Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Bishop Tom Rwagasana yibasiye indaya ashingiye kuri Hotel Dove.

Nyuma y’aho Umuryango AHF ukwirakwije udukingirizo hirya no hino mu makaritsiye, amabare ( Bar) n’amahoteli, bamwe mu bakirisitu batangiye kwibaza niba hotel Dove y’itorero ADEPR izemera kwakira utwo dukingirizo. Umuvugizi wungirije wa ADEPR Bishop Tom Rwagasana yahakanye ko batazakira udukingirizo ndetse anibasira indaya.

JPEG - 147.9 kb
Iyi ni Hotel Dove utasangamo agakingirizo ndetse ko nta nindaya yemerewe gu kanadagiramo

Umuryango Aids Health care Fondation (AHF) mu mwaka ushyize wa 2016 watanze udukingirizo tugera kuri miliyoni irenga hirya no hino mu Rwanda, mu mujyi wa Kigali, udukingirizo twashyizwe ahantu nko mu Migina, mu Giporoso,i Gikondo aho bakunze kwita muri Sodoma n’i Nyamirambo ahitwa kuri 40 aho hose bizwi ko hakunda kuba abagore n’abakobwa bicuruza (Indaya) ndetse no mu tubari tumwe na tumwe two muri Kigali twashyizwemo udukungirizo mu rwego rwo gufasha abantu bananirwa kwifata.”

JPEG - 252.3 kb
Inyubako ya Hotel Dove

Usibe kandi muri utwo tubari udukingirizo twanashyizwe mu Mahotel kuko naho hakunze guhuri abantu banshi.

Bamwe mu baturage bakunze kwibaza niba Hotel Dove nayo izaba ifite udukingirizo mu rwego rwogufasha umuntuwese wahagana ari ko atashobora kwifata, mu kiganiro umuvugizi w’itorero w’ungirije Tom Rwagasana yagiranye n’ikinyamakuru imirasire.com yabaye nk’umuntu wibasira indaya kuko yavuze ko iriya Hote itubakiwe indaya.

Yagize ati”:Hotel yacu ifite amategeko igenderaho ku buryo niba hari umuntu ushaka kutugana agomba kuza atari indaya, niba muje muri babiri n’ukuvuga umugabo n’umugore mugomba kwerekana icyemezo cy’uko mwashyingiwe byemewe n’amategeko, kuko ntabwo agakingirizo kemewe mu ri Hotel yacu kuko ibyo byaba ari ugushyigikira uburaya”

JPEG - 108.2 kb
Umuvugizi w’itorero w’ungirije Tom Rwagasana

Umunyamakuru amubajije ku bantu bashobora kubagana ari abanyamahanga kandi batazi ko iyo Hotel ishingiye ku idini, Tom yavuze ko ntawakwitwaza ko ari umunyamahanga kuko kurubuga rwabo hari amabwiriza agenga imikorere ya Hotel Dove.

JPEG - 292.8 kb
Tom Rwagasana n’abandi bayobozi ba ADEPR bari muri pisine (Piscine)

Hotel Dove ifite ibyumba 4 bizajya biberamo inama birimo icyumba kinini gishobora kwakira abantu ibihumbi bine n’ibishobora kwakira abantu kuva ku 100 kugera kuri 500.

Hotel Dove yuzuye itwaye akayabo ka mafaranga agera kuri miliyari 7 z’amafaranga y’u Rwanda.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/03/2017 saa 11:37

ahaaa njye numiwe pe!! IMANA nitabare ISI yacu pee! kuko aho igana ni murujijo umukristo wubu ntazi icyo gukora. Tabara MANA Tutagwa mu mwoshya
Kanda hano umusubize

Senyamwishywa - 10/03/2017 saa 09:06

Buriya se wohereje umugore utari uwawe akaza agafata icyumba ku giti cye nawe ukaza ugafata ikindi ntiiwamukwakwanya? Kereka niba hari ibyumba byihariye ku nkumi gusa. Mbabajwe nabo bakizwa bazajya birirwa bafura ibinyare twakoreye aho
Kanda hano umusubize

