Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> Mu Rwanda >> 

Nyuma y’imisanzu ya Gisozi haba hakurikiyeho imisanzu ya Televisiyo na Radio?

Nyuma y’igihe kitarenze iminsi 34 Itorero ry’ADEPR ritashye ku mugaragaro inyuba ko zayo ziherereye ku gisozi zirimo Hoteli Dove, Mugihe abakirisito baribazi ko baruhutse ku bera imisanzu basabwaga yo kubaka izonyubako bamwe bikaba byaranabagizeho ingaruka, hari amakuri agera ku kinyamakuru imirasire.com avugako hatangiye ubukangurambaga mu bakirisito ku girango batange umusanzu wo gutangiza ku mugaragaro Radio na Televiziyo nubwo ayo makuru yaje guterwa utwatsi n’umuvugizi w’itorero w’ungirije Tom Rwagasana.

JPEG - 101.7 kb
Umuvugizi w’itorero w’ungirije Bishop Tom Rwagasana,

Ubwo habaga igikorwa cyo gutaha ku mugaragaro inyubako z’itorero ry’ADEPR zirimo na Hotel Dove, Icyo gihe umuvugizi w’itorero Bishop Sibomana Jean yavuze ko itorero rifite imishinga myinshi harimo n’umushinga wo gutangiza Radio na televiziyo bizakorera mu nyubako z’iyi hotel. Kugeza ubu radio yatangiye kugeragezwa, ikaba yumvikanira ku murongo wa FM 96.0

Kuruyu wa 10 Werurwe 2017 amakuru yageze ku kinyamakuru imirasire.com aravuga ko hatangiye ubukangurambaga ku bakirisito ku girango barebe uburyo batangira gutanga imisazu ku girango Radio na Televisiyo bitangire ku mugaragaro.

Bitewe n’impamvu z’umutekano zuwaduhaye amakuru, yasabye ko imyirondoroye itagaragara mu bitangazamakuru ku bera umwanya afite mu itorero, yavuzeko ubu hari ikibazo cyo kuzongera kubwira aba kirisito ko bagomba gutanga indi misanzu mu gihe hari nabari barabuze nayo gutanga ku ri Gisozi.

Yagize ati:” Mu byukuri ubu n’ikibazo kuzongera kukwira abakirisito uburyo batanga undi musanzu kandi hari bamwe mu bakirisito binagaragara ko bafite ikibazo ki mibereho itarimyiza ishingiye kunzara yagiye igaragara yatewe n’izuba ryacanye ariryinshi.

Ikindi nuko yakomeje avuga ko mu byukuri hari hakwiye ku rebwa ubundi buryo Ubuyobozi bw’itorere bwakoresha ariko hatabayeho kongera kubwira abaturage ngo batange undi musanzu.

Tukimara kumunva iki kibazo twashatse ku menya icyo ubuyobozi bw’itorero bu kivugaho maze tuvugana n’umuvugizi w’itorero w’ungirije Bishop Tom Rwagasana, maze ahakana ayo makuru avuga ko keretse n’iba ari abandi bashaka ku bigana
Yagize ati:” ayomakuru ntabwo ariyo kuko twebwe ntagahunda dufite yo kubwira abayoboke bacu ngo batange umusanzu kuko byose twarabirangije kandi na Radiyo yacu hamwe na Televiziyo byatangiye gukora”.

JPEG - 101.7 kb
Umuvugizi w’itorero w’ungirije Bishop Tom Rwagasana,

Bishop Rwagasana yavuze ko cyeretse niba hari irindi torero ryabiyitiriye akaba aribo bashaka ku bigana naho ADEPR ntakibazo kizongera ku mvikana kijyanye no gutanga imisanzu.

