Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma yo kubirukaho bashaka kubarya abanyarwanda 3 bagarutse mu Rwanda basa n’abahungabanye

Nshimiyimana Safari Mukarugema Costasia na Faida Muhawe nyuma yo kwirukwaho inshuro nyinshi na bamwe mu barwanyi ba Mai Mai bari barahungiye muri RDC bahisemo gutaha basa n’abahuye n’ihungabana. Aba bombi bakaba bavuga ko batunguwe no kubona abantu bica abandi bakarenzaho bakanabarya.

Mu kanyamuneza kabagaragara mu maso niko bameze ubwo itangazamakuru aho bacumbitse mu nkambi ya Kijote.

Abarwanyi b’Aba Mai Mai bo mu bwoko bw’Abakobo n’Abaryoko bo muri zone ya Walikale mu duce twa Rusamama na Buleusa bica abantu bakanabarya, kandi ngo bakunze kwibasira abavuga Ikinyarwanda nk’uko ba nyirubwite babyivugira.

JPEG - 66.8 kb
Nshimiyimana Safari na Mukamugema Costasia bishimiye kuba bakize abantu barya abandi

Nshimiyimana Safari ukomoka i Musanze yahunze mu mwaka wa 1994 aganira n’itangazamakuru , yagize ati “ Ni abarwanyi bo muri mayimayi, barazaga bakica abantu, nyuma bakabarya kandi ku mugaragaro, nta muntu waburaga uwe ngo amushyingure kuko barya abantu nk’abarya inyamaswa”.

Yagize ati “ Aka gace barya abantu twari tukagezemo vuba, ariko ibi byo kurya abantu byatangiye gukara cyane umwaka ushize mu ntambara y’I Kobo, twarabibonye bidutera ubwoba duhitamo gutaha, urabona ndi umusaza ariko nibwo nari mbonye aho umuntu yica undi akarenzaho no kumurya, twasangaga bariye umuntu bagasiga amagufwa gusa”.

Mukarugema Costasia nawe avuga ko n’ubwo bagiye bumva ababashishikariza gutaha, ngo ikintu cyabateye ubwoba ni ugutura ahantu bahora mu ntambara z’imitwe yitwaje intwaro aho bica no kurya abantu biganjemo abavuga ikinyarwanda .
Cyane cyane intambara y’ i Kobo ( zone walikale) ni yo yadukuye aho twabaga aho twajyaga tubona abitwa Abamayimayi, abitwa Cheka bakatwirukankaho ari bwo tukibyuka, ariko cyane cyane bakundaga kudutera mu ma sa tatu za mu gitondo kandi barakwica bakanakurya tu, kukwica no kukurya! Abo ni Abamayimayi b’Abakobo.

Byaduteye ubwoba duhitamo gutaha mu Rwanda ahubwo abakiriyo bazabamarirayo”.
Faida Muhawe yemeza ko kuba byonyine amaze icyumweru atumva amasasu ari ikimenyetso cya mbere kigaragaza itandukaniro ry’Igihugu cyamubyaye n’Igihugu yahungiyemo.

Aba banyarwanda batahuka bavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bemeza ko n’ubwo bataragera hiryo no hino mu gihugu hari ibyo batangiye kwibonera bigaragaza ko u Rwanda ari igihugu giteye imbere kandi gitekanye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

concoma - 9/03/2017 saa 11:14

Barabeshya ni bya bindi byo gushaka impamvu itumye bataha. Naho ibyo kuryana byo si ubwa mbere babibona.
Kanda hano umusubize

godefroidTuyisabe - 9/03/2017 saa 20:49

hariaha,ahowabonyenawecrya,abantu.?Ko,uvuzengo,ibyokurya,abantusi,ubwamberebabibona,nahitamenyako,abantunabo,ari,ibikoko. Umbabariyewahitausubiza.
Kanda hano umusubize

Isaac - 8/03/2017 saa 15:56

nyama ni nyama nyine.namwe iyo mutindiganya ngo murebe ko batabahekenya turi kwidegembya mu Rwanda
Kanda hano umusubize

Trio - 8/03/2017 saa 14:54

NDAMBIWE INKURU ZIVUGA UBUSA NK'IZI. ABA BAHUTU BAHUNZE MURI 1994 NTAWE UBARUSHA AMAKURU YO MU RWANDA. ICYO IYI NKURU ISHAKA KUMVIKANISHA NI UKO ABA BADATAHUTSE KU BUSHAKE BWABO. NTA KINDI
Kanda hano umusubize

didi - 9/03/2017 saa 14:12

Wagicucu we ibyubuhutu ubisomyehe muri iyi nkuru???? Ubwose wumva ubugoryi nkubwo wifitemo buzakugeza kuki??? Abandi bateye imbere, bari kubaka Urwanda rubereye buri munyarwanda nawe uraho urahwinina mumoko gusa atakigize icyo amaze. Nutisubiraho uzapfa utyo uri injiji abo uhimbira ubwoko baragutaye usigaye ubasabiriza gusa
Kanda hano umusubize

nsabimana ismaire - 8/03/2017 saa 13:19

yewe abobantu bashimilimana kuba barokotse !gusa ibintu byarakomeye ahabantu barya abandi ahaanikibazo?
Kanda hano umusubize

bitugani - 8/03/2017 saa 13:15

What?????? Are you serious?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X