Karenzi Emmy - 10/03/2017 saa 08:33

Business ni Business kuki ariya mafaranga batayubatsemo ibitaro cyangwa amashuli, ubu se kuki batayavuzemo ubutumwa bwiza bajye hirya no hino Ku isi nko mu bihugu byinshi by'abarabu ntibaramenya Yesu Kristo,ubu se mu Rwanda hali imfubyi n'abapfakazi bangana iki?abakene bangana iki?kubona Leta yibuka imfubyi n'abapfakazi abakene n'abashomeli amadini yo akigira muli Business nka ziriya ko batatubwira ibikorwa bindi bakora bijyanye n'ubushake bw'Imana,niba ari hateli ni hotel bazubake ibitaro bifasha abantu tuzabashima.
Kanda hano umusubize

N.A.J - 10/03/2017 saa 10:58

Ariko abantu mwabaye mute? ariko nimunsubize. mbere na mbere abakristo ni bo bagize ITORERO noneho ni bangahe mubaho musenga mukora umurimo w'Itorero gusa mutitaye ku iterambere ryanyu? kuki mudahembwa se ngo mwubakiremo abo bakene n'Imfubyi ko ahubwo mwuabaka amazu, mukiga za kaminuza, mugacuruza mukiteza imbere mu bindi bikorwa bitandukanye. None se ubu ni nde utabona ko ari ngombwa ko n'Itorero naryo rigomba kwiteza Imbere. Itorero rizahora riteze amabako? Ubu se iyo ITORERO riza kuba rifite umutungo induru yose imaze iminsi ivuzwa ku karubanda iba yarabeyo? riba ryarafasheho rikubaka. Ibi bitaro se muvuga ubu mu minsi iri mbere hafashwe ku mutungo uzaba wabonetse abakristo nabo bagatanga umusanzu ni nde bitanezeza? iri Torero kuki mukomeza kuryibasira cyangwa mukibasira abantu bamwe mu barigize ngo bagize batya cy kuriya. Ese kuki mutandika kuri Kiliziya Gatulika ni nde uyirusha imitungo muri iki gihugu cyangwa Abadventiste n'abandi....Mugabanye amagambo mukore. Mwite ku bibareba n'iyo haba hari amakosa yabayeho Icyaha ni Gatozi kuri nyiracyo, ba Nyiramakosa nibatayahanirwa mu Isi bazanayahanirwa mu Ijuru. Kandi Imana yacu ntireba nta n'ubwo ikora nk'abantu, aba bantu mwirirwa muvuga ejo banakwihana ikababarira. Twese ntabwo twashyikiriye ubwiza bw'Imana, twakoze ibyaha! Abefeso 2,1-3 haranditse ngo "Na mwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n'ibyaha byanyu, ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y'isi, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batamwumvira. Kandi na twe twese twahoze turi muri bo dukurikiza ibyo kamere n'Imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk'abandi bose."
Kanda hano umusubize

djafari alpha - 9/03/2017 saa 14:20

ku ki batagwiga uko baha "abakristo amakarita noneho igihe ugiyeyo nko kunywa Fanta bakakugabanyiriza kuko uba waritanze ngo hubakwe urugero :Fanta hanze ni 400f kuki batagurisha kuri 200f cg 250f ku mu kristo wagize ubwitange mukubakwa kwa Dove ,ikindi kuki batashyiraho iminsi yo kuyisura ngo abakristo batambagizwe hose barebe ko ubwitange bwabo bwagize akamaro?
Kanda hano umusubize

Beraho Aloys - 9/03/2017 saa 11:23

Vous jouez! Business iyo wiyemeje kuyijyamo ugabanya imiteto n'imikino imbere y'amafaranga.Nihashira ukwezi itinjiza muzava mu mikino! Ahubwo mwari mubonye umwanya mwiza wo kubwiriza no kwereka ubugwaneza abazajya baza gusambanira iwanyu mukabazanira Yesu naho kubakumira seee!! Harya Yesu ko atakumiriye ya ndaya yamuhanaguzaga imisatsi ye ku birenge da nkanswe mwe abenshi muri mweee mukora nk'ibyo bakora bugacya mukajya kuribata inzu y'Imana. Ubwo se bagire ngo muri ba Miseke??? nuko mutarafatwa naho ubundi mwese uwabasuzumaaaa!!! Ayinyaaa.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 9/03/2017 saa 16:12

