Monaco cosmetics

Kaminuza ziratungwa agatoki mu migendekere mibi y’amatora

Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda, aratunga agatoki zakaminuza na mashuri makuru mu migendekere mibi y’amatora, ibi akaba yabivugiye mu karere ka Rwamagana ubwo yahuraga nabahagarariye amashuri makuru na za kaminuza bikorera mu ntara y’Uburasirazuba, ibiganiro bikaba byabereye muri kaminuza ya UNILAK ishami rya Rwamagana.

JPEG - 105.5 kb
Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora Prof. Kalisa Mbanda

Prof. Kalisa Mbanda, yasabye abanyeshuri n’intiti za kaminuza kwitabira amatora, kuko byagaragaye ko bamwe muri bo batajya bitabira ibikorwa by’amatora.
Yagize ati:” igiteye impungenge kurushaho nuko n’iyo aba banyeshuri barangije kwiga bakomeza bakitwara nk’aho bakiri mu ishuri, ndetse bikagera n’ubwo bigera ku barimu n’abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza, hakaba n’ubwo izi ntiti nazo zitajya gufata amakarita y’itora.”

Yakomeje avuga ko , urubyiruko iby’amatora wagirango ntibirureba, mu mibereho yabo, mu mitekerereze, mu gukora kwabo iyo hari lisite y’itora ntibaza kwiyandikisha, twatora ntibaze gutora, cyangwa se batora bagatora ibitangaza.

Aha akaba yatanze Ingero zifatika nko mu matora aherutse y’inzego z’ibanze aho abanyeshuri benshi bagiye bitorera ababakorera inkweto ku muhanda batitaye ku kamaro bakwiye kugirira abaturage, hari naho batoye umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe. Urumva ko mu byukuri urubyiruko by’umwihariko urwabanyeshuri rufite ikibazo kubijyanye n’amatora.

Kuri iki kibazo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Uburasirazuba Habimana Kizito, nawe yibukije abitabiriye ibi biganiro ko amatora atari imikino.

JPEG - 38 kb
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’Uburasirazuba Habimana Kizito

Yagize ati “Amatora si ugukina, ahubwo abantu bayakoresha neza kuko baba bashaka kwisanzura, ariko na none ni umwanya wo kugira ngo abantu bahe igihugu icyerekezo, utoye nabi uroha igihugu.”

Naho umukozi muri Minisiteri y’uburezi ushinzwe imyigire y’umwana w’umukobwa Mitali Lydia, yasabye abayobozi b’amashuri makuru na za kaminuza ko bagomba kurwanya ubujiji bushingiye ku myumvire, kuko ubu bujiji bunagaragara mu bantu bize.

Amatorw y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu kwezi kwa Kanama ku itariki ya 4 uyu mwaka nkuko byamaze kwemezwa na komisiyo y’amatora mu Rwanda.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

djuma - 11/03/2017 saa 09:21

niba ari uko bimeze leta yakagombye kugira icyo ikoze mumaguru mashya,niba abanyabwenge bigihugu bageze aho batora abasazi n'_ababadodera inkweto baba batanze ubutumwa bukomeye cyane kuri leta.bivuga ngo abo leta iba yazanye imbere yabo baba ntakizere babafitiye noneho bikunyuka mugihe abatowe bahise beguzwa vubavuba,byerekana ko uwabatoye yataye umwanya barutwa nawawundi udoda inkweto zabo. plz plz abo bireba nibakurikirane ibi bintu binteye ubwoba cyane sinarimbizi.
Kanda hano umusubize

djuma - 11/03/2017 saa 09:21

niba ari uko bimeze leta yakagombye kugira icyo ikoze mumaguru mashya,niba abanyabwenge bigihugu bageze aho batora abasazi n'_ababadodera inkweto baba batanze ubutumwa bukomeye cyane kuri leta.bivuga ngo abo leta iba yazanye imbere yabo baba ntakizere babafitiye noneho bikunyuka mugihe abatowe bahise beguzwa vubavuba,byerekana ko uwabatoye yataye umwanya barutwa nawawundi udoda inkweto zabo. plz plz abo bireba nibakurikirane ibi bintu binteye ubwoba cyane sinarimbizi.
Kanda hano umusubize

- 10/03/2017 saa 20:46

Wari wabona iki se? Wowe se, wareka gutora ukudodera inkweto,ugatora utwika miliyari 5 z'amafranga by'igihugu yigiza nkana, Nzaramba iriguca ibintu mu gihugu! Noneho tuzatora abanyoni byibura barayajyana bakayarya. Ese burya intiti mushaka ni TORA-AHA? Isuku igira isoko.....!
Kanda hano umusubize

seraphin - 10/03/2017 saa 11:26

Nonese Ahokugirango Niteranye n'inzego zibanze sinabireka. ndajijutse bihagije, toraha rero.... mwabantumwe urwanda rwarirushe ariko Inzego Zibanze Ziraruzambya. Kibaye Bareka Tugatora Mwibanga Muzehe Wacu Akagira 70/100 Aturutse Mumucyo Ndabizi Ntawamucaho. Rwanda We, Urare Aharyana.
Kanda hano umusubize

