Monaco cosmetics

Ukuri ku bushotoranyi bukorerwa hafi y’umupaka w’u Rwanda n’u Burundi

Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi cy’u Burundi yatangaje ko hari abarundi 16 basubijwe iwabo n’igihugu cy’u Rwanda. Ni nyuma y’aho Igisirikare cy’u Burundi gitangaje ko hari abaturage bacyo basubijwe iwabo n’u Rwanda ndetse kinavuga ko hari abandi baburiwe irengero nyuma yo kuraswaho n’abasirikare b’ingabo z’u Rwanda bari ku mupaka w’ibihugu byombi.

Yifashishije urubuga rwe rwa Twitter,OP 1 Pierre Nkurikiye umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, yavuze ko hari abarundi 16 basubijwe I Kirundo mu Burundi bavanywe mu Rwanda.

JPEG - 42.4 kb
OP 1 Pierre Nkurikiye umuvugizi w’igiporisi cy’u Burundi

Ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2017. Muri aba harimo abaje I Kirundo mu Burundi bakuwe mu kiyaga cya Rweru kuwa gatanu w’icyumweru gishize.

Akomeza avuga ko kuwa Mbere tariki 6 Werurwe 2017, ahagana saa tanu z’ijoro, hari abasirikare b’u Rwanda barashe mu kiyaga cya Cyohoha, ku barobyi b’Abarundi bari barenze umupaka wabo, mu barundi bane bari barimo kuroba batatu bakaba bataraboneka. Gusa ntiyeruye ngo ahamye ko baba bararashwe cyangwa niba amasasu yarashwe hejuru mu rwego rwo kubihanangiriza.

Abarundi baremera ko bashotora u Rwanda

OP 1 Pierre Nkurikiye avuga ko ibi bikorwa by’urugomo bikorwa n’abarundi barenga umupaka bishe amabwiriza bahawe n’ubuyobozi bwabo bakambuka bakagera mu gice cy’u Rwanda igikorwa gifatwa nk’ubushotoranyi bukorwa n’abarundi.

Hari hashize iminsi umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana, avuze ko hari ubushotoranyi bw’abarundi ku mupaka w’ibihugu byombi.

Uyu muvugizi yari yavuze uburyo Abarundi bakora ibikorwa by’ubushotoranyi ku Rwanda, kandi ashimangira ko uburyo bwo gukemura ikibazo, ari uko Abarundi bahagarika ubwo bushotoranyi.

Yagize ati: "Amaherezo ni ababikora kuko twebwe nta kibazo dufitanye n’u Burundi, Abarundi nibo babikora kenshi ku mupaka wabo ariko ahegereye uwacu, ntabwo rero wakwempoza (wagena) imyitwarire y’ikindi gihugu gifite ubwigenge, ubwo icyangombwa ni uko bo ubwabo basubiza agatima impembero bakabona ko ntacyo bimaze mu mibanire y’ibihugu byombi, ariko simbona ikinini u Rwanda rwakora ngo rugene uko izo provocations (ubwo bushotoranyi) zahagarara. Igikuru ni uko twebwe tumenya imipaka yacu, ntawe dushotora, ubwo rero nabo ngirango bazashyira babone ko ibyiza ari ukubana neza n’abaturanyi babo."

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

muti - 10/03/2017 saa 10:01

ni mubareke bakomeze kudushotora buriya baba bagirango barebe ko dusinziriye nyuma haze abatera!!! sha mwabarundi mwe utaranigwa agaramye agirango ijuru riri hafi!!!ibyo mukina nabyo ntimubizi jyewe ndi mwebwe nashaka umubano mwiza nabaturanyi kuko niba hari nabababeshya ngo babatabara barabashuka kuko nabandi babibeshye muzi ibyababayeho.
Kanda hano umusubize

Nivyiza - 6/07/2017 saa 11:36

Waruvuze ukuri none rero ugira urwanda n,uburundi ugira yataba atari <<>>Ugira harico twapfa!!!kayemwe!!
Kanda hano umusubize

Usengimana,damascen - 9/03/2017 saa 17:04

Nibareke,ubushotoranyi
Kanda hano umusubize

diossimba - 9/03/2017 saa 17:03

Mubyukuri abobarundintibazi amategeko?Iyobavugangobatumesa tubatutumva.Barenga umupaka mwijorobajyahe?Nundiwese uzahirahira bazamurase.
Kanda hano umusubize

