Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Gatsibo : Urupfu rw’amayobera ku bashoferi ba COPRORIZ Ntende, harakekwa amarozi

Mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Rugarama haravugwa urupfu rudasanzwe rw’abashoferi 2 bakorera Koperative y’abahinzi b’umuceri. Biravugwa ko aba bashoferi bombi bapfuye mu gihe kitageze ku mezi abiri bamwe bakavuga ko bazize amarozi abandi bakemeza amoko.

Umushoferi wa 2 yapfuye uyu munsi Kuwa 7 Mutarama 2017 bikekwa ko yazize amarozi nyuma yaho uwo yari yasimbuye nyuma y’amezi 3 gusa nawe apfuye nawe arozwe.

JPEG - 30.1 kb
Igishanga gihingwamo umuceri cya COPRORIZ Ntende

Bamwe mu bakozi ba COPRORIZ – Ntende batashatse kwivuga amazina babwiye Imirasire.com bavuga ku rupfu rwa Gahima Sam bagize bati “Koperative y’abahinzi b’umuceri COPRORIZ-Ntende harimo abantu baroga abashoferi kandi ubwoko bumwe nibwo bupfa tumaze kubigiraho impungenge mudukorere ubuvugizi ubuyobozi bwige ikibazo bugishakire umuti kuko bishobora guteza ibibazo bikomeye”.

Ikinyamakuru Imirasire .com kimaze kumva ayo makuru arimo iby’amoko cyashatse kubaza ubuyobozi bw’iyi Koperative COPRORIZI-Ntende ariko ntibyashoboka kuko atitabaga telefoni.

Kifashishije amakuru yatangajwe n’umuyobozi w’iyi koperative muri kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda ku murongo wa internet.
Sinzamuhara Jean de Dieu umuyobozi w’iyi koperative yemeje amakuru y’urupfu rwa Gahima Sam ariko ahakana ko ari ubwoko bumwe burogwa gusa.

Ati “uwa mbere ninjye wamwihereye akazi ntago bahuje ubwoko abo bantu barabeshya”.Abantu bagifite ibitekerezo by’amoko inzego zikwiye kujyayo zikareba uko ikibazo giteye ndetse bakabigisha ko iby’amoko bidakwiye n’abafite iyo myumvire bakayireka.”

Gusa avuga ko uburyo abashoferi bapfa bashobora kuba barogwa bitewe n’uburyo bapfamo kandi akaba akeka ko hari ababaroga bashaka ako kazi kubera ko hari abamuhamagaye umushoferi wa mbere Ingabire Emmanuel akimara gupfa bamusaba akazi.

Nyuma yongeye avuga ko abashoferi bose bapfa bazize impanuka ati uwa mbere yazize moto undi yazize impanuka y’imodoka ariko harimo ikibazo.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Hassan Abdul - 11/03/2017 saa 20:43

komutatubwira ubwoko bupfa?na Bahutu cyangwa na Batutsi ?Mujye musobanura mutange inkuru yumvikana.
Kanda hano umusubize

Hassan Abdul - 11/03/2017 saa 20:42

komutatubwira ubwoko bupfa?na Bahutu cyangwa na Batutsi ?Mujye musobanura mutange inkuru yumvikana.
Kanda hano umusubize

kalisa - 10/03/2017 saa 19:57

kuki comment zimwe mutazishyiraho?ntabyanyu kabisa ntimuri abanyamwuga nubundi ntawabagaya
Kanda hano umusubize

Rwamwaga Damascene - 10/03/2017 saa 17:38

Niba ari uku mukora muzateza ibibazo byo kujijisha abanya rwanda
Kanda hano umusubize

Rwamwaga Damascene - 10/03/2017 saa 17:37

Niba ari uku mukora muzateza ibibazo byo kujijisha abanya rwanda
Kanda hano umusubize

Pacis - 10/03/2017 saa 15:43

Mujye muba abanyamakuru bumwuga mubaze impande zose zirebwa ninkuru muba mwakoze please.
Kanda hano umusubize

Pacis - 10/03/2017 saa 14:52

Alpha ko mutatubwiye uko umryango wabuze uwo muntu wo icyo ubivugaho niba bemera ko ari amarozi cg ari accident. Murakoze
Kanda hano umusubize

seraphin - 10/03/2017 saa 11:08

Vraiment amoko Mu Rwanda ariho ntanahoyagiye .uyumuyobozi arabihamya we anazi kubutandukanyaneza ati" ninjye wamwihereye akazi ntabwo ahuje ubwoko nuwambere"ngwahubwo uvugamoko bamuhige. Leta Yo Iracecekesha Ariko Mbona Karikera Amoko Azanavugwa Kandi Ntacyazatwara Abanyarwanda. nuko ahubwo la raison la plus fort est jours la meilleur!!
Kanda hano umusubize

- 10/03/2017 saa 09:48

Mana yacu turwanirire ibyamoko ntibizongere kugaruka mubanyarwanda ukundi naho amarozi yo ariho
Kanda hano umusubize

RUBANDA - 10/03/2017 saa 08:55

NONESE NIBA ARI IMPANUKA BAZIZE BIHURIYEHE NAMOKO CG AMAROZI NJYE NDUMIWE AHUBWO
Kanda hano umusubize

kalisa - 10/03/2017 saa 19:53

nibatubwire kabisa impanuka namoko bihuriye he koko
Kanda hano umusubize

Safari - 11/03/2017 saa 06:16

Amaroz yo arih uyu uko yapfuye biratangaje kuko ntakuntu imodoka yakwifata ikagenda ntawuyijyanye atayitsimbuye? ikikor ikagenda
Kanda hano umusubize

