Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Uwari washyize Justin Bieber mu kangaratete yatangiye kwicuza ibyo yamukoreye

Justin Bieber ukomoka muri Canada ariko ubu akaba abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yamaze guturwa umutwaro wari umuremereye nyuma y’uko uwari wamushyize mu kaga yatawe muri yombi.

Umugabo w’imyaka 42 y’amavuko mu guhugu cya Australia, ubu akurikiranyweho ibyaha birenga 900 bifitanye isano n’ihohoterwa ry’abana rishingiye ku gitsina nyuma yo kwiyitirira Justin Bieber.

Uyu mugabo wiyitiriye Justin Bieber mu byaha 931 aregwa, harimo ibyaha bitatu byo gusambanya abana ku ngufu ibindi byaha 157 bikaba bitarabonerwa gihamya.
Umushinjacyaha Jon Rouse yamaganiye kure iki cyaha asaba abakunzi b’ibyamamare (abafana) n’ababyeyi kuba maso bakareba kure.

Yagize ati “Igihamya kuba aba bana batagira ingano bibwiraga ko bashikirana n’icyamamare byerekana ko hakenewe ubushishozi no gutekereza uburyo twatoza abana bacu uburyo bakwitwara ku mbuga nkoranyambaga.”

Polisi yemeza ko iperereza kandi rikomeje gukorwa n’abayobozi b’inzego zishinzwe umutekano ku isi hose, harimo polisi y’Ubudage na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Uk.businesssider.com itangaza ko bamwe mu batanze ikirego harimo 50 bakomoka muri Amerika, 6 bakomoka muri Ositaraliya (Australia) abandi 101 baturuka mu bihugu polisi itagaragaje.

Polisi itangaza ko yakoresha imbuga nkoranyambaga zitandukanye zirimo Facebook na Skype ashikirana n’abana.

Uyu mugabo uregwa akaba azitaba ubutabera mu rukiko rwa Brisbane taliki ya 2 Mata 2017.

Ibi bibaye mu gihe mu minsi ishize uyu muhanzi yigeze kuvumira ku gahera imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa Instagram avuga ko izo mbuga zose ari iz’ikuzimu.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

nn - 11/03/2017 saa 17:37

urifeke wagiye wandika inkuru isomeka isobanutse
Kanda hano umusubize

Dushime Jackson - 9/03/2017 saa 21:59

Ntibisobanutse
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X