kubwiriza ni ITEGEKO rireba umukristu nyakuri wese (Yohana 14:12;Matayo 24:14).Iyo tubwiriza,burya tuba dutegura umunsi w'imperuka nkuko YESU yavuze muli Matayo 24:14.Uriya mu General wo muli SUDAN,nta kindi azazana uretse kwicisha abanyagihugu.Niyo yafata ubutegetsi,hazaza indi Civil War,nawe aveho.It is a cycle here in Africa.Umukristu nyakuri,ntabwo ajya mu ntambara zo muli iyi si.Aba Neutral,ahubwo akajya mu nzira,akabwiriza Ubwami bw'imana,nukuvuga ubutegetsi bw'imana dutegereje mu myaka iri imbere.
Kanda hano umusubize

rutini - 8/03/2017 saa 07:10

Uri babu koko Ntukagereranye ibitagererenywa Wa njiji we Cg ntuzi aho u Rwanda rugeze
Kanda hano umusubize

kanyombya - 7/03/2017 saa 23:19

Ahirika ubutegetsi? Ate se? Wagirango arahirika umugore we ashaka ibintu.
Kanda hano umusubize

murera - 7/03/2017 saa 21:22

ndabona ibiri hariya natwe bitumazeho imyaka birakwiye ko aba bagabo bagenda nkuko abandi bagenda bakajya iyo nabandi bajya bakaduha amahoro
Kanda hano umusubize

irko - 7/03/2017 saa 19:32

ariko nkiyi comment niki gituma mwebwe abanyamakuru mureka igatambuka; ndababaye nakundaga iko kinyamakururu ariko....! no
Kanda hano umusubize

bitwenge - 7/03/2017 saa 18:02

BURIKINTU KIGIRA ITANGIRIRO KIKAGIRA NIHEREZO. NTAGAHORA GAHANZE CYANE CYANE UMENA AMARASO YINZIRA KARENGANE ARAMUSAMA !!!! NAKATARAZA. KARI MUNZIRA.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X