Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abakobwa baterwa inda bituruka ku burere bubi”Minisitiri Esperance Nyirasafari”

Mu gihe U Rwanda rwitegura kwifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore kuri uyu wa 08 Werurwe, Minisitiri w’umuryango Esperance Nyirasafari aravuga ko intandaro y’abakobwa kuba baterwa inda bituruka ku burere bubi bahabwa n’ababyeyi babo.

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Esperance Nyirasafari arasaba abanyarwanda guhagurukira uburere bw’abana b’igihugu kuko ngo ibibazo umuryango nyarwanda ufite bituruka ahanini ku burere bubi abana baherwa mu miryango.

Avuga ko nko kuba umwana w’umukobwa aterwa inda akaba igicibwa ariko uwayimuteye ntihagire inkurikizi agira byose biva ku burere bubi.

JPEG - 232.6 kb
Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Esperance Nyirasafari

Yagize ati:” ibikomoka ku burere budakwiye abana bahawe n’ababyeyi mu mikurire n’imyumvire iri hasi ku babyeyi bamwe na bamwe, intego y’umunsi mpuzamahanga w’umugore mu Rwanda ngo ni ukureba ibyagezweho mu iterambere rye n’inzitizi agifite hagamijwe gufata ingamba zamugeza ku iterambere kurushaho nk’uko Minisitiri yabisobanuye.

Minisitiri yakomeje avuga ko igihe cyashize umunyarwandakazi ngo nta jambo yari afite, umugore yabaga mu rugo agakora imirimo yaho nayo itarahabwaga agaciro.
Ariko ngo uyu munsi byarahindutse kuko umugore yahawe ijambo ubu akaba anashishikariza kwibona mu mirimo yose kimwe n’umugabo.

ubu umugore hari aho yavuye hari n’aho ageze tukaba tutifuza
ko yasubira inyuma ahubwo tubasaba gukora cyane kugira ngo bakomeze berekaneko nabo bashoboye.

Naho Jacqueline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe umugore bafitemo ibikorwa birimo no kuremera imiryango itishoboye bakaba bamaze gufasha abagore ibihumbi 5 000 kugera kunguzanyo mu rwego rwo kongerera umugore ubushobozi.

JPEG - 62.1 kb
Jacqueline Kamanzi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore

Umunsi mpuzamahanga w’umugore uzizihizwa ku rwego rwa buri murenge, ku rwego rw’igihugu uzizihirizwa mu karere ka Nyabihu, umurenge wa Shyira.

Aho biteganyijwe ko Mme Jeannette Kagame azatanga ubutumwa nk’umushyitsi mukuru.

Mu Rwanda insanganyamatsiko yatoranyijwe ni Munyarwandakazi, komeza usigasire Agaciro washubijwe ».

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

kanyarira jisho - 9/03/2017 saa 19:44

Haha abantu biwabo barabikora cyane musazawe kizito yasambanye nundi mukobwa kandi afite umugore hama umugore wiwe aramuta divorce vraiment muri 2years asambana na salima ariko nyine ntacyo bahise bisungana baribanira salima na kizito oyee ubwose nabo nubirere bubi ko agufite urimushikiwe kutamureze neza
Kanda hano umusubize

Kanyarwanda - 9/03/2017 saa 02:11

Minisitiri w'umuryango uraterura uti uburere bubi!!! Umuntu wese yaba Minisitiri aho iwacu aliko aho bingeze??? Si uburere ni umuco Nyarwanda uteye nabi ibintu bicecetse ubwiru ku mibiri yabo, imibonano... abana batamenya neza badansobanurirwa mu ngo, mu manshuri ku buryo buhoraho buhangije ndetse ugansanga abantu bangukikije nta muntu waguha inyinginsho zirambuye. (Wavuga nabwo bati azavuga akarimurore uyu umuco nyarwanda abakobwa barubika.... bati umukobwa aritonda nuwo wogusabwa byo kajya.) Kubera kutamenya bakazingana bangenzi babo ati nzanshaka umuhungu twuzura abandi baratangiye . Aha wahansanga abana bawe. Bo nta mavuta, nta nzara, nta mubereho mibi... ubukene. Hari igice kinini cyabo bangavu bangenda bajyiye kungerangeza bya bintu byo mubwiru batazi amatsiko menshi... wababara!!! Bakinjira BAKINSHORA MU BINTU BATAZI NEZA basa nabavumbura. Ikindi ni ubukene... abansingaye nabo bake nsinzi niba ari uburere buke. Aba niba babagore baturatira muri gouvernement bari mutengetsi dore dore!!! Binsingaye bisa na bantu batazi umuco nyarwanda basa na batangira gutekereza ngusanzwe. Biteye kwibaza ikintu umuntu nkuyu akora mu biro ngo barize ubwo wasanga umfite amanshuli ya manshuli abanyarwanda barata kubi ati Docteur ndi thése ya bantu babohojwe hari abansingaye banjonje ku buryo bugaragarira ubaramutswe. Murutwa nuzi guhinga abizi ansarura ibyo yihingiye nukuvuga azi uwo mwuga. Naho koko ni tekinika no muba Minisitiri koko!!! Nta muntu numwe wangobye kwinsuzugura ndisi buri wese yaba MInisitiri uko mbibona. MiNISTIRI ati tujyiye kwiga ku bantu bakoresha téléphone mu Rwanda! Agenda ye irimo ibi NTAKIRMO na mba mu gihugu cy 'u Rwanda ntawe uherutse kuvuga kuri ibi. Cg ati abanyarwanda ngo bamfite téléphone cg ngo bagomba ordinateur cg abanyenshuli baho nta muriro bangira!!!... Nta mazi, nta mbuto... ntacyo barya muri make. Mwikoza isoni aho bingeze nti muzi uko abanyarwanda babaho cg babagaho, ibibangomba halimo kutabamenya na mba nu muco wabo mwanize nkabo. Uyinyonge cg uyihitinshe ntibuza uko mungarangarira nu bari kure.
Kanda hano umusubize