Nubwo Rwagasa avuga ko Radiyo na Tereviziyo byatangiye gukora, hari amakuru avuga ko Radiyo iri mu igeragezwa ku ko ntabiganiro biratangira gutambuka hagitambuka indirimbo zonyine , ikindi nuko na Tereviziyo bivugwa ko itaratangira kuko ubwo batahaga Hotel Dove, bamwe mu banyamakuru batweretse aho Tereviziyo izakorera ariko imirimo yo kubaka aho izakorera yari itaratangira.

JPEG - 45.5 kb
Iyi nyubako niho Radiyo na Televiziyo bi zakorera

Itorero ADEPR ryatangiye imirimo yaryo mu Rwanda mu 1940, ritangijwe n’abamisiyoneri bo muri Suède.

Usibye ivugabutunmwa ADEPR imaze kugira ibikorwa by’iterambere birimo amashuri amavuririro

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

vugukuri - 12/03/2017 saa 22:14

Abatanga ibitekerezo musome inkuru yasohotse mu kinyamakuru Rushyashya ivuga k'ubahoze bayobora ADEPR niho muramenya ishusho y'abayobozi ba ADEPR dufite ubu.
Kanda hano umusubize

mani - 12/03/2017 saa 11:18

Njye sinsengera muri ADEPR ariko nshimishijwe nibyo bari kugeraho Imana iboakomereze amaboko Abadakora nibo basakuza gusa Abayobozi bakora bubaka wabanganya iki? Njye nibaza ababasakuriza icyo bashingiraho kikanyobera nimukomereze aho kwizera kwanyu kugaragazwe n'imirimo njye aho nsengera nayobewe ibyo tubamo kuko n'ibikorwa byariho byaratunaniye kubisana tuba mumatiku gusa Abari gukora rero nongere nti Uwiteka abakomareze amaboko
Kanda hano umusubize

vugukuri - 12/03/2017 saa 22:07

None se niba ubashima wabasanze mugakorana.ibi bibyita uburyarya
Kanda hano umusubize

emmy - 11/03/2017 saa 21:02

nonese wagiye ukabuvuga Uwo muhanda ukawujyamo ninde wakubujije naho ADEPR yireke wowe ntuzayibazwa ka ndagirango mbabwire ko amafranga dutanga nayacu hari nabayatanga mubitagira umumaro sha tuzayatanga muvugeee natwe dukora yewee ba sanibarati baraturwanije ariko baratsinzwe
Kanda hano umusubize

- 12/03/2017 saa 08:07

Ahubwo Imana izabatwikira muri iriya nzu mwirirwa mucunaguza abakristo mubeshya ngo muri gukorera Imana
Kanda hano umusubize

KALIMA - 11/03/2017 saa 14:20

Iyaba twayatanganga bakanyuzamo nk'umwaka nta yindi misanzu batwaka ,ariko buri gihe ngo twubake ibiro by'ururembo tugure imodoka z'abayobozi ,radio na televizion ....ngayo nguko.Njye nzajya ntanga icya cumi mfashe n'abakene .Ibindi sinzongera.Ikindi kibabaje muri iyi minsi ni uko umukristo wa ADEPR ubajije ikijyanye na cash zitangwa ko bakabya bamushinja gukorana na FDLR ndetse na RNC .rwose ibyo biratubabaza mu kanya umuntu ampaye aho nsoma inkuru ivuga ivuga Usabwimana Samuel,Mutanganzwa Viateur na Birahagwa kuri rushyashya babasebya cyane .Ariko ntibyari binakwiriye ahubwo ikinyamakuru cyabyanditse nacyo cyaguye mu mutego cyera
Kanda hano umusubize

ninde ukiranuka - 11/03/2017 saa 11:48

Bantu mukomeje gutanga ibitekerezo kuriyi ngingo ndagirango mbisabire kugabanya guca imanza, njye ndi umwe muba kristo b'ADEPER arko nasanze uwaba intwari yajya yirinda kuvuga amagambo menshi, ahubwo nasanze igihe umuyobozi wawe aguciye umusanzu yitwaje ijambo ry 'Imana tujye tuwumuha twikiranure N'UWOTWAKURIKIYE ibisigaye tubiharire abadukuriye hato tutazabura umugisha kandi twanavunitse cg nibitunanira tubirecye tube intwari twiturize bizadufasha kubaho tudahuzagurika kko mu isi ntahari amahoro tuzayabona tujyeze mu ijuru gsa, asante gusoma igitekerezo cyanze !
Kanda hano umusubize

