Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imyidagaduro >> Mu Rwanda >> 

Davis D arabyinira ku rukoma nyuma yo kwisanga mu bahanzi 10 bari muri Guma Guma

Icyishatse David umenyerewe nka Devis D, nyuma yo kwinjira muri Guma Guma ku nshuro ye ya Mbere avuga ko kuri we aribyo byishimo yagize kuva atangiye umuziki bityo ibyari inzozi bikaba bikomeje kuba impamo.

Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye na Imirasire.com yavuze ko akimara kumenya ko ari mu bahanzi 10 bazahatanira igihembo cya Guma Guma ku nshuro yayo ya VII yasazwe n’ibyishimo bitagira uko bingana.

Yagize ati”Nkimara kumenya ko ndi mu bahanzi 10 bazahatanira irushanwa rya PGGSS narishimye cyane rwose bitagira uko bingana, numvise ari indi ntambwe nteye mu buzima bwanjye, mbese kugeza ubu nibwo umuziki wanjye utangiye.”

Abajijwe niba yarumvaga akwiye kujya muri iryo rushanwa, yashimangiye ko rwose yumvaga abikwiye ashingiye ku bikorwa bye birimo indirimbo zakunzwe cyane yakoze haba mu Rwanda ndetse no hanze.

Agaruka ku muziki we Devis yavuze ko yawutangiye kera ariko akaza kubikora nk’umwuga hanyuma mu 2012 nyuma gusohora indirimbo nyinshi ariko ntizamenyekana .

Mu 2015 akimara gukora indirimbo nka My Sweety, hakurikiraho Biryogo, Mariya Kariza, nibwo yaje kumenyekana kugeza ubu bikaba bimuhesheje amahirwe yo kwinjira muri Guma Guma.

Davis D yatangiye kumenyekana cyane ubwo yashyiraga hanze amajwi n’amashusho y’indirimbo “Biryogo” kugeza ubu akaba ari mu bahanzi b’injyana ya Afro beat bahagaze neza mu Rwanda.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Davis diane - 2/04/2017 saa 16:34

wow, nibyo koko yarabikwiye congs ahubwo m.boi keep it up
Kanda hano umusubize

- 11/03/2017 saa 10:47

Davis d niyarabikwiriye Kbs iyo baciriramo yvan buravan gusa nakundi byajyenda buravan aza muyubutaha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X