Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Karongi: Abagana ibiro by’Akari ka Ruhumba bafite impungege ko iyo nyubako izabagwa hejuru

Mu karere ka Karongi haravugwa zimwe mu nyubako z’ubuyobozi zisigaye zinubirwa n’abaturage bahagana bashaka serivise ku berako zishaje by’umwihariko inyubako y’ibiro by’akagari ka Ruhumba mu murenge wa Rwankuba aho bishaje ku buryo utarebye neza wagirango ni Nyakatsi, kuri iki kibazo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buravuga ko icyo kibazo bukizi ariko bukavuga ko utugari dushaje cyane ko babaye badukodeshereje izindi nyubako kugirango abaturage batabangamirwa na Serivise.

JPEG - 67.6 kb
ibiro by’Akagari ka Ruhumba Abaturage bakagana bafite impungenge ko Kazabagwaho

Bamwe mu baturage bagana ibiro by’Akagari ka Ruhumba mu Murenge wa Rwankuba basigaye binubira kugana ako kagari bitewe n’uko bafite impungenge ko gashobora kubagwaho, ikindi nuko iyo imvura iguye usanga bajya kugama ku ngo zituranye n’ako kagari.

Umwe mu baturage yagize ati”: Mu byukuri hano hantu ntihakwiye gutangirwa serivise za Leta kuko iyi nyubako irashaje cyane igihe cyose ishobora guhirima itatugwa hejuru, urareba wagirango ni Nyakatsi. Turasaba inzego zisumbuyeho kudufasha tukabona ibiro bishya by’Akagari kacu.”

Kuri iki kibazo twashatse ku menya icyo ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi maze tuvugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi Muhire Emmanuel maze yemera ko hari tumwe mu tugari dufite inyubako zishaje ariko ko ubuyobozi bw’Akarere bwatangiye kubaka izindi nyubako zidusimbura.

JPEG - 97.5 kb
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi Muhire Emmanuel

Yagize ati:” ntabwo ari ako kagari ka Ruhumba gusa kuko hari n’utundi tugari natwo dushaje ariko hafashwe ingamba ko mu gihe bigaragaye ko hari aho akagari gashaje mu rwego rwo kugirango serivise zitangweneza,hashyizweho uburyo bwo gukodeshereza utwo tugali aho buri kagari gahabwa amafaranga ibihumbi 100 byo gukodesha mu gihe barimo kubaka akandi”

Ikundi nuko yavuzeko ubusanzwe gahunda yo kubaka inyubako z’ubuyobozi zimaze igihe bigaragara ko zishaje bikorwa ku bufatanye n’abaturage.
Aha mu kagari ka Rubumba muri Rwankuba hari kandi ibibazo by’imihanda ikwiriye, amashanyarazi n’amazi meza bikiri bike.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X