ndagijimana Jean bosco - 11/03/2017 saa 11:42

Kwitanga, gutanga 1/10 n'amaturo byanditse Muri bibliya kdi byarakoreshwaga mu isezerano rya kera n'irishya. Abatabikora birabareba uretse ko nta nabo. Muri ADEPR tuzakomeza kubikora uretse na television n'ibindi tuzabikora kandi abayobozi bacu badutoza umuco mwiza wo kwiteza imbere no gukora cyane turabashyigikiye. ADEPR oyeee, ivugabutumwa oyeee, Yesu wacu oyeee
Kanda hano umusubize

ndagijimana Jean bosco - 11/03/2017 saa 11:42

Kwitanga, gutanga 1/10 n'amaturo byanditse Muri bibliya kdi byarakoreshwaga mu isezerano rya kera n'irishya. Abatabikora birabareba uretse ko nta nabo. Muri ADEPR tuzakomeza kubikora uretse na television n'ibindi tuzabikora kandi abayobozi bacu badutoza umuco mwiza wo kwiteza imbere no gukora cyane turabashyigikiye. ADEPR oyeee, ivugabutumwa oyeee, Yesu wacu oyeee
Kanda hano umusubize

ndagijimana Jean bosco - 11/03/2017 saa 11:42

Kwitanga, gutanga 1/10 n'amaturo byanditse Muri bibliya kdi byarakoreshwaga mu isezerano rya kera n'irishya. Abatabikora birabareba uretse ko nta nabo. Muri ADEPR tuzakomeza kubikora uretse na television n'ibindi tuzabikora kandi abayobozi bacu badutoza umuco mwiza wo kwiteza imbere no gukora cyane turabashyigikiye. ADEPR oyeee, ivugabutumwa oyeee, Yesu wacu oyeee
Kanda hano umusubize

Imana niyo nkuru - 11/03/2017 saa 06:37

Turashima Imana nk 'abayoboke. b'ADEPER kubwo igikorwa cyiza cyivugira twagezeho, nubwo cyavunywe aba kristo, ahasigaye naho abayobozi bakuru kugeza inyungu zacyo kuba kristo boso.
Kanda hano umusubize

habimana - 11/03/2017 saa 00:00

mukomeze kutujyezah amakurumeza?
Kanda hano umusubize

Paul - 10/03/2017 saa 21:06

Ngo'' Tuzongera kwaka abayoboke bacu'' ubundi c abantu bayoboka wowe cg bayoboka Imana
Kanda hano umusubize

ngenzi - 10/03/2017 saa 19:49

mwari mumaze kabiri mudashyushya imitwe ya ba ADEPR.none se nkubwo amakuru arimo arihe.ngo kanaka yarambwiye>niki cyerekana ko yakubwiye se.
Kanda hano umusubize

Intabwa - 10/03/2017 saa 19:10

Ariko jye ubu sindumva impamvu ikibazo cyo kwitanga muri ADEPR cyabaye nk'igikangisho,ushatse kuvuga nabi itorero wese yitwaza imisanzu.reka mbabwire.mfite imyaka 47 nta rindi torero nabayemo icyo nabibutsa ni uko kimwe mu ndangagaciro za ADEPR harimo kwitanga kugikorwa runaka kigiye gukorwa.urugero:buriya insengero zirenga 90% zose zinyanyagiye ku midugudu yose yo mu gihugu zikomoka ku kwitanga kw'abakirisitu nyabo.ikibazo rero kiri ku bantu binjiye mu itorero batajyanywe no gushaka agakiza ahubwo bajyanywe no gushaka ibyubahiro n'indamu mbi.ariko nta mukirisito wa nyawe waterwa ipfunwe no kwitanga mu gihe igikorwa gifitiye akamaro itorero by'umwihariko n'abanyarwanda bose muri rusange.abo rero birirwa basakuza ni bamwe mu kinyarwanda bita abatindi burya ngo icyo utindi aguhaye ntikimuva ku mutima.kandi ba Sanibarati,ba Tobiya na ba Geshumu w'umwarabu bo mugihe cya Nehemiya asana inkike z'i Yerusalemu n'ubu ntaho bagiye.
Kanda hano umusubize

