Monaco cosmetics

Umukandida ku mwanya wa Perezida yatawe muri yombi yambaye ubusa

Mu gihugu cy’ u Bufaransa haravugwa umugore witwa Cindy Lee, ushaka kwiyamamaza mu matora ya Perezida watawe muri yombi yambaye ubusa mugihe we n’abandi bari mu myigaragambyo yo kurwanya ruswa.

JPEG - 71.9 kb
Cindy Lee Umufaransa kazi ushaka kuba Perezida yatawe muri yombi yamabye ubusa

Uyu mufaransakazi Cindy Lee ufite imyaka 52, akaba ahagarariye ishyaka ‘Pleasure Party’ mu France, yakoze agashya ubwo yagaragaraga akwirakwiza udutabo dukubiyemo imigabo n’imigambi ateganya gukora, icyo gihe yagaragaye yambaye ipantalo hasi n’utwambaro dupfuka imoko z’amabere gusa. Nyuma yaje gukuramo imyenda yose asigara yambaye ikariso, amabere atereye hejuru na karuvati iyacamo hagati

Ibi yabikoze mu rwego rwo kwerekana ko hakiri ruswa muri Politike y’ubufaransa, gusa ntabwo uwo mugambi waje kumuhira kuko yahise atabwa muri yombi n’inzego za Polisi nk’umwe mu bari bahagarariye itsinda ry’abagore bambaye ubusa muri iyo myigaragambyo.

Mu magambo yakoreshaga muri iyo myigaragambyo yakomeje avuga ko ariho aharanira imibereho myiza y’abaturage
Yagize ati:” njyewe na bagenzi banjye turi hano duharanira ko ibintu byakorwa mu mucyo kandi duharanira imibereho myiza y’abaturage ikindi kandi ngomba gushyira inyungu z’abaturage mu ri Politiki”

Mu migabo n’imigambi ya Lee ateganya mu gihe yaba abaye umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, harimo gushyira amafaranga mu mishinga ifasha abaturage kubaho ubuzima bwuzuye mu bijyanye n’imyororokere.

Ikinyamakuru Dailymail kivuga ko polisi yamufashe ikeka ko ari mu ihuriro ry’abagore bakunda kwigaragambya bamagana ihohoterwa rikorerwa abagore bakabikora bambaye ubusa biviramo benshi gufungwa.

Mu bakandida bahatanira kuzayobora ubufaransa baturuka mu ishyaka rya Lee abarizwamo, harimo Marine Le Pen, Emmanuel Macron cyangwa Francois Fillon. Bikaba binavugwa ko uyu Lee ntamahirwe menshi ahabwa.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mutuy - 11/03/2017 saa 09:40

Ngahorero ubuse uyu akwiriye kuyobo ubufansa aha agonbagufati rwinganba ndumiwepe abantubanba rubusa bagonbagufati rwingabazikaze pe
Kanda hano umusubize

mutuy - 11/03/2017 saa 09:37

Ngahorero ubuse uyu akwiriye kuyobo ubufansa aha agonbagufati rwinganba ndumiwepe abantubanba rubusa bariyegufati rwinganba pe
Kanda hano umusubize

Tuyisenge Jeandamour - 10/03/2017 saa 00:12

ngahore ibinagahomera munwa PE Akwiye kuyobora ubufaransa koo.
Kanda hano umusubize

udpac - 9/03/2017 saa 13:28

Cyeretse agiye kwiyamamariza kuyobora abasazi ba calaes i ndera.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X