Mwisi hose no mu migi minini hari Christian guest houses utajyanamo indaya cyangwa umugore uterekana ko ari uwawe. Na Khartoum ntiwakwinjirana indaya mucyumba cya hotel. Ibyo Bishop Tom avuga ni ihame. Biragaragaza ko impanvu banamwibasira abanyamakuru ari Satani ubamuteza kuko akorera Imana. Bishop komera kumuheto kumoka kw'imbwa ntikubuza rukururana kugenda mumuhanda. Hotel Dove ni iyi torero ry'Imana ntabwo rero wayikoreramo ibyo ukorera mu yandi mahoteli....ubusambanyi,ibiyobyabwenge,ubusinzi,kwiyandarika wambara ubusa nibindi bidahesha Imana icyubahiro.
Kanda hano umusubize

aasssss - 10/03/2017 saa 01:06

Ndunva nawe utoroshye.
Kanda hano umusubize

mutesi - 9/03/2017 saa 10:22

ahubwo bazigira ahandi hotel ni nyinshi ahubwo babuze abakiriya ksrabaye
Kanda hano umusubize

mutesi - 9/03/2017 saa 10:22

ahubwo bazigira ahandi hotel ni nyinshi ahubwo babuze abakiriya ksrabaye
Kanda hano umusubize

anita - 9/03/2017 saa 09:37

Tom yabaho akoze ikintu kirimo umwuka w'Imana ntabe ari kumunwa gusa se ko nziko baharanira inyungu zabo
Kanda hano umusubize

kagabo - 9/03/2017 saa 09:11

Ngo hotel ifite icyumba cyakwakira abantu ibihumbi 4? Ko ubanza no muri Convention centre nta cyumba kingana gityo gihari.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 9/03/2017 saa 16:06

Agomba kuba yashakaga kuvuga 400
Kanda hano umusubize

keko - 9/03/2017 saa 07:10

Kubirwanya byagora abadashaka kubirwanya!!!Urufatiro rw'Uwiteka rukomeye ruracyariho kandi rwanditseho NGO Uwiteka azi Abe!(2Timoteyo 2:19 ).Naho ADEPR courage murwanye Satani nawe azabahunga mwegere Imana nayo izabegera mukomeze mushake ikiza mwere gushaka ikibo:(Yakobo 4:8.)
Kanda hano umusubize

keko - 9/03/2017 saa 07:02

Wakwirirwa ugenda ukazatungwa cyangwa ugatunga abawe ute!!!!ibyo ukuyehe???!kereka Nina muzerera mwiba ibyo mujya gutungisha in go zanyu if not inzara yazabatsinda munzira mukigenda!!ubwo NI ubuyobe!!!!kuko bibiliya ivuga NGO ukoresha ukuboko kudeha azakena ariko ukuboko kumunyamwete kuzana ubukire:Imigani 10:6 ,ntimugasome bible igice kimwe gusa ahubwo muyisome neza.ubu uragirango abanyarwanda twese dufate imihanda twirirwe tubwiriza ntidukore!?!!ubwo twatungwa Niki??uziko twajya twibwiriza ubwo!!ADEPR nikomereze aho utazashaka kuhajya azajye ajya gusambanira abandi babyemera.kuko abantu Bose ntabwo bajya muri hotel nagiye gusambana!!!!ntimukitiranye ibintu rero.!
Kanda hano umusubize

KABAKA John - 9/03/2017 saa 09:09

Wumvise nabi GITERA AMMON.Ntabwo yabwiye abantu kureka akazi.Bible iravuga ngo "Udakora ntakarye".Ba PAWULO barabwirizaga,ariko bagashaka n'umwanya wo gushaka amafranga.PAWULO yabohaga amahema (tents) akagurisha.Ariko ntibyamubuzaga kwirirwa mu nzira no mu ngo z'abantu abwiriza.Nta na rimwe yasabaga ICYACUMI nkuko abiyita abakozi b'imana babigenza (Ibyakozwe 20:33).N'Abahamya ba Yehova nabo babwiriza ku buntu,badasaba icyacumi.Nkuko YESU yasize avuze,umukristu nyakuri wese agomba kujya mu nzira akabwiriza ubwami bw'imana kandi agakora akitunga.We n'Abigishwa be niko babigenzaga.
Kanda hano umusubize

uwayo - 9/03/2017 saa 12:45

ubwo niba abahamya ba Yehova babwiriza badasaba icyacumi bakaba banabwiriza ukuri bazajya biyongeera cyane ,naho niba ibyo bavuga bifakora ku mitima y'abantu ntambaraga bifite rero niba abandi basaba amafrw bakanayobokwa banabeshywa bagakomeza bakayoboka umuntu yashidikanya impamvu mutanga kuko ikibi kirigaragaza Rero niba abigisha bakanasaba amafrw bakomeza kuyobokwa abatayasaba bakagabanuka nibwirako ari gihamya ko basenga Imana ibumva
Kanda hano umusubize

