Monaco cosmetics

Minisitiri arashinja Polisi kwica abashumba

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Tanzania Mwigulu Nchemba, arashinja Polisi kwica abasore babiri b’abashumba bavukana, bakaba bararashwe ubwo abo bapoli bari bafashe inka z’abo bashumba bashaka kuzitwara kuri sitasiyo ya Polisi.

JPEG - 32.3 kb
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Tanzania Mwigulu Nchemba

Minisitiri Mwigulu yasabye umuyobozi wa Polisi gufatira ibihano bikarishye abo bapolisi bagize uruhare mu kwica abo basore baturuka mu karere ka Bagamoyo , dore ko binacyekwa ko baba barazize kuba baturuka mu bwoko bwa Kibarbeg bumwe mu moko asaga 125 abarizwa muri Tanzania.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Mwananchi ngo abo basore umwe witwa , Sainga Gheambalelega (21) ndetse na Rumay Gheambalelega (23)

Ikindi n’uko hari habaye ikibazo cy’imyigaragambyo kuko uwo muryango wabo ba nyakwigendera wari wanze kubashyingura batarabona Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu.

Icyatumye banga gushyingura abana babo kwari ukugirango Minisitiri aze kugira icyo avuga ku kibazo kimaze iminsi kibasiye abashumba kuko bagaragazagako ntagihe gitambuka hatarashwe abashumba by’umwihariko muri ako gace.

Minisitiri amaze kuhagera yavuze ko Leta itashobora kuvangura abahinzi ndetse n’aborozi kuko 80% by ’aba Tanzania ni abahinzi n’aborozi.

Yagize ati:” Ntibyashoboka ko Leta ivangura abahinzi n’aborozi ku ko bose baruzuzanya, ikindi mugomba kumenya n’uko 80% byabatuye iki gihugu ari abahinzi n’aborozi.”

Nababajwe cyane n’iki gikorwa cyabaye kuri aba basore, nkaba nsaba Polisi y’igihugu gukurikirana iki kibazo aba bapolisi bagize uruhare mu kwica izi nzirakarengane bagashyikirizwa ubutabera.

Muri Tanzania hakunze kuvugwa amakimbirane ahanini ashngiye ku bahinzi n’aborozi aho usanga batavugarumwe aho abahinzi bakunze gushinja aborozi ko baboneshereza imyaka yabo.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Epifan Anthony - 10/03/2017 saa 11:05

Nu'kuli?
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X