Usengimana,damascen - 9/03/2017 saa 17:02

Nibamenyeko,twakoze,igikorwa,cyizima,kuko,nubuharibihumbi,nibihumbi,murwanda,kotutabagiriyenabise?
Kanda hano umusubize

jackson - 9/03/2017 saa 15:42

Don't cross the border other wise they will kick your ass respect is above all
Kanda hano umusubize

Sanani - 9/03/2017 saa 11:55

Urwanda rurazi neza ko mu mategeko internationaux, ko abo bacunze imipaka ku ruhande rw' urwanda batashobora kurasa umuntu ata kirwanisho abafise, naho abarenze umupaka. Kuri ivyo gusa birerekana ko Ku ruhande rw' urwanda ata mategeko bakoresha. None ni kuki kera ivyo kurasa abarovyi bitahora bishika? Jewe mbona ko ca n' a rien n' avoir no kurenga imipaka ni malaise iri hagati y' ivyo bihugu bibiri. Abo ba police bari ku mipaka barinda kwiga kandi bakamenya ko ata kurasa umuntu ngo nuko yarenze umupaka. Tout simplement, ces policiers ne sont pas formés.
Kanda hano umusubize

kayitare - 9/03/2017 saa 14:45

Ayo mategeko international ni ayahe? Ushobora gutanga link aho wakuye ayo mategeko tukayabona twese? Mujye mubwira abaturage banyu bareke kurenga imbibi z'igihugu cyabo. Niba iwanyu rwitaha, urwagasabo ntirwitaha di.
Kanda hano umusubize

Grand Seigneur - 10/03/2017 saa 12:20

uraja ku biraba ma mu conventions ya ONU, hanyuma ibisome neza kandi nashaka ku kubwira yuko urwanda rutoshobora kwihanga Uburundi rurazi neza ko rwobona ico intozo yabonye ku mugezi.
Kanda hano umusubize

jackson - 9/03/2017 saa 15:38

Don't cross the border if you are a peaceful citizen of Burundi other way you will be in trouble
Kanda hano umusubize

ndayishimiye - 10/03/2017 saa 11:19

none se muvandimwe abamaze abanyarda bamaze kwicirwa iwanyu ngo ni abasirikare bari bafite ibihe birwanisho abafunze se reka two gushyuha mumitwe gusa uri kumupaka azi icyo gukora kuri buri kimwe kibaye, kdi burya baca umugani ngo uwicaye nabi ababaza imbere ye ababiba urwangano mubaturanyi rda-urdi bishyirekera bizabagaruka amaraso y inzirakarengane arakurikirana ko noguhahirana mwabyanze ubwanyu bagafunga imipaka none barajyahe!? provocation ! dusabe Imana amahoro aboneke kuko mu rda tumaze kibuze gusogongera k uburyohe bw amahoro tuzi agaciro rero reka tubyifurizanye!
Kanda hano umusubize

kibwa2 - 9/03/2017 saa 06:28

Ariko aabaturage bakoze icyaha mu Rwanda bararaswa!?
Kanda hano umusubize

Erbeste - 8/03/2017 saa 21:49

nibareke gushotorana kumipaka yacu kuko bararengereye rwose babireke.
Kanda hano umusubize

Mwumvaneza - 8/03/2017 saa 20:41

Abo baturanyi b'abarundi nibareke ubushotoranyi kuko bitaranga igihugu kiri mu bwigenge bumveko amahoro ariyo ya mbere.
Kanda hano umusubize

frank - 10/03/2017 saa 08:13

baturage babarundi tugomba kugendererana kuko turabaturanyi arko hakubahirizwa amabwiriza ateganyijwe naho ubushotoranyi ntacyo bwatugezaho kunyungu zibihugu byombi.
Kanda hano umusubize

frank - 10/03/2017 saa 08:14

baturage babarundi tugomba kugendererana kuko turabaturanyi arko hakubahirizwa amabwiriza ateganyijwe naho ubushotoranyi ntacyo bwatugezaho kunyungu zibihugu byombi.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X