Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Amakuru mashya >> 

Ibya Fille n’umukunzi we Mc Kats byongeye gusubira irudubi

Nyuma y’uko umuhanzikazi Mutoni Fille ashwaniye n’umugabo we MC Kats bakarwana inkundura ariko nyuma intambara ikaza guhoshwa bagasa n’abiyunze, kuri ubu ibyabo byongeye gusubira irudubi, nyuma y’uko uyu mugabo abeshye ko yaguriye Fiile imodoka nshya.

Mu kiganiro yakoreye kuri NBS Tv yasakaje amakuru ko aherutse kugurira Fille imodoka nshya nyuma yo gusagarirwa n’ibisambo mu mpera z’ukwezi gushize aho ngo cyari igikorwa yari yarateguye kuva na mbere mu rwego rwo kumurindira umutekano.

Amakuru yatangajwe na Uganda showbiz avuga ko mu minsi ishize Kats yabwiraga umuhisi n’umugenzi ko yaguriye umugore we imodoka y’agaciro kari hejuru"Mercedes Benz" kugirango akureho isurambi n’urubwa rw’iyo yarasanzwe afite yamuteraga"

Ibi Fille ikibita mu gutwi yabyamaganiye kure ndetse ajya mu itangazamakuru avuga ko uuyu mugabo ari umubeshyi ku rwego rwo hejuru ashimangira ko nta modoka yamuguriye kandi yari yarayimusezeranyije.

Yagize ati"Siniyumvisha iby’iyo modoka yaguze aho yabikuye,nsanzwe nikoreshereza iyo masenge yanyihereye iyo modoka rero sinzi aho yayikuye nta n’amakuru yayo nzi"

Mu minsi ishize uyu muririmbyikazi ukomeye muri Uganda yagiranye ibibazo n’uyu mukunzi we Edwin Katamba akaba n’umushyushya rugamba Mc Kats bishyira umwuka mubi hagati yabo n’amakimbirane yatumye bacana umubano ndetse bagaterana ibipfunsi nk’uko byagarutsweho cyane mu bitangazamakuru byo muri Uganda.

Mutoni Fille asanzwe ari umunyarwandakazi uba mu gihugu cya Uganda, ibye n’uyu musore bikaba bimaze kuba agatereranzamba kugeza ubwo nta muntu ukurikiranira hafi iby’ibyimyidagaduro utabazi.

Ndacyayisenga Fred

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

Tessa tessa - 11/03/2017 saa 14:17

Izo nindaya ntabuzima zifite icyo mwakora nukubasengera Imana ikabaha agakiza ntakindi bakava mumwinjima w ibyaha
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X