Monaco cosmetics
Ahabanza  >>  Amakuru yose >> Imikino >> Mu Rwanda >> 

Minisitiri Uwacu aremeza ko u Rwanda ntabakinnyi bashoboye rufite

Minisitiri ufite siporo n’Umuco mu nshinganoze Uwacu Julienne aravuga ko utashobora kugira ikipe y’igihugu ikomeye udafite abakinnyi benshi bashoboye.
Ibi Minisitiri Uwacu yabivugiye mu karere ka Ngororero Murenge wa Kageyo ubwo yatangizaga ku mugaragaro siporo kuri bose.

JPEG - 46.7 kb
Minisitiri Uwacu aremeza ko u Rwanda ntabakinyi bashoboye rufite

Imbere y’imbaga y’abaturage biganjemo urubyiruko bari bitabiriye iyi gahunda yo gukangurira Abanyarwanda gukora no gukunda siporo, Minisitiri Uwacu yavuze ko akunze kubazwa impamvu urwego rwa siporo rudatera imbere ngo amakipe y’igihugu azane imidari, ariko ashimangira ko kugira ngo bigerweho inzira ari imwe ari uko Abanyarwanda bagira siporo umuco bakayikunda bakiri bato bityo n’abafite impano zikagaragara kare Kugirango zibashe gukurikiranwa.

Uwacu yagize at:” Minisiteri ifite siporo n’Umuco mu nshingano ihora iteka yibaza cyangwa Abanyarwanda bahora batubaza impamvu tutarabasha gutera intambwe ikomeye muri siporo nk’uko bimeze mu zindi gahunda z’igihugu”
Yakomeje yibaza ukunu uRwanda rushobora kuzana imidari mu marushanwa mpuzamahanga, kandi tudafite amakipe akomeye.

Aha niho yashimangiye ko utashobora kugira ikipe y’igihugu ikomeye udafite abakinnyi benshi kandi bashoboye.

JPEG - 78 kb
Ikipe y’Igihugu Amavubi Ntabwo ijya irenga Umutaru kubera ko Ntabakinyi ifite bashoboye.

Ikindi nuko abakinnyi bashoboye ntabwo ari abantu twasanga ahantu hamwe, bari hirya no hino mu gihugu. Tukavuga ngo dukwiye gutoza Abanyarwanda kugira umuco wo gukora siporo no gukora imyitozo ngororamubiri ku ko aho ngaho niho impano zigaragarira.

Minisitiri Uwacu asanga izi gahunda zo gukora siporo nk’umuco zizajya zituma Abanyarwanda bagira ubuzima bwiza, babashe gusabana ndetse banahabwe ubutumwa butandukanye ariko by’umwihariko abakinnyi bagaragaza impano mu mikino itandukanye bakurikiranwe, bitabweho abe aribo bajya mu makipe y’igihugu.

JPEG - 225.5 kb
Aba na baturage bo mu karere ka Ngororero bari muri Siporo

Gahunda ya siporo kuri bose yatangijwe muri Gicurasi 2013 igamije gukoresha imikino mu gusigasira amagara, kuzamura impano z’urubyiruko nk’umurimo no guhuriza hamwe Abanyarwanda.

Bagabo John

Kanda hano udukurikire kuri Facebook na Twitter

Ibitekerezo

niko - 14/03/2017 saa 16:57

Abakinnyi barahari ahubwo nta gahund ihari yo kubategura.
Kanda hano umusubize

Karake John - 13/03/2017 saa 11:37

Ntimukajye mucika intege, murategereza gukama izo mutaragiye???, nimurebe ibibuga biri mu midugududu yacu twese? hejuru yibyo dufite abana bangana iki? noneho ushakishe umusasururo!!! nimureke dushake solutions zirambye
Kanda hano umusubize

LAURENT - 11/03/2017 saa 22:56

AHA TURIKUMWE NTA BAKINNYI BASHOBOYE DUFITE.A QUI LA FAUTE? NI KWA GUTEKINIKA KWA TEYE MU RWANDA MURI BYOSE,UBUSE DUFITE AMA EQUIPE ANGAHE MUGIHUGU?,SU GUTATANYA IMBARAGA NU MUTUNGO,MWAGIZE MAKE MEZA ASHOBOYE,REBA APR BAYIKUBITIYE MURUGO,RAYON SPORTS IKUBITIWE MURI MALI,ESE UBUNDI ABAKINYI BACU BARI PROFESSIONNELS BARABIHEMBERWA BAGATEGANYIRIZWA?
Kanda hano umusubize

khalid - 11/03/2017 saa 11:10

nta sport iri mu Rwanda nimwe iyodufute nimwe gusa ariyo yamagare naho umupirawo nukuwutaho amafaranga yubusa
Kanda hano umusubize

Tanga igitekerezo

Amazina yawe

Email yawe

Igitekerezo cyawe

Niba igitekerezo cyawe kidatukana, ntigisesereze.

Gihawe ikaze.

Close X