- 10/03/2017 saa 10:43

Il faut savoir lire entre les lignes. Kuba abayeshuri baratoye ababadodera inkweto nabyo bifite icyo bivuze kandi gikomeye kubera ko babikoze babizi kandi babishaka. Où est le problème?
Kanda hano umusubize

- 10/03/2017 saa 10:02

bakaba big a ibiki se batamenya indangagaciro zumuco nyarwanda
Kanda hano umusubize

Haaa - 10/03/2017 saa 08:46

Haa, mujyaariko mwibza ko mutwereka aho gutora nkaho tutareba?
Kanda hano umusubize

Eden - 9/03/2017 saa 22:36

Murera ur'umuntu w'umugabo
Kanda hano umusubize

Eric - 9/03/2017 saa 21:44

Birarababaje cyane kandi biratangaje kubona na Professor Mbanda atabasha kubona neza message ziriya ntiti zo muri Kaminuza zitanga. Ubundi umunyeshuri wa Kaminuza aba asobanukiwe n'ibyo akora kabone n'iyo ushobora kuvuga akakumva akicecekera cyangwa nawe akagusubiza ibidahuje n'ukuri kwe (nk'uko namwe abanya Politike mubikora). Ibi mvuga ndabishingira kuburyo aba yarahawe uburere ndetse n'ibiganiro bitandukanye kuva mumuryango kugera arangije ayisumbuye byose bituma aba asobanukiwe pe! kudatora kwabo nge mbona ari uko bashobora kuba babona ko nubundi amajwi yabo atariyo azagena uzatorwa( kandi turabizi rwose ko ako gakino gakinwa mbere, mbese uriya uba ari umuhango kuko iyimikwa ry'abazayobora riba ryararangiye kera). Gutora ubadodera inkweto ni ukugaragaza ko basi nubwo ntakundi babigenza byibura we bapfa kumugirira ikizere kiruta icya babandi, aba yarabagaragarije ko ari inyangamugayo mubukene bwe kuko umusigira inkweto zawe wazagaruka akaziguha kandi ntanyandiko mwagiranye, ntazibe kandi ari umukene( we ntazo agira). (Mugihe abandi bahita batanguranwa no kwibikaho ibya Rubanda gusa!) Gutora umusazi byo ni nka wamugani ngo "Ibyapfuye bigirwa no kurimbuka".nubundi ikizere kiba cyarayoyotse kuri babandi bitwa ko ari bazima. So bwana Prof.Mbanda ndetse nabandi mwese musoma iyi comment, ndashaka kubwira ko abanyeshuri ndetse n'abarimu ba Kaminuza batagomba gukingwa indorerwamo mumaso nkuko ahenshi bigenda. Tugomba kwitondera ibi bintu kuko bitari kera bishobora kugira ingaruka ikomeye.????????????
Kanda hano umusubize

- 9/03/2017 saa 16:35

ubundi mubindi bihugu byateye imbere nubwi sanzure ntawereka umuturage aho atora murakoze
Kanda hano umusubize

murwanda muraho ni pitar ndi uganda ndumunyarwanda iwacu ni rwamagana ugwatubyaye ruracyeye.
Kanda hano umusubize

murwanda muraho ni pitar ndi uganda ndumunyarwanda iwacu ni rwamagana ugwatubyaye ruracyeye.
Kanda hano umusubize

murwanda muraho ni pitar ndi uganda ndumunyarwanda iwacu ni rwamagana ugwatubyaye ruracyeye.
Kanda hano umusubize

- 9/03/2017 saa 15:48

gutora si itegeko ariko ninyungu zutora ntanarimwe kudatora bizakugirira akamaro umunyarwanda uri smart aba agomba gutora kugira ngo a determine future ye naho imirasire you better check the contents be4 you put it on wall thanks
Kanda hano umusubize

Mugeni - 9/03/2017 saa 17:19

Impamvu batajyayo nuko basanga nkuko ubivuze asanga ba a determine future ye mbere yayo matora bityo agasanga kuyajyamo ntacyo bimaze.
Kanda hano umusubize

Rangira - 9/03/2017 saa 14:10

Birantangaje kubona Prof Mbanda yavuzeko urubyiruko rutitabira amatora kandi buri gihe tubona imibare y'ubwitabire iba iri hejuru ya mirongo icyenda na gatanu ku ijana, abo bose se ni abakuru baba batoye cyangwa hari ukundj bigenda. Kuba abanyeshuri bo muri kaminuza batitabira gahunda z'amatora cyangwa bagatora abo babonye namwe mwagakwiye kureba ikibibatera, aho suko baba bararambiwe imiyoborere babona itanoze? Erega ziriya ni intiti si abaturage tuyobora uko tubyumva. Ikindi se umunyeshuri yaba atabonye buruse hanyuma akajya gutora abiki? Aho kuvugango ntibatora cyangwa ngo batora ababadodera inkweto wakabanje ukiga impamvu ibibatera, uyiboneye umuti byakemuka nibindi. Gusa ikibazo nziko cyashakiwe umuti, amatora yo muri za kaminuza arangira kare kuko bose batorerw mbere ya saa moya mu gitondo kandi abari kuri risite y'itora ugasanga bose batoye kandi neza. Prof Mbanda buriya nawe wasanga atora nabi kuko avugako n'abarimu baza kaminuza byabagezeho, erega byose bitangirira muri kaminuza.
Kanda hano umusubize