keko - 9/03/2017 saa 07:02

Wakwirirwa ugenda ukazatungwa cyangwa ugatunga abawe ute!!!!ibyo ukuyehe???!kereka Nina muzerera mwiba ibyo mujya gutungisha in go zanyu if not inzara yazabatsinda munzira mukigenda!!ubwo NI ubuyobe!!!!kuko bibiliya ivuga NGO ukoresha ukuboko kudeha azakena ariko ukuboko kumunyamwete kuzana ubukire:Imigani 10:6 ,ntimugasome bible igice kimwe gusa ahubwo muyisome neza.ubu uragirango abanyarwanda twese dufate imihanda twirirwe tubwiriza ntidukore!?!!ubwo twatungwa Niki??uziko twajya twibwiriza ubwo!!ADEPR nikomereze aho utazashaka kuhajya azajye ajya gusambanira abandi babyemera.kuko abantu Bose ntabwo bajya muri hotel nagiye gusambana!!!!ntimukitiranye ibintu rero.!
Kanda hano umusubize

Ignace - 9/03/2017 saa 21:24

Noneho Pawulo n'izindi ntumwa bari abayobe n' imburamukoro nk'uko ubyumva, kubera ko babwirizaga igihe kinini nk'uko abahamya babikora?Ahubwo genzura neza imyumvire yawe ,abahamya ni abantu bagira gahunda mu mibereho yabo, bashyira mu gaciro kandi bubahiriza ibivugwa mu 2Tesalon.3:10 havuga ko udashaka gukora ntakarye.
Kanda hano umusubize

keko - 9/03/2017 saa 06:57

Wakwirirwa ugenda ukazatungwa cyangwa ugatunga abawe ute!!!!ibyo ukuyehe???!kereka Nina muzerera mwiba ibyo mujya gutungisha in go zanyu if not inzara yazabatsinda munzira mukigenda!!ubwo NI ubuyobe!!!!kuko bibiliya ivuga NGO ukoresha ukuboko kudeha azakena ariko ukuboko kumunyamwete kuzana ubukire:Imigani 10:6 ,ntimugasome bible igice kimwe gusa ahubwo muyisome neza.ubu uragirango abanyarwanda twese dufate imihanda twirirwe tubwiriza ntidukore!?!!ubwo twatungwa Niki??uziko twajya twibwiriza ubwo!!ADEPR nikomereze aho utazashaka kuhajya azajye ajya gusambanira abandi babyemera.kuko abantu Bose ntabwo bajya muri hotel nagiye gusambana!!!!ntimukitiranye ibintu rero.!
Kanda hano umusubize

Damout - 9/03/2017 saa 06:34

Uhereye kera Indini ADEPR kugeza nuyumunsi ntirishyigikira umuntu wese wakwitwaza ubutunzi agambiriye gukora ibyaha ngo rimwemere kko nabonye ingero nyinshi kko rifite ihame ryoguhindura abantu kuri kristo .niyompamvu ntampamvu nimwe yokwakira abatekereza kuza kuhakorera ibikorwa nkabiriya. ingero zihari niyo waba umukire ugafatirwa mubusambanyi baragutega.lnama ntaga ntukwegera YESU akaba umutima wogutinya icyaha.
Kanda hano umusubize

reb - 8/03/2017 saa 19:41

Nyabuneka abazi gusenga musenge cyane kuko uko dusabwa kwirinda tuba twishyize ku karubanda. Ngirango n'abaririmbyi cg abakristo bagannye izo nyubako nabo batanga akayabo kandi ari bo bazubatse biyushye akuya ese ubwo umugabane wabo ni uwuhe kuri ziriya nyubako koko? Hari n'abayatanze akayabo kand n'isengero basengeramo zidasakaye cyangwa zitarimo na sima cg amashanyarazi, abayobozi bo ashyirwaho iterabwoba ngo nibatabikora baratakaza imyanya yabo bahita bagana iy'amabanki mu nguzanyo abandi bagana lambert , none ubu inkeke ni zose ku kwishyura Gisozi B. Nta kintu na kimwe kizima kivura imitima itentebutse kihavugirwa iyo habaye ibirori usanga inyigisho z'intyoza zabo ziba ari ugucyurirana gusa , ibyo si ubukristo ndabarahiye ! Ngo bamwe bazaza bavuga ngo ba........ mbabwire nti mumve imbere simbazi, bamwe bibeshya ku mwami bakorera !!!! Imana itandukanye na Kayizari benedata.
Kanda hano umusubize

uwayo - 9/03/2017 saa 12:48

ko ubabazwa n'abatanze nkaho ari ibyawe batanze Ngirango umuntu afite uburenganzira bwo gukoresha umutungo we icyo ashaka
Kanda hano umusubize