ukuri - 11/03/2017 saa 15:53

Unva nkubwire Iyo mana ukorera sinyizi niyo myaka yose umaze muri ADPR yaguphiriye ubusa, I m sorry to say that up to now you don't know the really God we serves. Ayo mahoteri rwose ntaho nzabona ahesha Imana icyubahiro, inzu z Imana zatangiye zikaa zaraheze mubirere ntanimwe yuzuye mwarangiza mukajyeho mukikubita mugatuza ngo Dore hotel twiyubakire. Imana idufashe pe.
Kanda hano umusubize

enock - 11/03/2017 saa 19:33

Imana.iguhe.umujyisha.ibyouvuze.nukuri.kuryana.mumatwi.yabanyabyaha.bijyira.inyaryejye.batamenya.icyibi.nicyiza
Kanda hano umusubize

uwayo - 10/03/2017 saa 18:29

uwaguhaye amakuru ntayo afite pe kuko amafrw ya radio na TV yarangije gutangwa hashize igihe erega twe turakora kandi ni kubushake cyane ko nta gereza adepr igira ntibanaguhagarikira amasakaramentu kuko ntayo tugira kuko iyo wabatijwe ikindi ushobora gukorerwa n'itorero ni ugusezeranywa rero ndumva udashaka gutanga imisanzu nta gihombo yagira ariko ntangajwe n'umuntu utanga amakuru ngo ibintu bizaba kandi byararangiye atabizi
Kanda hano umusubize

Rugerinyange Castar - 11/03/2017 saa 13:52

Uwayo hari ibintu utaramenya nawe uri muri ba bakristo baciraha nikubite ntabwo ukoresha amaso y'umwuka ngo umenye environment urimo. Icyo nakubwira nuko uriya mugabo Tom Rwagasana ni umukozi wa satani wujuje ibyangombwa kuko muri we hicayemo ibinyoma gusa, kugambana n'iterabwoba nta kuri agira. Nk'ubu bakoresheje inama m'ururembo rwa Gisenyi ibyo bahavugiye ngirango nibyo commission Nzahuratorero ibarega birimo imiyoborere mibi, kwigizaho imitungo, kugura amamodoka ahenze kandi ibizayagendaho n'ubundi bizava k'umutwe w'abakristo uhereye kuri essence (Uzabaze consumption/km ya ziriya V8), maintenance and repair y'imodoka (Ziriya V8 bafite uzabaze iyo zinjiye mu Akagera Business Group aho zikorerwa uzabaze invoice bishyurayo uko ingana). Rero ushobora kuba uvuga ariko ari nta makuru ufite ahubwo wibereye muri nzakagendana gusa utazi ibyicaye mu idini ryawe. Ikindi nta makuru ufite y'imikoreshereze yariya mafaranga yose ADEPR imaze gukura mu bakristo aho yagiye uramutse uhamenye ngirango n'umutima wawe ushobora guhagarara. Rero nakwisabiraga kudatiza umurindi abajura bameze nk'abakoreshakoro binjiye mu idini biyambitse uruhu rw'intama kandi impyisi mahuma zaje gusahura itorero. Nkubajije nti ibikorwa byose ADEPR ifite mu gihugu kandi byinjiza amafaranga menshi duhereye ku bitaro byo Nyamata/Bugesera ukongeraho ibitaro bya Gihundwe amafaranga abivamo waba uzi irengero ryayo??? Humuka amaso iki si igihe cyo kugendana agakiza kadafite kureba no gushishoza no kuyoborwa n'umwuka wera. Ikindi nakubaza ziriya modoka zigurwa cg Dove yubakwa hari igitekerezo wigeze utanga ntiwabonye bagusaba imisanzu ngo yo kubaka hotel?? Icyakubwira amabi yabaye ubwo Usabwimana Samuel amaze kuvaho ikizira kimaze kwinjira mu idini rya ADEPR (Ngaho amafaranga basanze kuri compte ya ADEPR ntawamenye irengero ryayo, ngayo amafaranga y'ikigega CICO, ngibyo ibikoresho byagombaga kurangiza inyubako byagiyehe,..... Humuka muvandimwe ureke kwigira uwavutse ejo!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!
Kanda hano umusubize

