Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Ba guverineri b’abagore ese baba bagiye gutiza umurindi abagore kwigaranzura abagabo

Ubwo ku munsi wejo u Rwanda rwifatanyaga n’isi kwizihiza umunsi mukuru w’abagore, mu karere ka Nyaruguru Gouveriner Mureshyankwano Marie Rose yavuze ko umugore uzajya ukubitwa n’umugabo azajye amubwira ko bafite Gouveriner w’umugore kandi ko agiye guhangana n’abagabo bagikubita abagore babo aha bamwe mu bagabo bakaba bavuze ko iri jambo rishobora gutiza umurindi abagore kwigaranzura abagabo babo.

PNG - 501.4 kb
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano

Mu karere ka Nyaruguru biravugwa ko hakiri abagabo bagikubita abagore ariko Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano, yatangaje ko azahangana nabo.

Ubwo Guverineri w’intara y’amajyepfo yifatanyaga n’abaturage bo mu murenge wa Ngera, Akarere ka Nyaruguru mu kwizihira umunsi mpuzamahanga w’umugore kuwa 8 Werurwe, yihanije abagabo bagihohotera abo bashakanaye.

Aho yagize ati: “Umugabo uzakubita umugore uzamubwire ko noneho tuyobowe na Guverineri w’umugore, njyewe nzahangana nawe. Ntabwo umugore akwiye gukubitwa, umugore ni uw’agaciro, niwe utanga ubuzima.”

JPEG - 44.6 kb
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Marie Rose Mureshyankwano

Bamwe mu bagabo bari baje kwifatanya n’abagore babo, bahise bavuga ko iryo jambo rya guverineri Mureshyankwano kuri bo ryaba ari nko gutiza umurindi kugirango abagore bigaranzure abagabo.

Umwe utifuje ko amazina ye agaragara mu bitangazamakuru yagize ati:” Mu byukuri iri jambo kuri twe turifashe nko gutiza umurindi abagore kugirango noneho batwigaranzure bitwaje ko bashyigikiwe na Guverineri kuko ari umugore nkabo”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko n’ubusanzwe hari bamwe mu bagore bari bameze nk’ibishegabo bari basanzwe batubaha abagabo babo noneho bigeye guhumira ku mirari, kuko ubu nta mugabo uzongera kuvuga mu rugo.

Mu buhamya bwagiye butangwa n’abagore bwagendaga bwibanda ku bagabo bagihohotera abagore babo.

Umwe yagize ati:” Inaha abagore baracyakubitwa rwose, bikunze guterwa n’ubusinzi kuko abagabo bakunda kunywa cyane. Umuturanyi wanjye biherutse kumubaho, umugabo we yatashye nijoro yasinze asanga umugore we yaryamye ari konsa umwana, aje kumukingurira atangira kumukubita amakofe n’imigeri ngo yatinze gukingura. Induru zaravuze tujya gutabara dusanga umugabo yasinze.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko ibarura ryo muri Nyakanaga 2016, ryerekanye ko imiryango 360 yari ibanye nabi ihohoterana, hahita hatangira inyigisho n’ubukanguramba ku buryo kuri ubu igera kuri 214 isigaye ibanye neza, ikanifashishwa mu kwigisha abandi.

Usibye mu karer ka Nyaruguru bivugwa ko abagabo bahohotera abagore babo nahandi hirya nohino mu turere usanga icyo kibazo kigarukwaho kenshi by’umwihariko mu bitangazamakuru.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Nzabihimana Joseph - 11/03/2017 saa 09:12

Ntamugabo Ukwiye Kuba Agikubita Umugore,ariko Nanone Ntibivuzeko,abagore Bakifashisha Iyo Trufu Mugusuzugura Abagabo Babo.
Kanda hano umusubize

Ikibasumba - 10/03/2017 saa 15:41

Uyu mugenzi wanjye w'umugore ngo ni governor afite ivuzivuzi nkarimwe rya vodavoda. Ageze aho yumva ko urutugu rushobora gusumba ijosi. Nguwo kubacikacumu nguwo kubagabo nguwo kubanya tingitingi kandi ibye byose njyembona harimo ubushishozi budahagije.
Kanda hano umusubize

peter - 10/03/2017 saa 15:22

nukuri njye byanshimisha manda itaha tukayoborwa numugore akatubera perezida kuko nibyizako uburinganire bungana 100% mubuyobozibwite bwa leta mungabozigihugu muri porisiyigihugu mumirimo itandukanye yaburimunsi nahandihose ntarondora kurara amarondobyo sinzi ariko dufite abatwunganira babidufashamo ndabizeye.
Kanda hano umusubize

