Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Abagabo bata ingo zabo barasabirwa ibihano bikarishye

Bamwe mu bagore barasaba inzego za leta kujya zifatira ibyemezo bikomeye abagabo bata ingo zabo bakajya mu buharike nyuma yo kubyarana n’abo bashakanye.

Ibi ngo bituma abakomoka ku muryango watawe n’umugabo bahura n’ubuzima bubi kubera ko inshingano z’urugo ziba zisigaranywe n’umuntu umwe.

Abashingamategeko bo bavuga ko amategeko y’u Rwanda ahana bene ibyo ariko basanga igisubizo kirambye ari ukubaka ubushobozi bw’umugore mu muryango.

Nyiransabimana Saverina avuga hashize imyaka icyenda umugabo bashakanye byemewe n’amategeko amutaye,yamusigiye abana 3.

Uyu mubyeyi niwe ufite inshingano wenyine zo guha ibikenerwa byose urubyaro yasigiwe n’umugabo.Ibi ngo biramugora kandi byamugizeho ingaruka.

Aha niho uyu mubyeyi ahera asaba ko abagabo bata ingo zabo muri ubwo buryo bafatirwa ibyemezo bikaze.

Hari n’abagore ariko bafite ibitekerezo byumvikanisha ko umugore atagomba gutungurwa no guharirwa inshingano n’uwo bashakanye.

Iyo bigenze bitya nta yandi mahitamo umugore niwe ugomba kwagura ibitekerezo akarwana ku muryango.

Kuri iyi ngingo Senateri Gakuba Jeanne D’Arc Vice Perezida wa Sena avuga ko amategeko y’u Rwanda uhereye ku itegeko nshinga asobanura neza ko umugore ari umwe n’umugabo akaba umwe cyakora ngo icyakuraho ibi byose ni uko umugore yagira ubushobozi.

Hari uturere tumwe tw’igihugu twiganjemo utwo mu ntara y’amajyaruguru n’uburengerazuba tugaragaramo ubuharike buri ku gipimo cyo hejuru.

Ibi ngo biterwa akenshi no kuba Hari abagifite imyumvire ya kera ko iyo ufite abagore benshi aba agwije amaboko.

Nkindi Alpha

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

KAGOB - 11/03/2017 saa 14:25

NAJYE MBONA AHOKUGIRAG TWICANE UMWEYAJYEND KUK BIBA ARIBWO AMAHORO YABONEKA ARIKO ISI YOYARAGIYE PEPEPEPE KOSIKO BYABAYE
Kanda hano umusubize

- 10/03/2017 saa 13:31

Reka Mbasetse Mudugudu Na Mutekano Baherutse Kunterubwoba Ngombananumudamu Kuburyobutemewenamategeko Kandikomubanyeneza Kotutarumva Induruyanyu Kukimudasezerana? Dorerero Turikwandika Niyogahunda Iriho Tugiyekubandika Nanjyenti Siniteguye Batituzagarukeryari ? Nanjyenti Ikigihentabwo Niteguye Batangirakumpata Ahongaruriye Ubwenge Ubwo Narindikubatekerezaho Ubwo Narabasubije Uti Ntabwonjyenumugore Tubanishijwenamategeko Ntibizanabaho Tumaranye Imyaka Makumyabiri Ntimurumva Induru Hano Iwacu Mbaha Ingero Zingo Zarizibanyeneza Bazishyiramumategeko Zigasenyuka Nuko Nabo Bati Byanzebikunze Urasezerana Nanjyenti Ahokugiratubanishwenamategeko Aramviramunzu Kuko Narayubatse Hanyuma Nzabarege Komwansenyeye Baratashye Ariko Ubwo Bangeretseho Ibintu Kukagali Mumurenge Ntangiragutotezwa Kungerekaho Ngo Nkandisha Abaturage Kabisa Sinzi Ukonabonye Umuturanyi Wabonaga Ibyanjye Andangira Akazi Ikigali Wamudamu Nkajyamwoherereza Kudufaranga Namaze Imyaka 2 Mukazi Ntaha Gitifu Atagihari Namudugudu Ubuntakibazo Arikobagabo
Kanda hano umusubize

