Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Amabanga akoreshwa na CIA mu kwinjirira abantu mu ikoranabuhanga yashyizwe hanze

Porogaramu zirenga 9000 zakoreshwaga n’ikigo cy’abanyamerika gishinzwe ubutasi CIA zaraye zishyizwe ku karubanda n’ikinyamakuru Wikileaks cyandikirwa kuri internet gikunze guhishura amabanga ahishe mu ikoranabuhanga. Aya mabanga akaba agaragaza uburyo CIA yashyizeho porogaramu zabugenewe ziyifasha kwinjira muri mudasobwa z’abantu, telefoni ngendanwa na televiziyo za rutura bashaka amakuru.{}

Ni ubwa mbere amabanga arenga 9000 ya CIA ashyizwe ahagaragara nk’uko byagaragajwe kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Werurwe 2017. Ayo mabanga akaba agizwe n’inyandiko zirenga 9000 zihishe amabanga ya CIA, ivuga ko ziri mu za mbere zihishuye amabanga akomeye y’ubutasi.

Izi nyandiko zigaragaza ko CIA ifite ubushobozi bwo guhindura televiziyo yawe bitewe n’amakuru ishaka gukusanya, ikaba yanayobora imodoka yawe bitewe n’ikoranabuhanga ryifashishijwe.

Izi nyandiko zishobora kuba zaragaragaye nyuma yo kuzihererekanya hagati y’abahoze ari aba-hackers muri Guverinoma ya Amerika n’abandi bakozi mu buryo bunyuranye n’amategeko, byatumye WikiLeaks ibona ayo makuru ajyanye na zo nk’uko bitangazwa na televiziyo y’abanya Qatar Al Jazeela.

Umuvugizi wa CIA, Jonathan Liu, yirinze kugira icyo atangaza kuri aya mabanga yabo yamenwe.

Abahanga batangiye gusesengura izi nyandiko bagaragaza ko hari igihamya ko zaba zarakoreshejwe mu buryo bwemewe.

Izi nyandiko zigaragaza ko CIA yubatse uburyo bwo kurinda amakuru y’ibanga ku bakozi bo muri Amerika, ndetse na Perezida Trump. Ibi bijyana n’imbaraga zashyizweho mu gukorana n’ibindi bihugu mu guca intege ikoranabuhanga rikomeye nk’irikoreshwa na iPhones na iPads zikorwa na Apple ndetse na telefoni zikoresha android za Google harimo n’iya Perezida Donald Trump.

Ibi bifasha CIA kugenzura ibivugirwa kuri telefoni hakoreshejwe porogaramu nka WhatsApp, Signal, Telegram na Weibo zituma ihita ibona amakuru abantu bari guhererekanya.

Izi nyandiko ziswe “Vault 7” zigaragaza ko CIA yakoze porogaramu iyifasha kugenzura mu buryo bworoshye ibikorerwa kuri telefoni ndetse mu gihe yaba itakaje iri koranabuhanga, aba-hackers bakomeye ku isi barikoresha mu kwiba amakuru.

Umunyamategeko ufite ubunararibonye mu bijyanye n’umutekano mu by’ikoranabuhanga, Edward McAndrew, avuga ko kuba aya makuru yaratangajwe byabaye uburangare bw’abakoresha iri koranabuhanga.

WikiLeaks yatangaje ko CIA yakoze porogaramu zirenga 1,000 ziyifasha kugenzura ibikoresho bitandukanye.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X