Monaco cosmetics

Uwahoze ari Mayor wa Gicumbi na bagenzi be bari mu maboko y’ubutabera.

Nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Nkusi Faustin nuko uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Alexandre Mvuyekure , abari ba Vice Mayor be babiri, uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ndetse n’umuyobozi (yari akiri we) w’Inama Njyanama y’aka karere batawe muri yombi ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

JPEG - 92 kb
Umuvugizi w’ubushinjacyaha bw’u Rwanda Nkusi Faustin

Mu kiganiro umuvugizi w’ubushinjacyaha Nkusi Faustin yagiranye n’ikinyamakuru imirasire. Yavuzeko
Abo bari abayobozi barangajwe imbere n’uwahoze ari Mayor wa Gicumbi batawe muri yombi n’agashami gashinzwe ubugenzacyaha aho bacyekwaho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Amakuru agera ku kinyamakuru imirasire aravuga ko uyu mugabo wari umuyobozi wa Gicumbi afunganye na Fidel Byiringiro wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi, Therese Mujawamariya wari umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage na Stanislas Kagenzi wari umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imari n’iterambere ry’ubukungu.

JPEG - 36.9 kb
uwahoze ari umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Alexandre ari mu maboko y’ubutabera

Aya makuru aremeza kandi ko na Jean Baptiste Bizimana wari umuyobozi w’Inama Njyanama kugeza ubu nawe ari mu batawe muri yombi hamwe n’aba.
Aba bombi bakaba bari mu maboko y’ubutabera aho bacyekwaho gutanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’itegeko.

Mu kwezi kwa karindwi umwaka ushize Alexandre Mvuyekure yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Icyo gihe yafunganywe na Phocas Mukunzi wari umuyobozi wungirije w’ishami rishinzwe imiyoborere mu karere ka Gicumbi.
Icyo gihe bashinjwaga kunyereza umutungo wo muri Umurenge Vision Program (VUP) w’agera kuri miliyoni 33 965 175 bakoresheje impapuro mpimbano.

Tariki 28 Mutarama 2016 ubwo iyi Komite nyibozi, ubu ifunze, yamurikaga ibyo yakoze mu myaka itanu yari imaze ku buyobozi bwa Gicumbi, uwari ahagarariye Inama Njyanama yanenze cyane imyitwarire y’iyi Komite nyobozi yo kudashyira hamwe, gufata ibyemezo bidaciye mu mucyo, gukurura bishyira buri umwe mu nyungu ze, ndetse avuga ko harimo n’amacakubiri bamwe biyita Abanyabuganza abandi bakiyita abo mu Rukiga.

Aba bombi bakaba bategereje ko Dosiye zabo zishyikirizwa ubushinja cyaha bagatangira ku buranishwa.
Mvuyekure yatorewe kuyobora Akarere ka Gicumbi mu 2012 ava kuri uyu mwanya muri Gashyantare 2016

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

gatera john - 10/03/2017 saa 20:57

Na Kamonyi sabere.Muzi uburyo isoko ryo kubaka ibiro byakarere ryatanzwe?bagatangira kugasana kataramara amezi ane gatashywe!Nakumiro.Muzarebe mu turere twose.
Kanda hano umusubize

jacqueline - 10/03/2017 saa 06:23

Bari aho abakozi bagiye kugabanyirizwa imishahara kubera amafaranga make,mukurikirikiranye nyabuneka
Kanda hano umusubize

jacqueline - 10/03/2017 saa 06:16

yewe bari baratinze mugenzure dossier zose kuko gusaba akazi igicumbi twarabitinye kubera ibyo bibazo,amasoko yo nibindi Hindi ahubwo birukanye ba Gitifu benshi kugira bagaragaze ko bakora nibumve ingaruka yicyaha yo niyo ubutabera nibukore kandi mumasoko ababishinzwe babikurikirane cyane harimo amanyanga menshi uturere twinshi turi mubihombo kubera amasoko nubusahiranda aho bamwe muturere baba bashaka kugabanya imishahara yabakozi bo batarabigizemo uruhare nimurebe nahandi saho gusa nyabuneka, descents nyinshi na mission za njyanama ubu njyanama zasimbuye abatekinisiye kiri terrain murwego two kwibonera amafaranga
Kanda hano umusubize

- 9/03/2017 saa 22:31

Ushobora kuba utasomye neza
Kanda hano umusubize

mugabo - 9/03/2017 saa 19:00

mwagerageza kuko inkuru mwibeshye kuba funze nkurikije amakuru ibyo yatangaje,mwareba niba hatabayeho kwibeshya.gusa birababaje kubona abakarengeye abaturage aribo barya ibyabo ngo bararengera ibifu bidahaga.
Kanda hano umusubize

mugabo - 9/03/2017 saa 19:00

mwagerageza kuko inkuru mwibeshye kuba funze nkurikije amakuru ibyo yatangaje,mwareba niba hatabayeho kwibeshya.gusa birababaje kubona abakarengeye abaturage aribo barya ibyabo ngo bararengera ibifu bidahaga.
Kanda hano umusubize

info - 9/03/2017 saa 16:51

Ko mutazi abafunzwe abo aribo ubu mwanditse inkuru nyabaki kweri?????
Kanda hano umusubize

info - 9/03/2017 saa 16:50

Ko mutazi abafunzwe abo aribo ubu mwanditse inkuru nyabaki kweri?????
Kanda hano umusubize

gatera john - 10/03/2017 saa 21:10

Na La monticule ishyamba si ryeru.Muzi ukuntu isoko ryo kubaka akarere ryatanzwe.Niko karere katangiye gusanwa kataramara amezi ane gatashywe.Muzarebe hose itangwa ry'amasoko ni ruswa gusa.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X