Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Kapiteni wa Mukura VS yahagaritswe yoherezwa gukorera imyitozo mu bana

Mazimpaka Andre, umunyezamu wa mbere akaba na kapiteni wa Mukura Victory Sports, yamaze guhagarikwa mu ikipe ya mbere.

Nk’uko byemezwa n’ ndetse bigaragara no mu ibaruwa dufitiye kopi, Mazimpaka Andre yahagaritswe mu ikipe ya mbere, yoherezwa mu bana.

Impamvu yo guhagarikwa kw’uyu munyezamu mu ikipe ya mbere, ni uko yari amaze iminsi ibiri atari mu ikipe.

Amakuru agera ku imirasire avuga ko Mazimpaka yagiye kwivuza nyuma y’umukino wa Kiyovu Sports, ndetse yagarutse mu ikipe ejo hashize, dore ko mbere y’umukino wa APR FC nabwo uyu munyezamu yari afite imvune y’urutugu yatumye asiba imikino imwe, isoza ibanza ya shampiyona.

Mazimpaka yasibye umukino uheruka wabahuje na Kiyovu, n’ubundi afite amakarita atatu y’umuhondo, gusa Minnaert ntabwo yigeze yishimira uburyo uyu munyezamu yitwaye mu mukino batsinzwemo na APR FC 3-2 ku munsi wa 17 wa shampiyona, aho avuga ko yagize uruhare mu gutsindwa kwa Mukura cyane ku gitego cya gatatu, muri uyu mukino wari uwa mbere kuri we, kuva Minnaert ageze i Huye.

Umutoza Minnaert yavuze ko bahisemo kumwohereza gukorana n’ikipe y’abato ya Mukura, aho kumuha ibindi bihano.

JPEG - 13.7 kb
umutoza wa Mukura VS Ivan Minnaert

Yagize ati :" Mazimpaka yiyumva ko ari umu-Star nyamara ntabwo ari we."

Ku ruhande rwa bamwe mu bakinnyi bafatwa nk’aho ari bakuru (seniors) muri Mukura, bashinja umutoza Ivan Jacky Minnaert agasuzuguro dore ko kuva uyu mutoza ageze muri Mukura, bamwe batakibona umwanya wo gukina.

Mukura VS barakira Police FC mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uzabera i Huye mu mpera z’iki Cyumweru.

Bruce MUSHUMBA

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

- 10/03/2017 saa 22:05

Ikibazo Nge Mbomarumutoza Kandi Ndakeka Ataraje Kuzamurabana Twe Turashaka Resultant Nziza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X