Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Brig Gen Cômes Semugeshi na Gen Laurent Nkunda bashobora kurogoya umubano w’u Rwanda na RDC

Nyuma y’igihe gito Brig Gen Cômes Semugeshi alias Ali Habib Francis, Abdalah Hekin, Muhirwa François, yishyikirije ingabo za MONUSCO aho yagombaga koherezwa mu Rwanda ariko byaje kuba ihurizo rikomeye kuko sosiyete sivili yahise ivuga ko kugirango Brig Gen Cômes Semugeshi yoherezwe mu Rwanda ari uko uRwanda narwo rugomba kubanza kohereza bamwe mu basirikare bakuru babarizwa ku butaka bw’u Rwanda barimo Gen Laurent Nkunda n’abahoze ari abarwanyi ba M23.

Uyu musirikare yavuze ko yitandukanyije na CNRD – Ubwiyunge bitewe n’uko yahoraga abeshywa no kwizezwa ibitangaza mu buryo budashira.

Aya makuru kandi yaje kwemezwa n’umwe mu bayobozi ba MONUSCO ufite mu nshingano ibyo gucyura abifuza gutaha, yatangaje ko uyu musirikare yabahungiyeho ndetse ko bari kumukoraho igenzura mbere yo koherezwa mu Rwanda.

Ariko byaje kuba ihurizo rikomeye kuko sosiyete sivili yahise ivuga ko kugirango Brig Gen Cômes Semugeshi yoherezwe mu Rwanda ar’uko uRwanda narwo rugomba ku banza kohereza bamwe mu basirikare bakuru babarizwa ku butaka bw’u Rwanda barimo Gen Laurent Nkunda n’abahoze ari abarwanyi ba M23.

Mu itangazo ryatanzwe na Omar Kambale Kavota umuyobozi muri sosiyete sivili muri Kivu y’Amajyaruguru kuwa yasabye ko Congo itakwemera ko Semugeshi ataha mu Rwanda.

JPEG - 87.7 kb
Brig Gen Cômes Semugeshi. ku girango azanwe mu rwanda nuko uRwanda rugomba koherza Gen. Nkunda

Yagize ati “Brig Gen Semugeshi hari ibyaha bihungabanya uburenganzira bwa muntu yakoze muri Congo mu duce twa Rutshuru, Lubero na Walikale afatanyije na Maj Kizito. Akwiye gushyikirizwa ubutabera aho koherezwa mu Rwanda.”
Ikindi nuko Kavota yavuze ko Congo yagombye gutanga Brig Gen Semugeshi ari uko Rwanda ruhaye Congo bamwe mu basirikare bakuru bahabarizwa, barimo Gen Laurent Nkunda n’abahoze ari abarwanyi ba M23.

JPEG - 71.2 kb
Gen Laurent Nkunda. bivugwa ko ari ku butaka bw’u Rwanda

Kuri iki kibazo Leta y’u Rwanda binyuze ku muyobozi wa Komisiyo ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bitandukanyije n’imitwe yitwaza intwaro Sayinzoga Jean, yatangaje ko nawe yamenye ko Brig Gen Semugeshi atazanwa mu Rwanda.
Yagize ati ati:”Ati Uriya mugabo ntituri bumubone kubera sosiyete sivili ya Congo yasabye ko atoherezwa mu Rwanda, twe akazi dukora ni ugushishikariza abarwanyi gutaha, naho iyo bijemo izindi mpamvu za politiki, twiyambaza inzego zibishinzwe.

Turimo kugerageza kuvugana na Ambasade y’u Rwanda i Kinshasa ngo bareye icyo bakora.”

Sayinzoga yakomeje avuga ko uretse Semugeshi ushobora kujyanwa i Kishasa, ubu hari abandi basirikare bakuru barenga 20 ba FDLR bafunzwe n’ingabo za Congo.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

JAN - 10/03/2017 saa 07:42

ESE UBUNDI YARATUMARIYIKI YUMVISE URWANDA RUDATERA IMBERE AHUBWO NAZA MUZAMUBAZE ABO YAJYANYE AHO YABASHIZE KO AJE WENYINE AHU BWO TWITONDE ABA BANTU BABONYE AMATORA YEGEJE NONE BARATASHYE NTABWO TWAMENYA UBATUMYE UWARIWE?!
Kanda hano umusubize

sir - 8/03/2017 saa 15:25

monusco ndabona nayo aho kuzana amahoro muri congo iyazambya.ni gute umusirikare uyishyikirije kubushake bwe imwangira gukomeza kuza mu rwanda kubera impamvu za politike,ubuse bari kumushinja ibyaha kuko babonye ko yitandukanyije na fdlr kandi akaba ashaka kwoherezwa mu rwamubyaye.
Kanda hano umusubize

- 8/03/2017 saa 15:10

Abanyarwanda duhora mu matiku adashira
Kanda hano umusubize

RC - 8/03/2017 saa 15:03

mubyukuri iki gikorwa kibi cyakozwe na congo kigamije guca intege abasirikare bitandukanyije na fdlr bashaka gutaha mu mahoro mu rwanda,bizatuma abandi bifuzaga gutaha mu rwanda babireka.kuba omari kavota ashaka kugihuza naba nkunda njye mbona ntaho bihuriye kuko nkunda nabagenzi be hagize uwifuza koherezwa leta ya congo kubushake bwe urwanda ntirwa byanga.
Kanda hano umusubize

Bagabo - 8/03/2017 saa 12:51

Ahubwo DRC aho bukera iribohoza uretse ko byabagora bakiri muri regime d'un occupant!
Kanda hano umusubize

- 8/03/2017 saa 12:46

Ibyobavuganibyo Kuki Batohereza Makenga
Kanda hano umusubize

ntirugura - 8/03/2017 saa 11:33

Nkunda ese Ubundi aherereye he? Esubundi ni congolais Cg ni Rwandais? Njye ndi ko Nkunda Ari umuganda uvuga i makalele
Kanda hano umusubize

Gaju - 8/03/2017 saa 17:42

Murabazahari se Busingye ntiyavuzekwari mu Rwanda kandiko ntacyobamushinja?
Kanda hano umusubize

ntirugura - 8/03/2017 saa 11:32

Nkunda ese Ubundi aherereye he? Esubundi ni congolais Cg ni Rwandais? Njye ndi ko Nkunda Ari umuganda uvuga i makalele
Kanda hano umusubize

dodos - 8/03/2017 saa 10:53

Ibyo ntaho bihuriye abakongomani ni biropfa baragereranya izo nterahamwe na Laurent nibajyane izo mali zabo amaze duhombe babajyane aho bashaka Yoo barambabaje ahubwo nabasigaye mubashyire mabuso ni nyungu yacu
Kanda hano umusubize

- 3/07/2017 saa 11:44

no nkunda ntampamvu imugumisha murwanda kukosumunya rwanda
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X