Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Sudani y’Amajyepfo haba hari gutegurwa Jenoside

Amakuru aturuka mu gihugu cya Sudani y’Amajyepfo biravugwa ko haba hari mu gutegurwa Jenoside ishobora gukorerwa abo mu bwoko bw’aba Nuer. Nk’uko Icyegeranyo cy’umuryango w’Abibumbye ONU kivuga.

JPEG - 38.2 kb
Aba ni bamwe mu baturage bo mu bwoko bw’aba Nuer bivugwa ko baba bagiye gukorerwa Jenoside.

Iki cyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye ONU kiravuga ko ubwicanyi buri gukorerwa muri Sudani y’Epfo bushingiye ku moko kandi ko bushobora gutuma haduka Jenoside yakorerwa abo mu bwoko bw’aba Nuer.

Ibi bivuzwe nyuma yaho hasohokeye iki cyegeranyo nyuma y’amezi arindwi hakorwa ubushakashatsi ku bwicanyi buvugwa muri iki gihugu bwibasira abasivile. Iki cyegeranyo kandi kivuga ko kuva mu kwezi kwa 7 umwaka wa 2016 hari kubera ibikorwa by’iyicarubozo by’umwihariko bikorerwa abo mubwoko bw’aba Nuer.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko abasirikare ba leta n’abandi bitwaje intwaro batangiye kwica abasivile bashingiye ku moko , babicisha inzara bakanatuma bata ingo zabo bakajya kwandagara ku gasozi.

Ishyaka riri kubutegetsi n’ikigo gishinzwe umutekano ndetse n’igipolisi nibyo bishinjwa cyane kwihisha inyuma y’ibi bikorwa by’ubwicanyi bukorwa n’abasirikare ba leta ndetse n’inyeshyamba.

Iki cyegeranyo kivuga ko abasirikare ba leta abenshi muri bo ari abo mu bwoko bw’aba Dinka bakaba bahiga abasivile bo mu bwoko bw’aba Nuer ari nabo bari gutegurirwa jenoside nk’uko iki cyegeranyo kibivuga ndetse ngo abagore bo muri ubu bwoko bakaba bafatwa ku ngufu.

Leta ya Sudani y’Epfo ariko yahakanye aya makuru, ivuga ko nta jenoside iri gutegurwa muri iki gihugu ndetse ko nta n’ubwoko buri guhigwa. Perezida Salva Kiir yasabye ko hategurwa ibiganiro bihuza abenegihugu.

JPEG - 42.9 kb
Perezida Kirr wa Sudani ya majyepfo

Mu minsi ishyize nibwo havugwaga amakuru yuko ubutegetsi bwa Perezida Kirr bwaba bugiye gushyirwaho iherezo, nyuma yuko uwahoze ari umusirikare mukuru Lieutenant General Thomas Cirilo Swaka yamaze gutangaza ko ashinze umutwe wo kuzahirika Kirr ku butegetsi vuba na bwangu.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Bagabo - 11/03/2017 saa 07:33

Uyu mugabo Kiir nawe aririwe ntaraye kuko genocide ni yo turufu abanyamerika bakoresha mu guhirika no kurandura ubutegetsi batifuza ! Nkurunziza nawe iyo atagira Uburusiya n'Ubushinwa aba yaribagiranye!
Kanda hano umusubize

oya - 10/03/2017 saa 20:07

Ingabo z'u rwanda se ubwo ziriyo ? Abana ntibagapfe. Abasivire ntibagapfe. Abasirikare bo bazira iki? Sarvakir? Riek,? Twe abaturanyi Imana izabitubaza.
Kanda hano umusubize

mutuy - 10/03/2017 saa 19:31

Ndunva nkrwa nda mwajyira icyomukora natwe nkabanyarwa nda tugonbakujyi ricyotwakora murakoze
Kanda hano umusubize

mutuy - 10/03/2017 saa 19:31

Ndunva nkrwa nda mwajyira icyomukora natwe nkabanyarwa nda tugonbakujyi ricyotwakora murakoze
Kanda hano umusubize

Mutimamuke - 10/03/2017 saa 12:59

Ntabintu nabimwe Museveni ajyamo ngo birangire bidahitanye imbaga yabantu.
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X