Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Iyobokamana >> 

Mu mateka Kiliziya Gatolika igiye gushyiraho abapadiri bafite abagore

Nku ko byatangajwe n’umushumba wa Kiriziya gaturika ku isi Papa Francis, yavuze ko abagabo bubatse nabo bajya bagirwa Abasaseridoti kugira ngo bakorere umurimo w’Imana mu duce tw’Isi twitaruye tutarimo Abapadiri bahagije.

JPEG - 23.4 kb
Umushumba wa Kiriziya gaturika ku isi Papa Francis

Nkuko tubikesha ikinyamakuru kitwa Die Zeit cyandikirwa mu Budage , Papa Francis yavuze ko muri iki gihe Kiliziya iri kureba niba nta kuntu havugururwa bimwe mu mahame ayigenga kuburyo byafasha abagabo bubatse guhabwa ubusaseridoti.

JPEG - 98.6 kb
Abagabo bubatse nabo bajya bagirwa Abasaseridoti

Ibi bikaba byatuma uduce tw’isi cyane cyane mu Burayi tubasha kubona abapadiri bo gukora umurimo w’Imana.

Ibi ariko nibyemezwa ntibizaba bireba abagabo bubatse vuba cyangwa bagiye muri Kiliziya Gatulika vuba kuko ngo baba ‘bataraba abantu bo kwizerwa’.

Papa Benedigito XVI wasimbuwe na Papa Francis yigeze kuvuga ko ubuseribateri ku bapadiri atari ihame ridakuka mu zindi Kiliziya nk’uko yenda bimeze ku ihame ryo kuzuka kwa Yezu Kirisitu.

Nubwo Papa Francis yavuze kubyo kugira Abagabo bubatse Abasaseridoti icyo kugira abasaseridoti abagabo bubatse (kubemerera kurongora) cyo ntiyakigarutseho.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

emmanuel - 26/04/2017 saa 15:25

papa rakoze
Kanda hano umusubize

emmanuel - 26/04/2017 saa 15:22

papa akomerereze aho akora umurimo wi mana neza peee imana imwongerere umugisha
Kanda hano umusubize

Matabaro Rene - 7/07/2017 saa 05:26

njyewe simbyemeye kuko ataribyo nafate ibintu uko yabisanze
Kanda hano umusubize

Matabaro Rene - 7/07/2017 saa 05:26

njyewe simbyemeye kuko ataribyo nafate ibintu uko yabisanze
Kanda hano umusubize

Matabaro Rene - 7/07/2017 saa 05:26

njyewe simbyemeye kuko ataribyo nafate ibintu uko yabisanze
Kanda hano umusubize

Matabaro Rene - 7/07/2017 saa 05:27

njyewe simbyemeye kuko ataribyo nafate ibintu uko yabisanze
Kanda hano umusubize

Matabaro Rene - 7/07/2017 saa 05:27

njyewe simbyemeye kuko ataribyo nafate ibintu uko yabisanze
Kanda hano umusubize

- 12/08/2017 saa 16:12

icyo si igitangaza rwose bibiliya ivuga iki soma danyeri 7:25 azigira inama zo guhindura ibihe n;amategeko kandi bizarekerwa mu maboko ye.... ubwo rero ni ukuba maso ubuhanuzi mureke busohore
Kanda hano umusubize

Dolomieu - 12/03/2017 saa 12:45

L'EGLISE CATHOLIQUE EST UN PARADOXE INSONDABLE DU CHRIST. ALORS IL FAUT UNE CONNAISSANCE A LA FOIS PHILOSOPHIQUE ET THEOLOGIQUE AVEC L'AIDE DE L'ESPRIT SAINT POUR INTERPRETER ET ANALYSER SES ECRITURES.
Kanda hano umusubize

J.P. - 12/03/2017 saa 12:36

Ni ukwitonda. Bibiliya ivuga n'abatazashaka kubera ingoma y'Imana ( Mt 19, 12-13 1Kor 7, 1-8 ). Gushaka ni impano y'Imana no kudashaka kubera Iyo ngoma ni impano. Bityo rero, mtimukagaragaze ibyo gushaka gusa, no kudashaka Bibiliya irabiteganya. Kiliziya niyemera ko umupadri ashobora gushaka, ntizabigira itegeko. Izarekera uburenganzira umupadri udashaka gushaka. Kandi no muri Bibiliya hagaragaramo abatarashatse: Yezu, Yohani intumwa, Pawulo, Yohani Batista,... Ubwo ni uko nivugiye abo mu Isezerano rishya. Na ho uwavuze ko ngo abapadri basanzwe babyara, nace bugufi. Padri agiye muri izo nzira ( gusambana, kuko kubyara atari cyo cyaha ), namugereranya na Petero wihakana Yezu, na Yuda wamugambaniye. Padri utasambanye ( ni abasigaye bose ), namugereranya n'intumwa zindi zamubereye inyangamugayo. Ahubwo mbaze: ko ntacyo muvuga Ku bashakanye basambana hanze?
Kanda hano umusubize