eugene - 10/03/2017 saa 11:34

NJYE MBONA IGIHE BYANANIRANYE AHO KUGIRANGO ABASHAKANYE BICANE UBISHOBOYE YAJYA AHUNGA UNDI NONE C KO NTA RUKUNDO RUKIBAHO ABANTU BASIGAYE BABANISHWA N`AMATEGEKO , UMUKOBWA AJYA GUSHAKA AKURIKIYE CASH CYANGWA IMITUNGO YAYIBURA AMAKIMBIRANE AGATANGIRA , YAYIBONA AGASHAKA DIVORCE NGO BAGABANE YA MITUNGO YIGIRE KWIRYOHEREZA N`ABO YISHIMIRA UMUHUNGU NAWE UMUKOBWA YABA YARAMWIBESHYEHO AMUKEKAHO UDUFARANGA TWABURA INDURU IKAVUGA IKIBIKEMURA NUKO IYO AMATEGEKO ARENGERA ABAGORE N`ABANA ASUMBYE KURE ARENGERA UMURYANGO N`UMUGABO ARIMO HEMERWA KO ABASHAKANYE BAJYA BAHANA IGIHE LIMITED CONTRACT URUKUNDO RWASHIRA BAGATANDUKANA AHUBWO MURI YA LIMITED CONTRACT BAKUMVIKANA UKO BIZAGENDA KU BANA BAZABYARANA NIBARAMUKA BIFUSHE KUDAKOMEZANYA .
Kanda hano umusubize

eugene - 10/03/2017 saa 11:33

NJYE MBONA IGIHE BYANANIRANYE AHO KUGIRANGO ABASHAKANYE BICANE UBISHOBOYE YAJYA AHUNGA UNDI NONE C KO NTA RUKUNDO RUKIBAHO ABANTU BASIGAYE BABANISHWA N`AMATEGEKO , UMUKOBWA AJYA GUSHAKA AKURIKIYE CASH CYANGWA IMITUNGO YAYIBURA AMAKIMBIRANE AGATANGIRA , YAYIBONA AGASHAKA DIVORCE NGO BAGABANE YA MITUNGO YIGIRE KWIRYOHEREZA N`ABO YISHIMIRA UMUHUNGU NAWE UMUKOBWA YABA YARAMWIBESHYEHO AMUKEKAHO UDUFARANGA TWABURA INDURU IKAVUGA IKIBIKEMURA NUKO IYO AMATEGEKO ARENGERA ABAGORE N`ABANA ASUMBYE KURE ARENGERA UMURYANGO N`UMUGABO ARIMO HEMERWA KO ABASHAKANYE BAJYA BAHANA IGIHE LIMITED CONTRACT URUKUNDO RWASHIRA BAGATANDUKANA AHUBWO MURI YA LIMITED CONTRACT BAKUMVIKANA UKO BIZAGENDA KU BANA BAZABYARANA NIBARAMUKA BIFUSHE KUDAKOMEZANYA .
Kanda hano umusubize

