Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Amateka y’inkomoko y’umunsi mpuzamahanga w’abagore ku isi

Kuri uyu wa gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017, mu Rwanda n’ahandi ku isi bizihije umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore. Hashize imyaka irenga 40 isi yose yizihiza uyu munsi wabaye ikimenyabose. Ese waba uzi inkomoko y’uyu munsi? Dore amateka yawo naho wakomotse.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore ni igihe cyo kwibuka uruhare umugore yagize mu guteza imbere igihugu cye ndetse no guharanira amahoro ku isi.

Mu mwaka wa 1975 ubwo wari umwaka wahariwe abagore muri leta zunze ubumwe z’Amerika, nibwo bizihije ku nshuro ya mbere umunsi mpuzamahanga w’umugore, ubwo hari kuwa 8 Werurwe. Hashize imyaka ibiri gusa nibwo uwo munsi waje gukwirakwira ndetse banongeraho ko umugore akwiye kongererwa ubushobozi mu ngeri zose bityo akaba yanahabwa agaciro.

Muri icyo gihe kandi hagaragajwe uruhare rw’ umugore mu iterambere rirambye ndetse no kuzana amahoro ku isi nk’uko ubu bikorwa hirya no hino mu bihugu bitandukanye byo ku isi. Dore imwe mu myaka yagiye igaragaramo ibikorwa bitandukanye byagize akamaro mu kubahiriza uyu munsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Mu wa 1909 mu kwezi kwa Gashyantare ku wa 28, muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika, bizihije uwo munsi ku rwego rw’ Igihugu, ubwo abari bagize igice cy’abasosiyarisite baharaniraga uburenganzira bujyanye n’imirimo umugore yakoraga n’iyo atemererwaga gukora.

Mu wa1910 abasosiyarisite bashyize umunsi mpuzamahanga w’umugore mu rwego rwo guharanira uburenganzira bw’ umugore no guca akarengane yagirirwaga. Ibi bikaba byaremerejwe mu nama yaberaga i Copenhagen yari yahuje abagore bagera ku 100 bari baturutse mu bihugu bigera kuri 17,ariko icyo gihe nta tariki ndakuka yashyizweho.


Mu wa 1911 bishingiye kubyari byavugiwe mu nama twavuze haruguru , umunsi mpuzamahanga w’ umugore wizihijwe kuburyo budasanzwe, ku nshuro ya mbere ku wa 19 Werurwe ubwo muri Austria, Denmark,Germany na Swetzerland abagera kuri miliyoni (abagore n’abagabo) bitabiriye uwo munsi bishyira hamwe basaba ko uburenganzira bw’umugore bwakubahirizwa ndetse banamagana ivangura iryo ariryo ryose rishingiye ku gitsina.

Mu wa 1913 - 1914 umunsi mpuzamahanga w’ umugore wabaye nk’inzira yo kwamagana intambara ya mbere y’isi, nk’ihuriro ry’amahoro, aho icyo gihe mu Burusiya bizihije uwo munsi mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare ,ndetse no mu bihugu bimwe byo ku mugabane w’uburayi baje kuwizihiza ku wa 8 Werurwe mu mwaka wakurikiyeho, bityo abagore bishyira hamwe bamagana intambara, bashishikariza abantu kwishyira hamwe bagaharanira amahoro. Mu wa 1917 mu gihugu cy’ Uburusiya inteko ishinga amategeko yatoye itegeko ryemerera umugore gutora.

Kuva muri icyo gihe cyose umugore yakomeje kugaragaza uruhare rukomeye mu kubaka iterambere ndetse no guharanira amahoro ku isi, kugeza n’ubu uyu munsi urizihizwa ku isi yose ndetse no mu guhugu cy’ u Rwanda ngo ntibasigaye inyuma .

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

GATALI ENOS - 8/03/2017 saa 17:32

Nubwo abantu bashaka ko umugore n'umugabo bareshya,ntabwo ariko imana ibibona.Imana niyo yaturemye,iturusha ubwenge.Tugomba kumvira ibyo idusaba.Impamvu iyi si ifite ibibazo,nuko abantu hafi ya bose banga kumvira imana.Bararwana,bakiba,bagasambana,bagacuranwa,bakangana,bakaronda amoko n'aho umuntu yaturutse,etc...Kubyerekeye abagore,dore uko Bible ivuga. Muli 1 Corinthians 11:3,havuga ko umugabo ari chef w'umugore.Binyuranye na bya bindi bita Gender.Kugeza ejobundi,nta mugore wajyaga imbere ngo ayobore idini kuko imana ibibuza.Ariko kubera ko basanze harimo amafranga,ubu ABAGORE basigaye ari ba Pastors,Bishops na Apotres.Imana nta na rimwe yemerera abagore kuyobora amadini.Namwe ubwanyu muzi ko nta myanya y'ubuyobozi mu dini abagore bali bafite mu gihe cya YESU.Mu NTUMWA ze,nta mugore wabagamo.Dore amasomo abuza abagore kuyobora idini cyangwa itorero.Ariko mubanze mwemere ko Ibyanditswe byose byahumetswe n'Imana (2 Timote 3:16).Ntimugapinge ibyo Bible ivuga,nimurangiza ngo mwiyite Abakristu.Bible isaba abagore kutajya imbere ngo bayobore itorero.Bisome muli 1 Timote 2:11,12;Abefeso 5:22.Muli 1 Abakorinto 14:34,35,havuga ko "biteye isoni ko umugore ajya imbere y'abagabo akigisha".Nongere mbisubiremo,abagore batangiye kuba abakuru b'amadini kuva mu myaka mike ishize,kubera gushaka gukira.Kubera ko basuzugura imana,nabo bali mu bantu bazarimbuka ku munsi w'imperuka. Kuba barabibohoje,nabyo byerekana ko tuli mu munsi y'imperuka.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X