« Gushaka ni impano y’Imana no kudashaka kubera Iyo ngoma ni impano. Bityo rero, mtimukagaragaze ibyo gushaka gusa, no kudashaka Bibiliya irabiteganya» Nibyo rwose, uvuze neza ibihura 100% n'ibyanditswe byera. Kuko mu Itorero rya mbere dusangamo Abakozi b'Imana BARI BAFITE ABAGORE (urugero Simoni Petero , Abavandimwe ba Nyagasani : abo ni Yakobo, na Yuda utari Isikariyota - uriya wanditse urwandiko rwegereye Ibyahishuwe.) Hari n'Abakozi b'Imana bari badafite Abagore (Urugero : Pawulo na Barinaba) Bityo rero mu Itorero rya mbere washoboraga Kuba Umukozi w'Imana KU RWEGO URWO ARI RWO RWOSE,( UMWEPISKOPI,...) warashatse cga se utarashatse. Nta murimo wari uhariwe abashatse gusa, cga ABATARASHATSE GUSA. Ibi Utabyemeye waba wirengagije ukuri nkana. (Ibyo wabisoma mu 1Abanyakorinti.9:3-5 ndetse n'ibisobanuro biri hasi ya paje, muri Bibiliya Ntagatifu ku murongo 9:5) Soma na 1Timote.3:1-12. Imana iguhe umugisha Muvandimwe muri Kristu Yezu.
Kanda hano umusubize

bagabo - 13/03/2017 saa 15:44

TANDUKANYA ICYAHA CY'UMUSHUMBA N'INTAMA. NAHO GUSAMBANA KW'ABAPADIRI N'IBISANZWE, UMUNTU MUZIMA WAKWIYEMEZA KUBAHO ATARYA,ASHOBORA KUMARA UMUNSI 1,2,3,4 ARIKO AMAHEREZO N'UGUTSINDWA, NO KUTARONGORA URI MUZIMA ,USHOBORA KUMARA UMWAKA 1,2,3 ARIKO AMAHEREZO N'UGUTSINDWA. KERETSE ARI IKIREMBA. KANDI PADIRI NIWE UZI AMABANGA Y'ABASAMBANYI BOSE, UBWO SE URUNVA BAMWIMA . USHOBOYE KUKUBWIRA IBANGA RIREMEREYE KURIYA NTACYO YA KWIMA.
Kanda hano umusubize

Patrick - 11/03/2017 saa 16:37

Batinze kubikora kuko nubundi nitegeko ryabantu nkuko danyeri yabihanuye Daniel 11:36_ 37
Kanda hano umusubize

Nzabihimana Joseph - 11/03/2017 saa 09:27

Nibabahe Rugari Kuko Nubundi Ntibyababuzaga Kubyara,Kandi Bagakomeza Kwitwa Abakozi Bimana.
Kanda hano umusubize

Nzabihimana Joseph - 11/03/2017 saa 09:26

Nibabahe Rugari Kuko Nubundi Ntibyababuzaga Kubyara,Kandi Bagakomeza Kwitwa Abakozi Bimana.
Kanda hano umusubize

- 10/03/2017 saa 18:28

BasanZwe babaho barenga 200 kW isi
Kanda hano umusubize

Papa aramutse afashe uwo mwanzuro, waba rwose uhuje n'ibyanditswe byera. Dore icyo Bibiliya ibivugaho. ( Ndakoresha Bibiliya Ntagatifu) 1Timote.3:2-5 : « Ariko rero, UMWEPISKOPI agomba kuba ari umuntu w'inyangamugayo, WASHYINGIWE rimwe risa... akamenya kugenga URUGO RWE no gutoza ABANA BE kumvira... Nonese koko umuntu utazi gutegeka URUGO RWE BWITE, yashobora ate kwita kuri Kiliziya y'Imana.» 1Timote.3:12:« ABADIYAKONI bagomba kuba BARASHYINGIWE RIMWE RISA, bakamenya gutegeka neza ABANA BABO N'INGO ZABO. » 1Abanyakorinti.9:4-5: « Mbese twebwe twe ntitwagira uburenganzira bwo kurya no kunywa? Mbese ntitwashobora kugendana N'UMUGORE duhuje ukwemera, nk'uko izindi ntumwa, n'abavandimwe ba Nyagasani, na Kefasi babigenza?» Mu busobanuro buri hasi ya paje, Bibiliya Ntagatifu igira iti: 9:5 KUGENDANA N'UMUGORE DUHUJE UKWIZERA : Benshi mu ntumwa no mu Bogeza Inkuru Nziza, BARI BARASHATSE. Buri muntu yajyaga hose yabaga ari kumwe n'umugore we, bigasaba amakoraniro y'abakristu kubitaho. Pawulo yari azi neza ko abifitiye UBURENGANZIRA. We na Barinaba rero bahisemo kutagira umuntu n'umwe barushya no gutungwa n'amaboko yabo. Matayo.8:14-15 : « Yezu ngo agere kwa Petero, asanga NYIRABUKWE aryamye, yahinduwe. Amukoze mu kiganza, ubuganga bumwamukamo arabyuka, arabazimanira. » >> Uko Ibyanditswe bibyerekana rero, uhereye kuri Petero, ari we Kefasi, intumwa zindi, Abepiskopi, abadiyakoni,... (uretse Pawulo na Barinaba), bose bari bafite abagore. Amateka atwereka ko iyi nyigisho ibuza ABEPISKOPI n'abandi gushaka abagore ,ko yaje nyuma cyane mu binyejana byinshi intumwa zarasinziriye. Iyi ni inyigisho y'inzaduka, yaje nyuma, itandukanye n'ibyanditswe byera, nk'uko tumaze kubisoma muri Bibiliya Ntagatifu. ( Ushaka gusobanukirwa byinshi ku Byanditswe Byera, yasaba ko mushyira muri groupe ya watsapp : nimero ni 0727222925 )
Kanda hano umusubize