Kwitonda - 8/03/2017 saa 15:56

Ese Ubukwe burigupangwa Ikitararanyije Mukagirango Urukundo Nirwo Rwabatunguye!! Umwanzuro Umwe Rukumbi Tugomba Gutinya Imana. Uburere Bubi Oya Ntidushakire Umuti Ahutari.
Kanda hano umusubize

Muhire eric - 8/03/2017 saa 12:58

Bakunzi buru rubuga namwe banyarwanda mukunze gusura uru ruga mbanje kubaramutsa kandi mbifuriza kugira umunsi mwiza mpuzamahanga mw'isi. hari hashi iminsi itali mike ntabasha gura ijisho muli uru rubuga ngomaze nanjye nihere amaso kubigezweho maze tugumye twungurane ibiterezo nyakuli kandi byiza byubaka byagira akamaro abanyarwanda bari mubujijo bityo nkuko ntagiye mbibabwira ko nali maze iminsi itali mike ntasura uru rubugo nali nfite indi mpugiye ariko ubu nsa nkho nabonetse. nkuko rero maze gusoma iyi nkuru ya nyirasafa yanteye amatsiko ndetse no gutekereza birambuye ku rwanda rwejo heza haza habuli munyarwanda ukerebutse kandi ujyendera mukuli ndetse n'ubutabe,kuko rero hari aho avuga ati muli uru rwanda hari ikibazo cyugarije u rwanda cy'abana bakobwa baterwa inda bakili bato kandi bafashwe kungufu ari injye kubwanje iyo nsubiye inyuma nkareba naho isi bu ijyeze kubakibazo cy'ubutabera cyazne cya kuli bamwe muliytwe bagifite ubujiji nyakuli butarabashiramo nanjye kubwa nagira nti ese umushikinganji w'utabera ntacyo yaba abitereza kubwo buhemu nyakuli ndetse nu ubujiji bwaho tujye ubu muli ibi bihumbi bili na cumi na kalindwi(deux millionaire) atabitiyue se ubusho kibaka ari ikibazo kimurenge kuki atagiha inzego zi muliye?nano nkonjyera nkiza nti ko iyo ibuye rigaragaye riba ritashe isuka naho umuti w'icyo kibazo utamuka kandi abatabishoye ntabwo yakwegura kuli uwo mulimo maze amahoro asagamba ahari ikine maze hakimukira ubutwali ubupfura n'ubukunzi bwumulimo ndetse n'igihugu.nkaba mbshi banyarwanda nshuti zurubuga duhulira maze tugana ibikerezo byiza kandi byubaka rwanda yacu aho gusubira duhakire rimwe twivuye inyuma maze amahoro arangwehose muli iyo ngobyi yadukeye hamwe twese abagabo mure umunsi mwiza ni imyumvire nyakuli ihamye. YALI MUHIBITABO RUSINGWA
Kanda hano umusubize