amani - 10/03/2017 saa 13:19

uburinganire njye simbufata rwose nkubwubaka cyane ahubwo niho usanga ,ahanini hazamo nurupfu kuko nta mugabo wabona umugore atashye nijoro namubaza ngo wari urihe nawe ati mu kabari nkuko nawe ejo wari uri ngo bigende neza ,nkuko bible ivuga ngo abagore ni inzabya zoroshye, ntago umugabo aba azi neza icyo umugore yakozeyo , njye nabagira inama yo guhana abagabo bahohoteye abagore ,mukigisha nabagore kubaha abagabo bitihise rero ,urupfu ndabona ruri mu bashakanye kurusha abibana bitewe nubwumvikane buke ,nshuti bavandimwe mushatse mwakosora ,ijambo uburinganire,kuko abagore bamwe baryumva ukundi kandi bigatera gusenya no kwicana mu mago dore ko no guta urugo kumugabo ari ikosa ,bityo rero ......mubitekerezeho.
Kanda hano umusubize

Tom - 10/03/2017 saa 10:54

Gukubita abagore ni umuco ushaje kandi ugayitse ukwiye kwamaganwa, ariko no guhora mugumura abagore nabyo ni bibi kuko bimaze gutuma ingo nyinshi zisenyuka. Igisetsa kandi ubu wasanga uyu mudamu umugabo we arara amukora mu matwi bwacya ubuzima bugakomeza. Bene sebahinzi iyo ubatije akanya usanga bivugira ayo bashaka.
Kanda hano umusubize

Gender - 11/03/2017 saa 18:47

Kugumura abagore??? Babareke mubikubirire bareke kubagumura ni cyo uvuze? Ariko icyanyereka nk'uko wakwitwara mushiki wawe/ umukobwa wawe umugabo yamukoze muri ayo matwi uvuga!!! Mureba hafi nk' abarwaye miyopi!
Kanda hano umusubize

Mahano - 10/03/2017 saa 10:05

mbere yo kuvuga ko bakubitwa ugomba wowe governor gushaka impamvu zituma bakubitwa zikavaho kandi akenshi nibo ziturukaho. uburaya, agasuzuguro, kwitwaza uburinganire n'ubutware bw'urugo mwadukanye.....nzaba ndeba amaherezo
Kanda hano umusubize

Gender - 11/03/2017 saa 18:35

Niba bikubaho se ugira ngo n' ahandi Niko nimeze??!!! Noneho uti nibo bikubitisha!! Ibyo bitekerezo nk' ibyawe bifungirane uzabipfane kuko biragusebya!
Kanda hano umusubize

Uwimana - 10/03/2017 saa 09:44

Akabagabo karashobotse mbandoga nkomokomo
Kanda hano umusubize

Nkundamahoro - 10/03/2017 saa 08:48

Hari igihe ndeba inshuti zanjye za hafi ukuntu zibayeho murushako,nkareba ukuntu abagore bakira uburinganire,kbs njye ku myaka yanjye 35 mu busiribateri ngiye kongeraho itanu mbanze nirire ku dufaranga duke Imana yanyihereye,ubundi nzabone kwizirikaho igisasu cyo kurongora,ashwi da,singiye guhobera Transfo
Kanda hano umusubize

HEKARU EUGENE - 10/03/2017 saa 09:14

Wowe NKUNDAMAHORO,twe tubaho gikristo,nta kibazo tugirana n'abagore bacu.Twe ntabwo dukurikiza amategeko y'abantu (gender).Inama nakugira,shaka abahamya ba Yehova mwigane Bible,noneho uzarongorane n'umukobwa nawe w'umuhamya.Niwanga,most probably uzagira ikibazo nurongora.Gusa hari n'izindi ngo zitari abahamya zibana neza.
Kanda hano umusubize

Nimi - 12/03/2017 saa 08:50

Aho uribeshye cyane kuko abahamya bose siko babanye neza .Abagabo baho nabo usanga harimo abahehesi.Ubwo rero ntimukirirwe mubeshya abantu namwe ntimuri shyashya.Hari ingo nyinshi zitari abahamya kd zibanye neza kubarusha.Cyakora muzi kwishushanya no kwirirwa mwiyoberanya.Kubana neza ntibituruka ku idini bituruk kuri kamere no ku burere umuntu yisanganiwe.
Kanda hano umusubize

amani - 10/03/2017 saa 13:05

sha uvuze ukuri kabisa .
Kanda hano umusubize

amani - 10/03/2017 saa 13:05

sha uvuze ukuri kabisa .
Kanda hano umusubize

Eric - 11/03/2017 saa 08:00

Nkundamahoro@ hhhh utwo dufaranga uzaturye ushishoza utazategura ibisasu twateze,
Kanda hano umusubize

