Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> 

Abanyarwanda batuye muri Mali basabagijwe n’ibyishimo nyuma yo kubona abakinyi ba Rayons Sport-AMAFOTO

Nkuko byari biteganyijwe ko abakinnyi b’ikipe ya Rayons Sport berekeza mu gihugu cya Mali kuri uyu wa Gatatu, amakuru agera ku imirasire.com aravuga ko aba basore bose bamaze kugera muri iki gihugu bakaba bakiriwe neza by’umwihariko abanyarwanda babayo.

Ahagana ku i Saa Cyenda n’iminota 40 za Kigali ni bwo ikipe ya Rayon Sports yari igeze ku kibuga cy’indege cya Bamako, aho yakiranwe urukundo rudasanzwe n’Ishyirahamwe ry’Abanyarwanda .

Ikigera muri uyu Mujyi yahise yerekeza kuri Hotel Columbus iri mu Mujyi wa Bamako ahitwa ACI 2000, aho igiye kwitegura Umukino izakina kuri uyu wa Gatandatu, n’ikipe ya Onze Créateurs.

Ni mu irushanwa ry’amakipe yitwaye neza iwayo (CAF Confederation Cup) Rayon Sport iri gukina, aho mu mukino uheruka yasezereye ikipe ya Wau Salam yo mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo.

Iyi kipe yakiriwe n’abanyarwanda babayo nyuma y’uko mbere yo kujyayo abakinnyi bari babanje kwiyereka abakunzi babo baba i Kigali mu myitozo yabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wakabiri .

Abakinnyi Rayon SPorts yajyanye muri Mali:

Nova Bayama, Irambona Eric, Kwizera Pierrot, Manzi Thierry, Mugisha Francois Master, Muhire Kevin, Munezero Fiston, Ndayishimiye Eric (C), Nshuti Dominique Savio, Niyonzima Olivier, Mugabo Gabriel, Mutuyimana Evariste, Kakule Mugheni Fabrice, Moussa Camara, Nahimana Shassiri, Nzayisenga Jean d’Amour, Nsengiyumva Moustapha na Tidiane Kone.


Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

masoooo - 10/03/2017 saa 17:09

Ikipe ya Rayon Sport Gikundiro yageze muri Mali I Bamako kuwa gatatu ,aho yabanje guca mugihugu cya Ethiopia kugirango ibe imenyera ikirere cyaho. Tubibutse ko na Apr fc(Muteteri) iribuhaguruke kuruyu wa 6 yerekeza mukarere Ka Cyirehe iciye i Rwamagana kugirango ibe imenyera ikirere cyaho!!!! 🙈🙈🙈🙈🏃🏽🏃🏽🏃🏽🏃🏽🏃🏽
Kanda hano umusubize

jean d’amour - 9/03/2017 saa 07:37

Rayon tuyiri inyuma kd courage kubakinnyi bacu
Kanda hano umusubize

Jimmy - 8/03/2017 saa 23:55

good luck Bana burwa gasabo. Uwiteka ajyane namwe mushobor kutuzanirà itsinzi mu rwagasabo kbs
Kanda hano umusubize

hirwa vanmack - 8/03/2017 saa 22:52

byiza cyane ikipe yacu rayonsport turayemera izabikora kdi tuyiri inyuma
Kanda hano umusubize

jean - 8/03/2017 saa 21:20

U Rwanda ntaho utarusanga Kbsa ariko banyarwanda ndabakunda kweli !!!! Kandi ubwo mubaje kwakira ikipe harimo n'abagiye kera banyura za tingi tingi , za centrafrika etc... Bagera iyo za Mali ..... Ariko bumvise rayon ije u Rwanda ruba u Rwanda I drapeau rirazamurwa kbsa ... Ni byiza mukore mutikoresheje muyapagase muzayazane twubake urwatubyaye .....
Kanda hano umusubize

HAGENIMANA PATRICK - 11/03/2017 saa 10:58

Kabisa Reyon Sport Turayikunda Abanyarwanda Twese Izabikora Tuu
Kanda hano umusubize

jean - 8/03/2017 saa 21:20

U Rwanda ntaho utarusanga Kbsa ariko banyarwanda ndabakunda kweli !!!! Kandi ubwo mubaje kwakira ikipe harimo n'abagiye kera banyura za tingi tingi , za centrafrika etc... Bagera iyo za Mali ..... Ariko bumvise rayon ije u Rwanda ruba u Rwanda I drapeau rirazamurwa kbsa ... Ni byiza mukore mutikoresheje muyapagase muzayazane twubake urwatubyaye .....
Kanda hano umusubize

JERIVE - 8/03/2017 saa 20:11

Amahoro y'Imana abane nikipe yacu gikundiro bakwakwanya.
Kanda hano umusubize

DUSHIMIMANA AREX - 9/03/2017 saa 07:01

GIKUNDIRO TUYIFURIJE ITSINzi
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X