NDAYAMBAJE ANDREW - 10/03/2017 saa 08:25

Guha ibihano abagabo biyandarika,ntabwo bishoboka.Kuko abagabo bakize cyangwa bafite ubutegetsi,abenshi muli bo bariyandarika kandi nibo bafite ingufu.Muli iki gihe KWIYANDARIKA birakabije cyane.Abagabo benshi basigaye bohereza abagore n'abana babo kujya kuba mu mahanga,bo bagasigara mu Rwanda.Akenshi bitwaza ko abana babo bagomba kujya kwiga mu mahanga.Ikintangaza,nuko ABAGORE babo babyemera!!! Ibi bituma ABAGABO basigara bisanzura mu busambanyi.IMANA yacu yitwa Yehova,idusaba kubana n'uwo twashakanye (1 Peter 3:7).Bible ivuga ko umugore n'umugabo ari "UMUBIRI UMWE (on flesh).Niyo mpamvu YESU yadusabye kubana n'uwo twashakanye buli gihe kandi ntitumuce inyuma. Namwe mujye mwibaza muti:"Kuki najya gushaka sex ahandi kandi mfite uwo imana yampaye ngo twishimane?".Kubera ko abantu hafi ya bose banga kumvira imana,yashyizeho umunsi w'imperuka.Kuli uwo munsi,imana izarimbura abantu bose banga kuyumvira (Yeremiya 25:33).Byaba byiza abantu batuye isi bize Bible bagahinduka kugirango bazarokoke ku munsi w'imperuka wegereje.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato hanyuma ukazabura ubuzima bw'iteka mu isi nshya dusoma muli 2 Peter 3:13.NIMUHINDUKE.Ubukire,imyanya ikomeye,kwishimisha mu busambanyi n'ibindi byaha,ntibibuza gupfa,ukajya mu gitaka,ukabora.Nubwo padiri cyangwa pastor bavuga ko upfuye aba yitabye imana,ntabwo ari ko Bible ivuga.Soma muli Umubwiriza /Ecclesiates 3:19,20 wumve uko bigenda iyo dupfuye.Uba upfuye utazongera kubaho.Ariko abumvira imana,nubwo ari bake cyane nkuko Bible ivuga,bazazuka ku Munsi wa nyuma,babeho iteka ryose muli Paradizo (Yohana 6:40).You must be "thinking people" (des personnes reflechies).Mugomba gutekereza neza,mugashaka ubuzima bw'iteka imana isezeranya abantu bayumvira.Imana yabivuze,ntijya ibeshya na limwe.Nubwo IMPERUKA yatinze kuza,izaza mu myaka mike nta kabuza.Byisomere muli Habakuk 2:3.Menya ko ku MANA,imyaka 1000 biba ari nk'umunsi umwe (2 Peter 3:8). Never be skeptical (2 Peter 3:3,4).God never lies (Titus 1:2).Tangira wijye BIBLE.Niba ubishaka andika nkwereke uko wabigenza,tukayikwigisha ku buntu.Umurimo wacu ni ukubwiriza abantu ku buntu.Nta cyacumi dusaba kandi turi benshi tubikora.
Kanda hano umusubize

magorwa - 10/03/2017 saa 06:52

Ubuse nkange ufite umugore wirirwa mukabari akarara mukabari akazatahira igihe ashakiye nimuta muzambaza ngokomutaye uburenganzira muhabagore ngontitukavuge nituvuga dufungwe ubundibyo nibiki ugizengo uravuze ufungwe uracecetse urigendeye ngutange amahoro ngofungwa ubundi abagore mwababonye mwiki gituma abagabo mutubikamo ubwoba imana yaremye umugabo ngwabe umutware utwara ibirikwisi byose numugore arimo none ngoniyitware yiyobore ntamodoka ishobora kwitwara niyobyagenda bite binabayeho yahirima kandikimana yavuze niyowakoriki ntiwagihindura nonese wariwabona isake yahindutse inkokokazi nibamubishoboye muzabanze muhindure nibitsina byacu bibekimwe murakoze
Kanda hano umusubize

Bugeni - 11/03/2017 saa 19:33

Uwo umuceka urushyi rumwe gusa ukarufungirwa bibaye ngombwa.
Kanda hano umusubize

surwumwe - 9/03/2017 saa 22:05

erega umugabo ntabwo apfa guta urugorwe haba hari impamvu nimukoma urusyo mujye mukoma ningasire reeta yaduteje abagore uravuga umugore akirucyira kuri polic arira cyane umugabo bakamutwara nabi bagahonda bagafunga ubworero aho kujyirango tujye duhondagurwa dufungwe twahisemo kujya twijyendera tugatanga amahoro.
Kanda hano umusubize

Gatarina - 9/03/2017 saa 20:42

Urugo si gereza. Mujye mureka unaniwe n'ibyarwo abivemo aho kugirango abantu babeho bakimbiranye kugeza aho banagirirana nabi. Ahubwo mwigishe abatarashaka kubaka ingo zihamye kandi banabitekerejeho!
Kanda hano umusubize

- 10/03/2017 saa 09:25

Aho kg NGO ufate umwanzuro wokwica umugore mwashakanye ibyiza wamubisa ukigendera ugatanga amahoro
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X