GATALI ENOS - 10/03/2017 saa 07:47

Nubwo abantu bashaka ko umugore n'umugabo bareshya,ntabwo ariko imana ibibona.Imana niyo yaturemye,iturusha ubwenge.Tugomba kumvira ibyo idusaba.Impamvu iyi si ifite ibibazo,nuko abantu hafi ya bose banga kumvira imana.Bararwana,bakiba,bagasambana,bagacuranwa,bakangana,bakaronda amoko n'aho umuntu yaturutse,etc...Kubyerekeye abagore,dore uko Bible ivuga. Muli 1 Corinthians 11:3,havuga ko umugabo ari chef w'umugore.Binyuranye na bya bindi bita Gender.Kugeza ejobundi,nta mugore wajyaga imbere ngo ayobore idini kuko imana ibibuza.Ariko kubera ko basanze harimo amafranga,ubu ABAGORE basigaye ari ba Pastors,Bishops na Apotres.Imana nta na rimwe yemerera abagore kuyobora amadini.Namwe ubwanyu muzi ko nta myanya y'ubuyobozi mu dini abagore bali bafite mu gihe cya YESU.Mu NTUMWA ze,nta mugore wabagamo.Dore amasomo abuza abagore kuyobora idini cyangwa itorero.Ariko mubanze mwemere ko Ibyanditswe byose byahumetswe n'Imana (2 Timote 3:16).Ntimugapinge ibyo Bible ivuga,nimurangiza ngo mwiyite Abakristu.Bible isaba abagore kutajya imbere ngo bayobore itorero.Bisome muli 1 Timote 2:11,12;Abefeso 5:22.Muli 1 Abakorinto 14:34,35,havuga ko "biteye isoni ko umugore ajya imbere y'abagabo akigisha (mu nsengero)".Nongere mbisubiremo,abagore batangiye kuba abakuru b'amadini kuva mu myaka mike ishize,kubera gushaka gukira.Kubera ko basuzugura imana,nabo bali mu bantu bazarimbuka ku munsi w'imperuka. Kuba barabibohoje,nabyo byerekana ko tuli mu munsi y'imperuka.Tugomba kwemera ORDER (gahunda) yashyizweho n'imana.Abashaka kuyigomekaho,ntabwo bazabona ubuzima bw'iteka.Iyo bapfuye biba birangiye batazazuka.
Kanda hano umusubize

magorwa - 10/03/2017 saa 07:03

Ariko namwe ye gukubita sibyiza ariko mureke gukabya mutubikamo ubwoba umugore agendukwashatse agaruke ukwashatse nguwo sasita sasaba zijoro numubaza utiwarurihe ati urambaziki nakugirira imbabazi akubwireko yararimukabyiniro ati wibeshye uvuge urebe akakubaho muginga ubwo iherezo mubona aririhe koko mutabeshye vuga ufungwe turugo ufungwe ibyonibiki mumbwizukuri murakoze
Kanda hano umusubize

Maringa - 10/03/2017 saa 05:44

Gukubita umugore ntawe ubishyigikiye ariko kandi iyi message ya governor ndumva itubaka ahubwo no Rutwitsi
Kanda hano umusubize

LAURENT - 11/03/2017 saa 06:55

UWO NIWE UBAKWIRIYE,REKA ARANGIZE AMATIKU YANYU,ELLE A LE VERBE, UMUSHIRUKAZI WAWE.
Kanda hano umusubize

- 9/03/2017 saa 19:29

Iyimanda Dukeneye Perezida Wumudamu Nabasirikare Bagombakuba 50 kwijana uburinganire bubonekehose kuki munzegozumutekano batabyitaho
Kanda hano umusubize

RUDOVIKO - 9/03/2017 saa 15:15

YAVUZE NEZA,UBUSE AHUBWO BAJYA BAHAMAGARA NA POLICE IKABAFUNGA. GUKUBITA NO GUKOMERETSA NICYAHA GIHANIRWA.
Kanda hano umusubize

Majyambere - 9/03/2017 saa 18:20

Ahubwo bagye bumvikana boye kugwana bible ivuga ngo bagore mugamburukire abagabo banyu namwe bagabo wukunde abagore banyu
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X