rukato - 11/03/2017 saa 20:22

Uyu mugabo azahora yibukwa muri Kiliziya y'i Roma;arayiteza intambwe mu bintu bisaba ko hatangwa uburenganzira (bwo kubikora)ku mugaragaro.Urugero:kubyerekeye abatinganyi,ati "sinabacira urubanza".None kuby'irongora ry'abapadiri "arababohoye".Aho ,niba hariho abasezeranye kudashaka(voeu de célibat), ntibagiye kwimara agahinda ku bwinshi?Ndibwira ko azatungura abantu no mu bindi kuko Kiliziya ye igomba kwivugurura bihagije kugirango irangize umurimo ukomeye yashyiriweho. Papa Francis yivugiye ko atazaramba kuri uriya murimo.Kuri we rero n'igihe cyo kwihutisha gahunda zose afite ,bityo wenda, uzamusimbura azasoze umurimo: ashyira imbaraga mu kugarura intama zazimiye muri Kiliziya yazibyaye( ndavuga amatorero yagiye yiyomora kuri Kiliziya Gatolika), wenda anashimangira umubano mushya hagati ya Vatikani n'Uburayi bugiye kwiyubaka nyuma ya Brexit.!
Kanda hano umusubize

NYANJOBE Jude - 10/03/2017 saa 17:24

Nta na hamwe Bible ibuza abanyamadini kurongora.Nubwo Kiliziya Gatolika yigisha ko PETERO ariwe PAPA wa mbere,Bible yerekana ahantu henshi ko PETERO witwaga na none SIMONI,yali afite umugore (Mark 1:30,31).Ikibabaje nuko abapadiri banga kurongora,nyamara hafi ya bose bagasambana,ndetse benshi bakaba bafite abana.
Kanda hano umusubize

J.P. - 12/03/2017 saa 12:42

Nkubaze, unsubize. Harya mu Rwanda abapadri ni bangahe? Ababyaye bo ni bangahe? Ikimenyetso cg urukiko bigaragaza ko abo bana ari ababo biri he? Watweretse inyandiko y'ubwo bushakashatsi ( kugira ngo bitaba amagambo )? Mbese wafashe bangahe barimo kubyara? Ibihe byiza
Kanda hano umusubize

nyundo - 10/03/2017 saa 15:46

Iki gitekerezo cya papa ndagishigikiye pe.kandi bizatuma abayoboke ba kiriziya gaturika biyongera cyane.
Kanda hano umusubize

nyundo - 10/03/2017 saa 15:36

Iki gitekerezo cya papa ndagishigikiye pe.kandi bizatuma abayoboke ba kiriziya gaturika biyongera cyane.
Kanda hano umusubize

H - 10/03/2017 saa 12:57

Nibareke n'abagiyemo mbere bashake rwose kuko bamwe n'ubundi babyara rwihishwa .Ubwo c batandukaniye he n'abashyingiranywe ?
Kanda hano umusubize

Innocent - 12/08/2017 saa 18:24

Ndumusose Narindi Kumwe Nabakobwa Babiri Dusaba Padir Rifut Yangakojyamo Kandi Harimo Umwanya Atwara Abobakobwa Ubwose Murumva Iki? Narumiwe Bashatse Baruhuka
Kanda hano umusubize

vincent - 10/03/2017 saa 12:33

chacun a sa droit de we marrier
Kanda hano umusubize

- 29/03/2017 saa 21:14

l dsDdddddddd
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X