CQ - 8/03/2017 saa 10:12

Madame ministre ni uburere bubi bw'ababyeyi cyangwa bw'abarimu ????!!! ko mbona n'abo muri KAMINUZA baziterwa ?!!! cyakora bo bagira n'umwihariko w'ubundi burere bwo kuzikuramo !!! Kuba ari uburere bubi simbyemeranya nawe kuko nta mubyeyi bigwira yarabiharaniye cg ngo abyifuze, ahubwo Imyumvire mibi yacu (FEMALE) ku iterambere no guhabwa ijambo dore ko ariko tubyita ngo "Twasubijwe agaciro twahawe ijambo " Iradutera umuvuduko urarikiye iterambere binyuze mu mico yuzuye ico y'amahanga. None nibyo birimo kudusigira ubwo busembwa tubyita guhabwa ijambo no kugendana n'igihe !!!??? Ubwo se koko ni iterambere ku bagore cyangwa Dutaye umuco turandavuye tugiye kuhasiga ibaba !!!! Ubonye ntakoma mubyeyi!! None ejo uwawe bamutera impanga yaba azize iki ubwo ?
Kanda hano umusubize

ESPERENCE - 8/03/2017 saa 09:36

Wikwibasira ababyeyi bagenzi bawe kuko bakurongora ntiwali isugi ndakuzi bihagije
Kanda hano umusubize

ESPERENCE - 8/03/2017 saa 09:33

esperence we urongorwa wali isugi?UWANYEREKA UMUGABO WAWE NKAMUBAZA
Kanda hano umusubize

- 8/03/2017 saa 09:28

esperence we urongorwa wali isugi?UWANYEREKA UMUGABO WAWE NKAMUBAZA
Kanda hano umusubize

stev - 8/03/2017 saa 09:15

Sikibazo cy'uburere bucye ahubwo abenshi usanga iwabo arabakene bagashukishwa amafaranga, ubupfubyi buterwa n'indwara zitandukanye ababyeyi babo bazize nka sida, abakozi bo mungo, irari ryifaranga ku bangavu, ubusinzi, kutamenya imihindagurikire y'imibiri yabo njye mbona aribyo bibazo byugarije abana babakobwa bigatuma batwara inda imburagihe. Naho uwo muyobozi ibya vuga sicyo kibazo nyamukuru kuko nawe niba afite umukobwa ufite uburere bwiza abagabo bo muri kigali ntibazamworohera? Urugero: mu bakora ubukwe ni bangahe bagenda benda kubyara nabo si n'uburere bubi??????
Kanda hano umusubize

CQ - 8/03/2017 saa 12:43

Wowe hari bimwe duhurizaho gusa icyo mbona kubwange gihatse byinshi ni imyumvire mibi ku iterambere ituma ribaganisha mu bitabafitiye akamaro ngo barimo KURYOSHYA yewe niko basigaye babyita !!, Kutubaha imana (wabivuze), n'irari ry'ibigezweho kubadafite ubushobozi ndetse n'ababufite bifuza ibya mirenge ribashora mu KURYOSHYA bakibagirwa ko biryoha birumana !! Icyo mfitiye impungenge nuko noneho mbona ahari na NOWA ntawuzaboneka! Ahaaaaaaa
Kanda hano umusubize

SEMINEGA Silas - 8/03/2017 saa 08:38

Ntabwo nemera ibyo Minister avuga.Abakobwa batwara inda (ahubwo twavuga abakobwa n'abahungu bose basambana),ntabwo babiterwa n'uburere bubi nkuko Minister avuga.Ibibazo hafi ya byose dutite,biterwa n'uko abantu banga gukurikiza amategeko imana yaduhaye binyuze kuli Bible.ITEGEKO riri clear:"Ntugasambane" (Kuva 20:14). Si abakobwa basambana gusa,kuko millions nyinshi z'abagore n'abagabo basambana,nyamara imana yaraduhaye sex kugirango tubyarane kandi twishimane gusa n'abo twashakanye binyuze mu mategeko (Imigani 5:15-19).Abantu dukora ibyaha byinshi imana yatubujije:Gusambana,kwiba,gucura abandi ibyiza by'igihugu,gutonesha bene wacu cyangwa abo twavanye hanze,gusahura igihugu,kurya ruswa,kurwana mu ntambara z'iyi si,kwirata,etc...Ibi byose nta kindi kizabikuraho uretse Ubwami bw'imana dutegereje.Niyo mpamvu dusenga dusaba imana ngo :"Ubwami bwawe buze" (let your kingdom come).Ubwo bwami cyangwa ubutegetsi bw'imana buzaba buyobowe na YESU,buzahindura isi Paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Abantu bakora ibyo imana yanga,bose bazicwa ku Munsi w'Imperuka (Yeremiya 25:33).Niyo mpamvu tubinginga ngo muhinduke uwo Munsi uteye ubwoba utari waza.Abemera guhinduka ni bake cyane.Ubusambanyi basigaye babyita gukundana!!! (Girlfriend/Boyfriend).Birabaje cyane.
Kanda hano umusubize

Tedy - 7/03/2017 saa 21:01

Buriya utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi. Ntawanga ibyiza di!! Mufate iminwa yanyu!! Imana niyo iturindira abana. Ngo uburere bubi???
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X