KAYENZI John - 9/03/2017 saa 14:10

Nibyo,Gutora ntabwo ari itegeko.Hali abantu benshi badatora kubera Conscience yabo cyangwa kubera imyemerere yabo (amadini).Urugero,ntabwo Abahamya ba Yehova batora.Bavuga ko icyo bareba ari ubwami bw'imana buzaza bugategeka isi.Nta nubwo bajya muli politike cyangwa igisirikare.Ariko batanga imisoro kandi bagakora umuganda.Bakubwira ko ubutegetsi bwose bwo mu isi buzavaho,bugasimburwa na YESU,agakuraho ibintu byose bibi,harimo INTAMBARA,UBUKENE,indwara n'urupfu. Icyiza cy'abo nuko bakwereka aho byanditse muli Bible.Usanga batandukanye cyane n'andi madini.Ikindi kibaranga,ntabwo basaba icyacumi.Kandi bose bajya mu ngo no mu mihanda bakabwiriza nkuko YESU n'abigishwa be babigenzaga.Abafite akazi,babwiriza nimugoroba cyangwa muli Week end. Bemera ko imperuka iri hafi.Ku byerekeye imperuka,abahanga batemera imana nabo bavuga ko imperuka iri hafi.Impamvu batanga nuko hari ibintu byinshi bibi cyane biriho kandi kera bitarabagaho.Batanga urugero rwa Pollution na Atomic bombs zirimo kwiyongera mu bihugu byinshi.Bagahamya ko nta kabuza abantu bazakoresha izo ntwaro bakarimbura isi.Ibi nanjye ndabyemera.Ibi bitwaro bya kirimbuzi nta kabuza bazabikoresha basenye isi.
Kanda hano umusubize

RUDOVIKO - 9/03/2017 saa 15:22

GUTORA NI DEVOIR CIVIQUES,UBUSE BOSE BAGIZE IBITEKEREZO NKI BYAWE,NINDE WATORA? IBYIMANA MUBIHE IMANA NI BYA KAYIZARI MUHE KAYAZARI.
Kanda hano umusubize

Rangira - 9/03/2017 saa 14:10

Birantangaje kubona Prof Mbanda yavuzeko urubyiruko rutitabira amatora kandi buri gihe tubona imibare y'ubwitabire iba iri hejuru ya mirongo icyenda na gatanu ku ijana, abo bose se ni abakuru baba batoye cyangwa hari ukundj bigenda. Kuba abanyeshuri bo muri kaminuza batitabira gahunda z'amatora cyangwa bagatora abo babonye namwe mwagakwiye kureba ikibibatera, aho suko baba bararambiwe imiyoborere babona itanoze? Erega ziriya ni intiti si abaturage tuyobora uko tubyumva. Ikindi se umunyeshuri yaba atabonye buruse hanyuma akajya gutora abiki? Aho kuvugango ntibatora cyangwa ngo batora ababadodera inkweto wakabanje ukiga impamvu ibibatera, uyiboneye umuti byakemuka nibindi. Gusa ikibazo nziko cyashakiwe umuti, amatora yo muri za kaminuza arangira kare kuko bose batorerw mbere ya saa moya mu gitondo kandi abari kuri risite y'itora ugasanga bose batoye kandi neza. Prof Mbanda buriya nawe wasanga atora nabi kuko avugako n'abarimu baza kaminuza byabagezeho, erega byose bitangirira muri kaminuza.
Kanda hano umusubize

umusaza - 9/03/2017 saa 18:44

@ Rangira jya utekereza mbere yo kwandika. Ntaho prof mbanda yavuze ko urubyiruko rwose rutitabira amatora; urivugira ko ubwitabire buba muri 95% ugakeka ko abo 5% bo badakenewe kwigishwa? Ikindi kandi wamenya urubyiruko rwo muri kaminuza yagayaga ni bake cyane ugereranije n ' urubyiruko rutiga.
Kanda hano umusubize

ENG - 9/03/2017 saa 13:59

kuva narya gutora bakantegeka uwo ngomba gutora sinzasubirayo
Kanda hano umusubize

Mabyi mukibuno - 9/03/2017 saa 12:34

Gutora kubanyeshuli ni uburenganzira bwabo.ubu ni uko dusigaye dutora abatadufitiye akamaro bikqdindiza iterambere ry'abaturage.
Kanda hano umusubize

murera - 9/03/2017 saa 11:52

Gutora ntabwo ari itegeko ahubwo umenye gute ko abiga kaminuza tutazatora ko igihe kutaragera ngo tubikwereke??? ikindi ugomba kumenya harageze ngo ukuri kumenyekane kandi akarengane gakurweho ntabwo tuzakomeza kurebera ubwose twaba twarize ayiki???? humbya amaso yawe gato
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X