umukirisitu - 9/05/2017 saa 10:22

Iyi Radio ntirenga mumujyi wa Kigari kandi abayikeneye n'abo mucyaro twifuzako yagera kure hashoboka kandi igatangaza amakuru yose y' Itorero kuruta abandi. YESU Abahe Umugisha
Kanda hano umusubize

umukirisitu - 9/05/2017 saa 10:22

Iyi Radio ntirenga mumujyi wa Kigari kandi abayikeneye n'abo mucyaro twifuzako yagera kure hashoboka kandi igatangaza amakuru yose y' Itorero kuruta abandi. YESU Abahe Umugisha
Kanda hano umusubize

BIZIMANA Cosma - 10/03/2017 saa 17:43

Birababaje kubona YESU yaradusabye kwirirwa mu mihanda tubwiriza ubwami bw'imana,naho abanyamadini bagahitamo kwikorera ubucuruzi no gusaba icyacumi.Ubu hagezweho noneho kwigisha ubukire (Prosperity Gospel).Muzumve ku maradiyo yanyu na TV.Pastors iyo basenga,baba bagusha ku ifaranga. Bagasabira abantu gukira kandi bakavuga ko birukanye INYATSI mu izina rya YESU. Mu kanya gashize numvaga Radio ,noneho umuntu asaba Pastor wo muli United Christian Church (UCC),ngo namusengere kuko afite INYATSI.Uzi uko Pastor yamushubije?Ngo umuti wo kwirukana INYATSI ni Gutanga Icyacumi.Nasetse ndatembagara!!!Ibi ntabwo ari ugukorera imana.Ni uguteka imitwe no gushaka ubukire biyita "abakozi b'imana".Namwe mujye mwibaza muti:"YESU n'Abigishwa be bali kubaka amahoteli y'ubucuruzi?"Igisubizo ni OYA.Birirwaga bagenda imisozi babwiriza ubwami bw'imana.Naho ADEPR yo ni ukwicara mu biro bapanga uburyo basaba amafranga abayoboke babo.Harya ngo "nta wuragira inka adakama?".NI AKUMIRO!!! YESU yasize adusabye "gukora umurimo w'imana ku buntu" nkuko tubisoma muli Matayo 10:8.Mujye mwiga Bible aho kujya inyuma ya Pastors bashaka kurya amafranga yanyu.
Kanda hano umusubize

CQ - 11/03/2017 saa 11:49

Muvandimwe BIZ COSMA, uri umuntu w'umugabo Cyane kuko wowe twanabana tugahuza kabisa ibyo uvuze turabyemeranyaho neza 100% basigaye barahinduye Insengero Bussiness yo kurya iby'injiji zitazi agaciro k'ifaranga !! Cyakora nabibutsa ko na Yesu atishingira indangare. Nanone Kandi nta kindi twakora kuko Niba Abantu b'iki gihe baramaze kuba impumyi zatsiratsije bagomba kurondatwa n'abashoboye kwibeshaho kuko nibo bafite ijisho rimwe cg banyenyereza
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X