Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Hanze y’u Rwanda >> 

Diamond yihenuye ku itangazamakuru

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cyaTanzaniya ndetse ufite izina rikomeye muri aka karere u Rwanda ruherereyemo ndetse no muri afurika Diamond Platnumz yihenuye ku itangazamakuru avuga ko atajya akora indirimbo ategereje ko aribo bari buzimenyekanishe.

Amakuru dukesha Bongo 5 ikinyamakuru cy’imyidagaduro gikorera muri Tanzaniya Diamond Platnumz yavuze ko Radio cyangwa Televiziyo (television) ko ataribyo atezeho kumenyekana mu gihe akoze indirimbo bazicuranga cyangwa batazicuranga.

Yagizeati: “ Kuri ubu ntago nkora indirimbo nzikorera Radio cyangwaTv n’ibindi…. Ahubwo nkora indirimbo ntekereza uko abantu bari buyakire kandi hari n’ubundi buryo bwinshi butandukanye bwo kumenyekanisha ibihangano byawe nko ku mbuga nkoranyambaga.

Diamond yavuze ko hari agatsiko kagerageje kumusebya gakoresheje ibitangazamakuru bakorera kugeza ubu akaba agira n’inama n’abandi bahanzi bafite izina rikomeye nkawe kwitondera uburyo bamenyekanisha ibihangano byabo.

ibi abivuze mu gihe tuzi neza ko itangazamakuru aricyo kintu cya mbere gifasha umuhanzi kumenyeekana kuko zitacuranze indirimbo ze byagorana kumenyekana.

Diamond amaze kwigaragaza mu ruhando rwa muzika dore ko uretse gukorana n’abandi bahanzi bakomeye muri afurika, ubu yamaze kwagura imbibe kuko aherutse gukorana indirimbo umuhanzi ukomeye w’umunyamerika Ne-yo bise Mary u ikunzwe muri iki gihe.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

mutuy - 12/03/2017 saa 08:22

Njyewe ndunva diamnd yakwi subiraho ok
Kanda hano umusubize

mutuy - 11/03/2017 saa 09:51

Njyewe daymond ndamukundacya ne ariko ibyoyakoze nagahomamunwa ibyobabyitumure ngwe ndu__miwe
Kanda hano umusubize

mutuy - 12/03/2017 saa 07:54

Ndumva bikaze dusigaye duhaga tukajyirangontitu zonjyera gushakakurya njyr diamond turamukundape niyisubireho ok
Kanda hano umusubize

nyundo - 10/03/2017 saa 16:32

Uyu bawita umwijuto w'ikinonko.kuko nizo mbuga nkoranya mbaga avuga nazo nitangaz'amakuru.gusa ngo utaz'ikimuhatse areba inungu y'ise igitsuri.
Kanda hano umusubize

kazungu - 9/03/2017 saa 21:39

ntibikwiye kwihenura kuwakugejeje aho iheze. diamond ebu kumbuka kwenye ulipo toka Haya Mimi naka kimya
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X