Monaco cosmetics

Tanzaniya: Kigosi urugo rwamunaniye kubera nyina

Umukinnyi wa filimi mu gihugu cya Tanzaniya Vicent Kigosi bita Ray Kigosi ngo byananiranye kubana n’umubyeyi w’umwana we biturutse ko Chuchu (umukunzi wa Kigosi) na Nyina wa Kigosi badahuza na gato.

Umukinnyi w’amafilimi Ray Kigosi ngo ibyo kubana n’umugore we Chuchu banaheruka kwibaruka umwana ngo kubera Mama wa Kigosi atabishaka.

JPEG - 30.5 kb
Umukinnyi wa Film Ray Kigosi

Mu kiganiro yagiranye na kimwe mu binyamakuru byo muri Icyo gihugu yemeza ko ibyo kubana n’uwo mukunzi we birimo ibibazo bitari bike Kubera umuvyeyi we. Akavuga ko Nyina atamwemerera kuba ahandi atari iwabo.

Uwo muhererezi, avuga ko ariwe Nyina asigaranye ngo biragoye cyane kujya kubana n’undi asize Nyina wenyine. Aho ngo niho hari ikibazo cyo kujya kubana na Chuchu umubyeyi w’imfura ye.

PNG - 692.9 kb
Kigosi n’umukunzi we Chuchu

Ku kibazo cy’uko uwo mukunzi we ngo babana aho iwabo, ngo ntibyakunda kubera Umukunzi we na Nyina(wa Kigosi) badacana uwaka. Ngo basanzwe batumvikana.

Icyo kibazo cy’ubushuti budasanzwe buri hagati ye na Nyina ngo umukunzi we asanzwe akizi, nicyo gituma ngo yarahisemo kumukodeshereza inzu asanzwe abamo. Amakuru aturuka muri tanzaniya avuga ko Chuchu yaba ababazwa cyane n’ingeso zuwo musore.

Iyo ngeso s’iyindi n’uko buri gihe agenda igihe ashakiye Chuchu akamubona igihe gito kuko mu gicuku amusiga agataha kwa Nyina.
Imwe mu nshuti za hafi za Chuchu yatangaje ko umukunzi wa Kigosi bimubabaza cyane.

JPEG - 31 kb
Umwana Kigosi aherutse kubyarana na Chuchu

Twababwira ko yaba Kigosi na Chuchu umukunzi we bose bakunzwe mu gihugu cya Tanzaniya mu bijyanye n’amafilimi muri icyo gihugu.

Ariko Kigosi akaba ngo yaragiye abeshyuza amakuru y’uko barushinze n’umukunzi we ibi bikaba byaragiye bikwirakwizwa na Chuchu ubwe.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Jimmy - 11/03/2017 saa 00:25

mana nyini ngabo" jye ndanona ibyo abo bahanzi bacu bakiña, Aribyo bbagarukira. Arko mubantu bKunze kureba rre bakina," sizo nyine zibbayeho? ?
Kanda hano umusubize

Jimmy - 11/03/2017 saa 00:24

mana nyini ngabo" jye ndanona ibyo abo bahanzi bacu bakiña, Aribyo bbagarukira. Arko mubantu bKunze kureba rre bakina," sizo nyine zibbayeho? ?
Kanda hano umusubize

serap - 10/03/2017 saa 17:39

Yego Nabyaye Umuhungu Winzobe,ariko Ngwabahungu Binzobe Bakunze Kubimbwa. Type gufatimyanzura bimunanire. ngwarabyuka ngwakaja kureba maman we vraiment donc!.
Kanda hano umusubize

mutuy - 10/03/2017 saa 16:55

Njye inama namujyira nukoyabana numugore we akare mamawe kuko yabyaranye numugore njyendunva yasanga umugore
Kanda hano umusubize

nyundo - 10/03/2017 saa 16:25

Byo ba mama bacyu turabakunda cyane.ark nanone igihe kiragera bikabangobwa tuje hirya yabo gato ngo twagure imiryango.keretse niba Kigosi adashaka kubana nuwo mugore,hanyuma akagira nyina urwitwazo,nibyo birashoka.ark bibaye kuko ari nyina ubigiramo uruhare,nawe yaba ar'umubyiye gito.kigosi nawe yab'atekereza nabi cyane,kuko nyina n'umugore w'ise suwe.
Kanda hano umusubize

CQ - 11/03/2017 saa 11:32

"Kuko nyina n'umugore w'ise" ntibibaho mu kinyarwanda, Bavuga " Nyina ni umugore wa Se" Nagukoseraga mwana Nyundo alias Kinubi !!!
Kanda hano umusubize

CQ - 11/03/2017 saa 11:33

"Kuko nyina n'umugore w'ise" ntibibaho mu kinyarwanda, Bavuga " Nyina ni umugore wa Se" Nagukosoraga mwana Nyundo alias Kinubi !!!
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X