Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Ni iki kihishe inyuma yo gushotora abagabo bigaragara mu mashusho y’indirimbo No body ya Paccy ?

Umuhanzikazi uririmba mu njyana ya Hip hop "Paccy " nyuma yo gukorera indirimbo y’amajwi mu gihugu cya Tanzania muri Studio ya Diamond “Wasafi” kuri ubu yamaze gushyira amashusho yayo hanze ariko icyatangaje benshi ni uburyo hagaragaramo imibyinire n’imyambarire bishotora abagabo.

Bamwe mu rubyiruko twaganiriye ku by’aya mashusho uyu muhanzikazi yagaragayemo yambaye utwenda two kogana ndetse tugaragaza bimwe mu bice by’ibanga , bavuze ko igihe tugezemo bikwiye ko abahanzi bagerageza gukora ibintu byose bishoboka bituma umuziki wabo urenga imbibi ariko ntibibagirwe umuco.

Ibi babitangaje mu gihe bamwe mu bakurikiranira hafi umuziki nyarwanda bashimangiye ko kuba Paccy yaragaragaje ikimero cye uko cyakabaye byatewe n’uko ari bumwe mu buryo butandukanya imyumvire ya cyera mu muziki kuko bituma n’abanyamahanga bisangamo bityo bigatuma muzika nyarwanda ikura.

Imirasire.com iganira na nyiri ubwite Paccy yavuze ko kuba hari amashusho agaragara muri iyo video ari amafoto asanzwe nk’ayandi yose kandi ko nta gikuba cyacitse.

Uyu muhanzikazi yaboneyeho avuga ko iyi indirimbo ayihaye by’umwihariko Abari n’Abategarugori nk’impano kuri uyu munsi bahariwe bityo ngo barusheho gufatanya n’abandi mu iterambere ry’igihugu.

Pacy avuga ko nyuma yo gukora iyi ndirimbo ariko bikaba ngombwa ko ava muri Tanzania imishinga yari afiteyo itarangiye, ngo yiteguye gusubirayo mu minsi iri imbere mu rwego rwo gukomeza kwagura ibikorwa bye utibagiwe muzika nyarwanda muri rusange.

Uzamberumwana Oda Pacifique (Paccy) yamenyekanye mu ndirimbo yakoze igakundwa yise “Ese Nzapfa” yakoranye na Kayishunge nyuma aza gukora izindi zitandukanye zirimo love ya Weekend,Umusirimu,…gusa yaje kurushaho kumenyekana ahagana mu 2011 ubwo yavugwagaho ko ari mu rukundo na Lick Lick baje no kubyarana umwana.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Joel - 9/03/2017 saa 17:00

Biteye agahinda ko ibyo twiga Iterambere n ibigezweho bigenda biniga umuco Kdi bigahabwa Intebe ndetse bikagaragara ko bishyigikiwe ngo nabandi babyigane. So turajyahe ? Abana bacu Turi kubaganisha hehe ?
Kanda hano umusubize

Mazimpaka patrick - 9/03/2017 saa 10:53

Erega burya umuntu wese agira uburyo yumva yakor'akazike.. So ndumva ntakidasanzwe yakoze ahubwo nashyiremo akabaraga dore na GumaGuma yatejemo.
Kanda hano umusubize

teo - 9/03/2017 saa 09:28

Ndumvantagikubacyirimokuba odapaccy yarasohoye iyondirimboyambae gutyocyanecyaneko atariwebyagaragayehomurakozendumva aricyogitekerezocyangeyariteowoguturuka iremera
Kanda hano umusubize

kk - 9/03/2017 saa 09:05

rwose mudufashe iyi indirimbo itazakinwa mu TVs yo mu rwanda ngo abana bacu bayirebe,kuko biteye agahinda,
Kanda hano umusubize

kidada - 9/03/2017 saa 20:31

muraho abahanzi bacu ibyumuco ntibakibyikoza birebera nyungu zabo nubusa yabwambara kugirango yinjize ifaranga abashinwe kubungabunga umuconyarwanda bakore ubugenzuzi kuko Abanabacu babigenderamo kd kunyungu zumuntumwe mutabare
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X