Safari - 11/03/2017 saa 06:16

Amaroz yo arih uyu uko yapfuye biratangaje kuko ntakuntu imodoka yakwifata ikagenda ntawuyijyanye atayitsimbuye? ikikor ikagenda
Kanda hano umusubize

Safari - 11/03/2017 saa 06:17

Amaroz yo arih uyu uko yapfuye biratangaje kuko ntakuntu imodoka yakwifata ikagenda ntawuyijyanye atayitsimbuye? ikikor ikagenda
Kanda hano umusubize

Safari - 11/03/2017 saa 06:17

Amaroz yo arih uyu uko yapfuye biratangaje kuko ntakuntu imodoka yakwifata ikagenda ntawuyijyanye atayitsimbuye? ikikor ikagenda
Kanda hano umusubize

Safari - 11/03/2017 saa 06:18

Amaroz yo arih uyu uko yapfuye biratangaje kuko ntakuntu imodoka yakwifata ikagenda ntawuyijyanye atayitsimbuye? ikikor ikagenda
Kanda hano umusubize

Safari - 11/03/2017 saa 06:19

Amaroz yo arih uyu uko yapfuye biratangaje kuko ntakuntu imodoka yakwifata ikagenda ntawuyijyanye atayitsimbuye? ikikor ikagenda
Kanda hano umusubize

Safari - 11/03/2017 saa 06:19

Amaroz yo arih uyu uko yapfuye biratangaje kuko ntakuntu imodoka yakwifata ikagenda ntawuyijyanye atayitsimbuye? ikikor ikagenda
Kanda hano umusubize

TUYISHIMIRE ANACLET - 10/03/2017 saa 08:03

UMVA NIMUKURIKIRANE ICYOKIBAZO NIBA ARICYAMOKO RETA IBYINJIREMO AHO BYATUGEZE TWARAHABONYE
Kanda hano umusubize

sam - 10/03/2017 saa 00:35

Hahahah uyu muyobozi aransekeje ati subwoko bumwe barabeshya ntibakagendere kubyamoko none ndibaza we yagiye kumenyako atari ubwoko bumwe gute kdi we atabugenderaho ahubwo abanyarwanda 100% buri wese aracyareba kubwoko bwe birigaragaza ahubwo nuko ibyo kubigira urwitwazo nkambere bitagishoboka.
Kanda hano umusubize

mk - 9/03/2017 saa 20:46

Abanyamakuru ntimukiri abanyamwuga kweri amarozi se nkawe uyapima gute ukayemeza waruziko no mu rukiko gushinja umuntu amarozi bidapfa kubaho accident ibaho nabantu barapfa bikurikiranye mu miryango nkatswe akazi kandi numunsi wumuntu uba wageze waroga umuntu accident gute?copro riza ntende niyo ihemba menshi kuburyo babaroga se bashaka akazi?kuki bataroga abaza embassy nama NGO ko bahembwa iryaguye?ruswa imaze kumungwa itangazamakuru mukavuga ibadahuye kubera udufranga baba babahaye mwisubireho kabisa sibyiza kwandika ibyo udafitiye proof uwakobaza uwabaroze cg amoko wabitangira ibimenyetso?
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 9/03/2017 saa 15:46

Ayo ni amarozi. Nibwo buryo bwonyine basigaranye bwo gukomeza genocide. Impamvu biborohera nuko leta ibihakana ko amarozi atabaho.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 9/03/2017 saa 15:44

Ayo ni amarozi. Nibwo buryo bwonyine basigaranye bwo gukomeza genocide. Impamvu biborohera nuko leta ibihakana ko amarozi atabaho.
Kanda hano umusubize

Rwasubutare - 9/03/2017 saa 15:44

Ayo ni amarozi. Nibwo buryo bwonyine basigaranye bwo gukomeza genocide. Impamvu biborohera nuko leta ibihakana ko amarozi atabaho.
Kanda hano umusubize

GASIGWA.THEOGENE - 10/03/2017 saa 21:56

BIRATANGAJE GUSA IMANA IBAHE IRUHUKO RIDASHIRA IBACYIRE MUBAYO KANDI MURAKOZE KUMAKURU MUDUHA
Kanda hano umusubize

GAHAKWA Lievin - 9/03/2017 saa 12:44

Ngo bapfuye bazira ubwoko?Ariko se abantu baronda amoko baba ari bazima?Imana yaturemye ishaka ko dukundana.Nyamara usanga dukora ibyo imana yanga.Turamutse twumviye imana,twagira amahoro,nta kibazo cyaba mu isi (Yesaya 48:18).Intambara,ubujura,ubusambanyi,gucura abandi,prejudice,etc...byavaho.Kuki abantu bicana,nyamara muli twe ntawashobora kuzura undi?Kuki wambura ubuzima mugenzi wawe? Ikibabaje nuko ibi byose bibera mu isi,bikorwa n'abantu bitwa abakristu.Izi ntambara zibera mu isi,ubusambanyi,etc...bikorwa b'abitwa abakristu.Kugirango isi izagire amahoro,imana yashyizeho Umunsi w'Imperuka (Ibyakozwe 17:31).Kuli uwo munsi,imana izica abantu bose banga kuyumvira,isigaze abantu bake bayumvira.Byisomere muli Yeremiya 25:33 na Imigani 2:21,22.Abazarokoka bazatura mu isi izahinduka Paradizo.Nta kibazo na kimwe bazongera kugira,kandi bazabaho iteka ryose.
Kanda hano umusubize

leo - 9/03/2017 saa 12:29

Ndumva bitoroshye amakuru areze cyane
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X