Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Hagaragaye impinduka muri PGGSS7

Uko irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigenda ritera imbere rigenda zizana impinduka zitandukanye aho kuri ubu abahanzi bazataramira mu turere tune(4) ndetse n’umujyi wa Kigali ari naho risanzwe risorezwa.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu 08/03/2017 mbere y’uko abahanzi 10 bazitabira iri rushanwa bamenyekana abanyamakuru batangarijwe zimwe mu mpinduka ziri muri iri rushanwa.

Mu mezi abanziriza ibi bitaramo, abahanzi bazabanza guhurizwa hamwe mu bikorwa bitandukanye birimo ibyubaka igihugu, iby’urukundo n’ubugiraneza byateguwe na Bralirwa.

Nkuko byari bimenyerewe ko abahanzi bataramira abakunzi babo hafi mu turere twose tw’igihugu, ubu noneho siko bimeze kuko bazataramira mu turere tune(4) ndetse n’umujyi wa Kigali.

Ku ikubitiro aba bahanzi bazataramira abakunzi babo i Huye ku itariki ya 20/05/2017 bakurikizeho Gicumbi ku itariki ya 27/05/2017, i Ngoma kuri 03/06/2017, bakomereze i Rubavu ku itariki 10/06/2017 basoreze mu mujyi wa Kigali ku itariki ya 24/06/2017 ari nabwo uwegukanye iri rushanwa ku nshuro ya karindwi azamenyekana.

Ikindi cyagarutsweho muri iki kiganiro n’abanyamakuru n’ingingo yagombaga gukurikizwa mu itora ry’abahanzi 25 igira iti: “Nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzagaragara muri iri rushanwa.” Aha abanyamakuru babajije impamvu iyi ngingo yaba yarashyizwemo kuko usanga hari abahanzi ikumira kwinjira muri iri rushanwa kandi bakunzwe na rubanda nkuko abitabira iri rushanwa aba ari abahanzi bakunzwe.

Mu gusubiza iki kibazo Mushyoma Joseph Boubu uhagarariye EAP bategura iri rushanwa bakaba na bamwe mubafatanyabikorwa b’ibanze ba Bralirwa muri iri rushanwa yadutangarije ko muri iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star nta muhanzi urengeje imyaka 35 uzongera kuryitabira ukundi.

JPEG - 40.9 kb
Mushyoma Joseph Boubu Umuyobozi wa EAP

Yagize ati: “ Turimo turashaka kuzamura impano z’abahanzi bakiri bato ari naho turi kwibanda kuko nibo bahanzi b’ejo hazaza, iri rushanwa rero nta muhanzi urengeje imyaka 35 y’amavuko uzongera kuryitabira.”

Ikindi ni uko muri iri rushanwa abahanzi bazagaragaza ubuhanga bwabo mu buryo bw’imiririmbire nta gufashwa n’ibyuma bimwe bita Semi Live cyangwa se Play back ahubwo bazaririmba mu buryo bw’umwimerere aribyo bita mu cyongereza Full live.

Ikindi kibazo cyagarutsweho n’impamvu baba baragabanije ibitaramo bikaba bike ugereranije n’ibyatambutse, Boubu yatangaje ko ari uburyo bwo korohereza bahanzi kugirango batananirwa bwa buhanga bashaka kugaragaza ntibugaragare.

Yagize ati: “ Umuhanzi kuririmba mu buryo bw’umwimerere bisaba ingufu nyinshi, bityo rero iyo aririmbye ahantu henshi ijwi rirananirwa akaba yasarara bityo bwa buhanga tumutegerejeho ntibubashe kugaragara, ikindi ni na gahunda zitandukanye za Bralirwa ifite muri uyu mwaka bityo rero nta mpamvu yo kugirango zibangamirwe kandi murabizi ko ariyo muterankunga wa mbere w’iri rushanwa.

Tubamenyeshe ko gutora bizatangira ku gitaramo cya mbere kizabera I Huye ku itariki ya 20/05/2017 kugeza ku itariki ya 24/07/2017.

Primus Guma Guma imaze imyaka itandatu ibera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2011. Bwa mbere yatwawe na Tom Close, King James yegukana umwanya wa mbere muri 2012, Riderman aba umuraperi wa mbere waritwaye muri 2013, akurikirwa na Jay Polly muri 2014, Knowless yabimburiye abahanzi b’abagore muri 2015, iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya 6 ryegukanywe n’itsinda rya Urban Boyz.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

irafasha dominic - 17/06/2017 saa 16:55

biragaragara cyn ko byahindutse,gusa nyine Christopher azayitwara
Kanda hano umusubize

MURAGIJE uwishimwe john - 17/04/2017 saa 15:11

Abobahanzi ni bobaribakwiye kwitabira irushanwa rya PGGSS7
Kanda hano umusubize

- 10/03/2017 saa 07:54

ntacyo mudukijije senderi
Kanda hano umusubize

jean de la paix - 9/03/2017 saa 16:05

turashimira abateteguye guma guma kuko barebye kure kuko bagiye kuzamura impano z'abakiri bato
Kanda hano umusubize

jean de la paix - 9/03/2017 saa 16:05

turashimira abateteguye guma guma kuko barebye kure kuko bagiye kuzamura impano z'abakiri bato
Kanda hano umusubize

jean de la paix - 9/03/2017 saa 16:05

turashimira abateteguye guma guma kuko barebye kure kuko bagiye kuzamura impano z'abakiri bato
Kanda hano umusubize

Jimmy - 9/03/2017 saa 15:05

ubu rro nimurebe mmuhe Christopher kko ararikwiy kbs
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X