GITERA Ammon - 8/03/2017 saa 17:00

Kugeza ubu,ntabwo abantu bumva neza inyigisho za YESU,cyane cyane igihe yigishirizaga ku musozi (Sermon sur la Montagne cyangwa Sermon on the Mount mu cyongereza).Tubisanga muli Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7.Yatubwiye uko Abakristu Nyakuri bagomba kwitwara.Nubwo atavuze ijambo UBUCURUZI,ariko yerekanye ko mu murimo wacu wo KUBWIRIZA,tutagomba guta igihe dukora business.Muli Matayo 6:33,yadusabye "gushaka mbere na mbere ubwami bw'imana",tukabwiriza ubwami bw'imana (Matayo 24:14).Ibyo byatumye abigishwa be bareka imirimo ikomeye bakuragamo amafranga menshi,birirwa bagenda imisozi babwiriza.Urugero,ba Matayo bali ba Accountant,ba PAWULO na LUKA bali barize cyane,ndetse LUKA we yali Medical Doctor.Ariko baretse ubutunzi bwabo n'akazi bajya mu mihanda no mu ngo z'abantu KUBWIRIZA KU BUNTU (Ibyakozwe 20:20,33). YESU n'abigishwa be iyo bashaka,bali gucuruza bagakira cyane.Nkuko nabo babigenzaga,basize badusabye kujya mu mihanda tukabwiriza ubwami bw'imana,aho kwirirwa muli Business.IMPAMVU tugomba gushyira UBWAMI BW'IMANA mbere ya byose,nuko aribwo buzazana Paradizo,ibibazo dufite byose bigashira.Abashaka ubwami bw'imana,nibo bonyine bazarokoka ku munsi wa nyuma.Abantu bibera mu byisi gusa,bazarimbuka.Imana ifata abantu bibera mu byisi gusa,cyane cyane abakoresha amadini kugirango bakire,imana ibafata nk'abanzi bayo,batazaba muli Paradizo. Soma Yakobo 4:4 na Abaroma 8:7.Nubwo bavuga ngo nta busambanyi buzabera muli iriya Hotel,nukwibeshya.Ikindi kandi,byaragaragaye ko abanyamadini benshi bakize,nabo bakora ubusambanyi ku bwinshi.
Kanda hano umusubize

Zerbabele - 8/03/2017 saa 22:41

muvandi yego wize bible kandi murayigisha nkunda kubona nibitecyerezo byawe ariko mwarayobye pe. paradizo muvuga muyikurahe? soma Ibyahishuwe 7.9_17,Yohana 14. 1_3,Abaheburayo 11.13_16 nahandi henshi ntarondoye. nukwitonda bible uyize nabi yakuyobya kuko nabigisha ibinyoma barayikoresha kandi nimo basoma maze bakabisobanura nabi. va mubuyobe bwidini yanyu. murakoze!
Kanda hano umusubize

Ignace - 9/03/2017 saa 21:57

Soma 2Timot.3:16, Bible ibereyeho kuyobora abantu MU nzira yo gukiranuka,abantu bayobywa n'imyumvire yabo ibogamye n'irari ryabo ribashukashuka(Yakobo1:13-15).Ni wiga neza Bible ufite intego nziza,utabogamye uzasanga ibyo Abahamya bigisha byose ari ukuri,aho kubavuga nabi mu itangazamakuru nta bimenyetso bihagije utanga,bashake mwungurane ibitekerezo imbonankubone nibwo uzasobanukirwa ibintu neza.
Kanda hano umusubize

dfdffd - 8/03/2017 saa 16:32

Icyo nzi cyo ni uko kurwanya ibi bizabagora. Nimutabemerara agakingirizo bazakorera aho, mube mugize uruhare mu gukwirakwiza SIDA.
Kanda hano umusubize

uwayo - 9/03/2017 saa 12:51

ubundi se Indwara ihuriyehe n'iby'Imana nibwirako mu nshingano z'itorero hatarimo kwirinda cg kubwiriza ibyo kurinda indwara
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X